Hagati ya Jean Luc Leon Habyarimana na Kayumba Nyamwasa ninde ubeshya abanyarwanda!??
Kuvuga nuguhozaho, reka twongere twibukiranye ku kibazo Umwakagara Paul Kagame yagarutseho kijyanye na Jean Luc Leon Habyarimana wamaze kwihuza na Kayumba Nyamwasa Faustin uba mu buhungiro muri South Africa bamaze kwemeza ko barimo gukorana ku kibazo cyo gushaka uko bakuraho Umwakagara Paul Kagame ku butegetsi amazeho imyaka irenga (30).
Kuba Kayumba Nyamwasa yarameye kwifatanya na Leon Habyarimana yiciye umubyeyi afatanije na Kagame Paul, ni kimenyetso yuko Kayumba Nyamwasa ntayandi mizero asigaranye.
Ibi nta bwo ari bishya muri politike nyarwanda kuko Alex Kanyarengwe, Rizinde na Biseruka bari bafatanije na Habyarimana gukora coup d’état mu mwaka w’1973 nyakanga 5, barangije baza guhunga Habyarimana bafatanije gukuraho Gerigoire Kayibanda bishe urupfu na gashinyaguro aguye muri gereza aho yarafungiye wenyine bamwicishije umunyu.
Ahubwo ni amateka yisubiramo.
Aha ngaha wakwibaza hagati ya Kayumba Nyamwasa na Leon Habyarimana na FDLR ninde ubeshya undi? Kuko amateka atwereka ko Kagame Paul bamaze kumugeza ku butegetsi Kanyarengwe Alex, Rizinde, na Biseruka yabahembye ku bafunga no kubica magingo aya ubanza nta numwe ukiriho kuko Rizinde yaguye Nairobi arashwe kumanywa yihangu kimwe na Seth Sendashonga hamwe na bandi benshi cyane tutavuga umubare wabo.
Kanyanrengwe Alex yaguye I Kigali bamuhaye utuzi twa Munyuza maze bamunyuza iy’ubusamo kandi byose byakorwaga na Kayumba Nyamwasa hamwe na Jack Nziza.
Birashoboka kandi cyane yuko Kayumba Nyamwasa azicwa urugamba bakimara kurushoka. Ikindi naho atakwicwa nubwo batazafata ubutegetsi ariko reka tuvuge baramutse babufashe ese Kayumba Nyamwasa si we waba perezida? Birumvikana ko nkuko Ubuhanuzi bwabivuze azahabwa ingabo zizaturuka Uganda dore barimo kwinjiza mu ngabo za UPDF abasore bimpunzi ziba muri Uganda.
Kuba abahutu bahunze u Rwanda bahabwa ibyangombwa birimo na passport ni kimenyetso simusiga yuko uyu mugambi na Uganda iwufitemo akaboko. Birumvikana ko abazashaka kwinjira mu gisirikare cyabo baturutse Uganda bazaca ruhinga nyuma banyure muri Tanzania (still history repeat itself).
Bamanuke banyure mu Burundi maze binjire muri DRCongo banyuze muri Tanganyika. Kuzashyigura M23 nta bwo bizapfa koroha, ahubwo ni bwa buhanuzi bwa 2014 bwavuze ko Kayumba Nyamwasa azongera gutera agakubitwa inshuro ya kabili ni ya gatatu ngirango ni bice bya hafi cyane wenda uhereye (igice cya 4,5,6,7,8) ahongaho niho mwabishakira.
Ubushize na bajije ikibazo ngo ninde uzayobora ingabo, ninde uzayobora urwego rw’iperereza, mbaza ibyo bibazo hari icyo nashakaga kuvuga, Kayumba Nyamwasa mu mwaka w’1994 niwe waruyoboye ingabo yishe abasore bize bari bafite amashuri karahava kandi b’abatutsi bene wabo.
Hanyuma ubu abazongera kumuyoboka natabica bazicwa na FDLR, ubwo koko hari umutekano kurubyiruko rwaba rwifuza impinduka? Ko uwabishe ari ntaho yagiye, kandi impamvu ikaba ari ya yindi, ngaho namwe ni mumbwire uko mubibona nimba hari umwana w’u mututsi uzapfa gupfa kwihara amagara ngo agiye gufasha Kayumba Nyamwasa.
Ubwo Kandi imbere mu gihugu nibiramuka bimenyekanye ko wagiye kwifatanya na barwanya ubutegetsi birumvikana cyane yuko birumvikana yuko umuryango wawe abega bazawumaraho burundu. Umunyabwenge abasha kureba ikirere akamenya ko imvura ikubye maze akanura ibyo yari yanitse. Simbuza abashaka kujya gufasha Leon Habyarimana na Kayumba Nyamwasa ariko igihugu cya Kayumba Nyamwasa na Habyarimana uzutse sinzi ko icyo gihugu kizaturwamo.
Ahangaha ndimo guca amarenga ko hagiye kuba iyindi genocide igiye gukorerwa noneho abanyarwanda bose muri rusange, usibye ko ni y’ubushize ari ko byagenze kuko babanje kuyita (ITSEMBATSEMBA NITSEMBA BWOKO) maze iyo mvugo UN irayanga ivuga ko bitabaho ahubwo ko habaho genocide yakorewe ubwoko runaka cyangwa se habayeho ubwicanyi ku bantu runaka. Nyuma yuko abacitse kw’icumu batahuye ko Kagame alimo kubacuruza bahitamo ko genocide yitwa ko ngo ari genocide yakorewe mu Rwanda.
Ariko Ubuhanuzi buvuga ko FDLR izarwana ndetse na Kayumba Nyamwasa azatangiza urugamba ariko nta bwo azarurangiza. Bisobanuye ko batazafata ubutegetsi. Ubanza abazajya kwifatanya nabo bashobora kuba baruhira ubusa nk’umusambanyi wa gapote.
Umwakagara Paul Kagame afite za magigiri muri FDLR, kandi bariya bose bafatwa bagataha batanga amakuru afatika kuko abenshi muri bo ari abayobozi. Bivuze ko ubutegetsi bw’Abega bufite amakuru ahagije kuri FDLR ndetse no Kayumba Nyamwasa kuko nimba babasha gukora inama yose uko yabaye Leta ya Kigali ikaba ibasha kumenya umwanzuro w’ibyavugiwe mu nama byose ibyo bishatse kuvuga ko hagati muri RNC no muri FDLR harimo abantu bakorera Kigali.
NB: uko kwihuza kwa abahutu na batutsi batavuga rumwe na Kagame Paul bashobora gutuma umunyepolitike Ingabire Victoire Umuhoza yicirwa muri gereza kuko ashinjwa gukorana na FDLR ikindi mwibuke ko yahoze muri (p5) ya Kayumba Nyamwasa. Aha rero uhita ubona ko ibyo Leta ya Kigali ivuga bishobora kugira ireme nubwo byaba ari ibinyoma kwihuza kwabo ukaguhuza na za (warranty of arrest) Umwakagara aherutse gusohora muri Interpol uhita ubona ko bifite ireme.
Reka mvuge ijambo rya nyuma kandi ndaricaho akarongo umunyabwenge abasha kumva icyo mvuze. Ntabwo abanyaBurayi bashobora kugufasha ngo uzapfe ufashe ubutegetsi America itabirimo.
Ntabwo abanyaMerica bashobora kongera guha ubutegetsi abahutu kandi barakoze genocide cyeretse wenda iyo biza kuba hariho abademokrate kandi nabo nta bwo byapfa kuborohera gutyo gusa. Ibihugu birimo gufata position mu gihe barimo kwitegura intambara ya (lll) y’isi yose. Ikindi America amabuye ya gaciro ibona aturutse mu bice byafashwe na M23 nta handi ya yakura cyane ko ari nayo ifite ideni rinini kw’isi rigera kuri trillion (38) aho buri muturage asabwa kwishyura $ 110,000 kugirango barangize ideni bafite kuko buri mwaka bishyura trillion imwe y’idollar.
So, now tell me how these comrades are going to throw out of power Paul Kagame! Niba Uwiteka Imana Nyiringabo atari kuruhande rwabo ninde uzabajya imbere? Satani yamaze gucirwaho iteka, bazafashwa nande? Ubaye uri umunyabwenge iyi nkuru uyisohore muri computer maze ubike ayo makuru mu minsi micye uzaba umbwira. Kayumba Nyamwasa aracyennye arashakira ikiraka ikindi kandi FDLR urugamba rwarabananiye kuko batazi amayeri ya mukotanyi urebye abahutu nabo barashaka gukoresha Kayumba Nyamwasa babonye bamaze gufata ubutegetsi usibye ko bidashoboka bamuhitana cyangwa se we akabahitana kimwe muri ibyo.
NB: biragoye cyane ku muntu cyangwa ku bantu bahawe files numbers kuba gahunda zabo zatungana. Niba Samia Suluhu amaze kujyanwa ICC, intekoshinga mategeko ya European union yamaze guhagarika inkunga bahaga Tanzania kandi ni we uri ku butegetsi urashaka kumbwira ko bariya bashonji hari icyo bazageraho barananiye no kuyobora ishyaka ryabo.
Russia iri mu gihugu cy’Uburundi, China iri muri DRCongo, USA iri mu Rwanda na Uganda na Kenya, ubwo niki mutabona kandi tubagezaho amakuru buri munsi? Ese ubwo bumwe bwa banyarwanda Jean Luc Leon Habyarimana avuga, bajya mu nama Pretoria bahamagaye abanyamakuru bangahe batavuga rumwe na Leta ya Kigali? Ubu uRwanda rulimo ibice (4) igice cy’abega, igice cya Kayumba Nyamwasa, igice cya bemera Ubuhanuzi bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo. Igice cyo kwa Rwigara Assinapol hamwe n’ubwami bw’uRwanda bugendera ku itegekoshinga. Ukuyemo Umwakagara Paul Kagame ibindi bice uko ari (3) nta bwo ubwabyo bivuga rumwe, ubwo bumwe avuga n’ubuhe? Utabashije guhuza ibyo bice uko ari (3) Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo niwe uzikorera umurimo…
egretnewseditor@gmail.com













