Kenyans 125 own wealth of 42 millions of populatins

Report ya OXFARM baratangaza ko mu gihugu cya Kenya abantu (125) Kenyans ari bo bafite ubutunzi bwa banyaKenya bagera kuri millioni (42) muri millioni za batuye igihugu (51) igihugu kibarirwa mu bihugu (16) bikize bifite umutungo kamere kurusha ibindi muri Africa.

Iyi report ya OXFARM ikomeza ivuga ko hariho millioni (7) b’abatindi nyakujya badafite n’urwala rwo kwishima. Aha ngaha ushobora kwibaza icyo Leta imaliye abaturage bikakuyobera.

Mwibuke ko aba 125 ba barirwa muri ba bandi (712) bafite ubutunzi bwa abantu miriyali (8) batuye isi, hagati muri bo abagera kuri (63) akaba ari bo bihariye ubutunzi bw’abantu miriyali (4) za batuye isi.

Iyi niyo inkomoko y’imyigaragarambyo ya Gen Z kw’isi yose aho basaba za Leta guhindura imikorere bagashyira uburyo bwo gusangira umugati. Mu myaka iri mbere hashobora kuzaba intambara zikomeye cyane niba nta gikozwe kuko rubanda batazakomeza kwihanganira kwicwa n’inzara mu gihe abandi bakomeje kwigwizaho umutungo wabo.

egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Skip to toolbar