Kuba umugabo birahanirwa

Ntushobora kuba umugabo igihe cyose utuye cyangwa ukorera mu gihugu kiyobowe ni gitugu, kuko ubuyobozi bw’igitugu butuma abantu bagwingira mu bitekerezo. Ikindi gikomeye kubaho uhorana ubwoba mu mutima bituma wimukira mu bwonko ukava mu gitereko.Ikindi gikomeye cyane kubaho udatekereza bituma usaza vuba kuko ubwenge n’umutima biba bigizwe niterabwoba ku buryo nta muntu numwe wabayeho mu iterabwoba wigeze atera imbere.

Indi ngingo ikomeye cyane gutinya amagambo ya bantu bazakuvuga kandi nta cyaha wakoze, gusa ngo ni uko ibyo ukora batabyemera ibyo nabyo bishobora gutuma uhinduka umukene kubera gutakaza icyerekezo cyawe ngo ni uko abantu barwanya ibyo ukora bakaba batabyemera.Aha ngaha uzibaze uwigeze akugisha inama ubwo yajyaga gukora umushinga cyangwa gahunda.

Ndashaka gusubizamo imbaraga umuntu wese waba yarahuye nibyo nahuye nabyo mubwira ngo komera cyane kurugamba ubuzima bwose bagizwe ni ntambara iruta iya Masasu.

Mbere yuko nsubira kwiga abantu bajyaga bambwira ngo ndi umunyabwenge, aya magambo nakomeje kuyatekerezaho cyane nsanga bambeshya kuko ntari qualification ya mashuli biba ngombwa ko nsubira kwiga kugirango noneho mbe icyo bavuga kigaragara kandi gifatika.

Abambwiraga ko nari umunyabwenge, babonye nsubiye kwishyuli mfite imyaka (32) bati wowe urabona uzabishobora kandi ushake aho gushaka ngo urongore ugiye kwishuli? Ndabihorera ndyumaho nica amatwi. Gusa abantu (2) nabonye banshyigikiye nabo bari bafite icyifuzo nk’icyanjye kuko hanyuma yanjye nabo basubiye kwishuli bariga barangiza kaminuza ndetse umwe afite masters muri accountability.

Maze kuva kwishuli nari mfite gahunda yo gukomeza, ariko mbere yuko nkomeza mbanza gushaka umwuga nakora cyane wagirira umumaro abantu rusange nsanga nkwiye gukora itangazamakuru kugirango ndwanye ikinyoma gikorera mu butegetsi kugirango rubanda bamenye ukuli kuko umuntu iyo yamenye ukuli ashobora guhumuka mu maso akamenya inzira anyuramo iyariyo.

Ntekereza gutyo ntabwo nigize ntekereza ko ibyo ngiye gukora nza byungukamo kuko nta bwo byari imali nzagurisha ngo nunguke mbone cash za buri munsi cyangwa za buri kwezi.

Iyo nza gutekereza kubyo kunguka nta bwo mba narakoze itangaza makuru, igitangaje nubwo natekereje ko nta nyungu nzabigiramo, ahubwo niho nahuliyemo n’intambara zikomeye cyane kubera gushyira ahagaragara ikinyoma cya madini (religious and governments) maze ibintu birakomera ndetse ndafungwa nsanga umulimo natangije (project) ari igikorwa cyiza ariko gifite ingaruka zikomeye cyane kuko isi iri mu mwijima kandi abazanye uwo mwijima bakaba badashaka ko haba hariho undi muntu wazana umucyo mu isi ya bazima kugirango abari mu mwijima babone umucyo.

Aho niho nabonye igiciro cyo kuvuga ukuli mu gihe isi idashaka umucyo ahubwo ishaka umwijima. Ndaguha urugero impunzi yose yanyuze muri UNHCR yavugishije ukuli nta bwo bayifashije, ariko uwavugishije ibinyoma yabaye uwa mbere guhabwa mandate (icyemezo cy’impunzi) ndetse banajyanwa hanze bahabwa ibihugu bindi bajya guturamo.

Abatarishimiye ko njya kwishuli, nibo bandwanije ndangije kwiga. Ninabo bandwanije ubwo nafunguraga itangaza makuru ngo njye mfasha abatuye isi. Izo ntambara nararwanye ndazinesha kandi na nubu nkomeje kuzirwana kuko uko imyaka yicuma ni nako zigenda zihinduranya zikaza mu bundi buryo ariko abaziteza ni ba bandi nubundi bazitangije.

Yego ndemeranya na bantu benshi yuko hari byinshi nahombye nagombye kuba naragezeho, ariko kandi wubuke yuko uyumulimo ari uwanjye bwite wawitangirije nta bwo nigeze mbihabwa na bantu cyangwa ngo babimfashemo. Bisobanura yuko byanyongereye imbaraga uko bandwanyaga niko narushagaho kwiyongeramo ingufu nubwo nyine bitabaga byoroshye kuko ubuzima ubusanzwe buroroshye ahubwo bukomezwa na bantu baba badashaka ko na we wagira icyo ugeraho ngo ube umugabo cyangwa ube umugore ufite ijambo nka bandi bose wagirango ibyiza hari abo byagenewe na bandi butabigenewe.

So, niba utuye mu gihugu kimeze nk’ uRwanda kiyobowe nigitugu cyindenga kamere ukaba ufite ibitekerezo byiza kandi byakugirira umumaro ndetse bikanagirira abandi umumaro, mbere yuko ujya ahabona ngo wigarageze neza uwo uri we, urasabwa kubanza kuva muri icyo gihugu ujye ahandi hantu mukindi gihugu aho wabasha kwagura ibitekerezo byawe.

Icyo nta guhisha nta bwo byoroshye habe na gato, ariko se ahubwo icyoroshye niki? Ibintu byose birakomeye cyane! Hari ibintu usabwa kwirinda uramutse ubashije kubishyira mu bikorwa ukabona ugeze iyo wifuza cyangwa hasa naho wifuza kuba wagera cyane muri ibi bihe bitoroshye cyane.

  1. Mbere na mbere wirinde bene wanyu ukinjira mu banyamahanga ukirinda cyane ko bakumenya ukagira umwete wo kwiga indimi zabo ariko ukirinda kwiga imico yabo itari myiza, imico myiza bafite ukayakira.
  2. Kwirinda kugirana ubucuti nabo kuko umunsi bakwinjiyemo bakabona utangiye guhirwa bazaba aba mbere ku kugirira nabi
  3. Kwirinda inzoga
  4. Kwirinda abagore
  5. Kwirinda kuvugana nabo wasize inyuma kuko bashobora kuguteza ibyago
  6. Gushirika ubwoba ugatangira gukora utikoresheje kandi umulimo wose ukawukora utitaye uwo uri we ahubwo witaye kuri gahunda yawe y’ejo hazaza
  7. Kudatinya gufata icyemezo gikomeye naho cyaba kibangamiye abandi mu gihe gishobora gukiza ubugingo bwawe ariko icyo cyemezo kikaba kitanyuranije na mategeko yaho wahungiye. Cyane iyo ari icyemezo kireba ubuzima bwawe bwite.
  8. Umuntu wese uwo yaba ari we wese igihe ubonye ko yabangamira ejo hawe hazaza wakora ibishoboka byose ukamwirinda
  9. Umwanzi wa mbere ukwiye kwirinda ni wowe ubwawe aho ushobora kwishora mu nzira zidasobanutse ubitewe no guhubuka utabitekerejeho neza.
  10. Kwirinda politike zidasobanutse cyane politike yo mu Rwanda kuko haracyari urugendo runini cyane kugirango u Rwanda ruzagere kuri politike byibuze nk’iyo muri Kenya kuko amategeko y’uRwanda arengera abayashyizeho nta bwo rengera abaturage bayagenewe.
  11. Umukobwa cyangwa umugore uzakubwiza ukuli ntaguhishe nta cyo agukinze mu mutima ntuzabure kumugira umufasha wawe.
  12. Umugore uzashaka kuguhindura umugore nka we kandi uri umugabo uzamwirinde, ariko uzaguha icyubahiro akemera yuko Imana yakugize umutware ntuzabure kumugira inshuti yawe ya magara
  13. Gukurikirana amakuru yibibera kw’isi n’ingenzi kuko biguha kumenya aho isi yerekeza, igihe cyose udakurikirana amakuru uba uri mu mwijima ntushobora kumenya iyo uva niyo werekeza
  14. Umuntu wiyifuza kuba inshuti yawe ntuzange, ariko uzamugerageze cyane kugirango umenye neza nimba koko ari inshuti yawe cyangwa nimba afite ibindi bamugenza kugirango ejo utazisanga murwobo wicukuriye
  15. Ese wowe ibyo wifuza ko utakorerwa wabikorera abandi? Nusanga wabikorera abandi ntuzirirwe ugerageza abandi kuko udashobora gutanga icyo udafite mu gihe wifuza ko utagambanirwa ariko wowe ukugambanira abandi ibyo tubyita kwikunda n’ubugome.

Murugendo rwawe rwo gushakisha ubuzima bwiza, uzahura nibizagukomerera, uzarara mu ishyamba cyangwa mubigunda nugira imana ukabibona kuko imijyi myinshi usanga icyeye cyangwa itunganijwe. Uzicwa ni nzara ni nyota cyane, uzabura cash zo kwishyura inzu bakwirukane ubure icyerekezo, ariko Uhoraho Uwiteka Imana yawe azaba ari kumwe na we nubwo azaba akwirengagiza ngo arebe yuko koko ibyo ushaka kugeraho ubikomeyeho.

Ibyo byose numara kubinyuramo intambara zose warwanyaga zizeyuka uzireba ntabwo uzamenya uko zirangiye. Kandi azabakugirira neza muri urwo rugendo ntuzabibagirwe kuko byaba ari ukunyagwa zigahera. Ibyo byasa no kuva mu mucyo ukinjira mu mwijima kandi igihe wanyuraga mu mwijima waramurikiwe n’umucyo.

Aya magambo ni amagambo y’ubwenge aturutse mukanwa ka bwenge aho bita ibwonko. Kuyirengagiza ni ukunyagwa zigahera uyagire impamba izakwambutsa uruzi ugiye kwambuka mu minsi iri mbere kandi numara kwambuka ndakwinginze ntuzibagirwe yuko bwenge yakugiriye inama utabimusabye ariko byibuze uzapfe kumusuhuza kandi umubwire uko impamba yaguhaye yaguriye umumaro mu gihe gisa nk’iki!

Ndumva hashyushye cyane naniwe kurangiza izama zose nari nateguye, ariko iyingiyi ubwayo nuyigenderaho izakugirira umumaro. Reka gukomeza gucira abantu imanza kuko ibyo bari baragusezeranije burya ni uko batakubwiye kwari ku kurema agatima maze babonye bibakomeranye bahitamo kugenda batagusezeye ubusanzwe niko bigenda birindaga gusebera imbere yawe.

By Byaruhanga Isaac wagarutse mu itangaza makuru mvuye muri gereza nyuma y’imyaka (10) mugire ibihe byiza.

byaruhangaissac@gmail.com

Translate »
Skip to toolbar