Kayumba Nyamwasa wananiranye na Abatutsi bene wabo, azashobokana n’Abahutu atemera?

Kayumba Nyamwasa n’umwe mu bahoze ari abasirikare bakomeye mu ngabo za APR/RDF waje guhunga igihugu kubera kutumvikana na shebuja Umwakagara Paul Kagame. Amaze kugera mu buhungiro yashinze ishyaka rya RNC afatanije na Patrick Karegeya waje kwicwa n’ingoma y’abega mu gihugu cya Africa y’Epfo.

Urupfu rwa Karegeya Patrick rwateye icyuho gikomeye cyane mu ishyaka rya RNC abenshi bamufataga nk’umunyapolitike ukunda ubwisanzure na demokarasi. Ibintu byari biteye impungege cyane Kayumba Nyamwasa. Nyuma y’urupfu rwe rwabaye January 1, 2014 rwatumye Kayumba Nyamwasa yigira icyigenge mu ishyaka rya RNC kuko nta wundi muntu Kayumba Nyamwasa yatinyaga.

Nubwo yamurashaga amapeti, ariko Patrick Karegeya yarushaga mu gihanga Kayumba Nyamwasa ndetse akanamurusha na cash nyinshi. Kandi burya muri politike hakora mu gihanga hakiyongeraho na cash populate igasoza cyangwa igapfundikira.

Nyuma y’urupfu rwa Karegeya Patrick niho ishyaka rya RNC ryacitsemo ibice inshuro (3) zose, uhereye aho bashimutiye Benjamin Rutabana mu mwaka wa 2019 niho RNC yahenebereye irarangira burundu kugeza magingo aya usibye kumva abavugira kuri radio itahuka nta handi wayisanga cyangwa wa yumva.

Bamaze kubona ko nta icyerekezo bafite nibwo bitabaje Kampala ngo Museveni abahuze n’uwahoze ari shebuja, Umwakagara ababera umuriganya nk’ibisanzwe abizeza ko mu matora ya 2024 RNC izayagiramo uruhare aho ishyaka ryabo ryemerwa mu gihugu bakazafatanya na bandi banyarwanda kuyobora igihugu cyabo.

Igihe kigeze ngo Kayumba Nyamwasa na RNC batahuke, Umwakagara abasubiza ko bazataha nk ’ingaruzwa muheto ibyo kwiyandikisha nk ’ishyaka nta birimo.

Aho niho Kayumba Nyamwasa yatangiye kubunza imitima yibaza aho azerekeza ngo abashe kubona Imibereho. Igihe akiri muri uko kubunza imitima nibwo intambara muri DRCongo yakomeje gufata umurego ukomeye mu gihe yari yizeye gufatanya na FDLR bari bamaze igihe bavugana ariko byarananiranye ko bumvikana ngo bakorere hamwe kuko Kayumba Nyamwasa yababwiraga ko ari we ugomba kubayobora.

Nibwo yagiye gushakisha Gen. Patrick Masunzu umwaka ushize baravugana ajya no kwa Tshisekedi baravugana abwira Flex Tshisekedi ko azamufasha kurwana iyi ntambara ariko amusaba ko yategeka FDLR ko bagomba gukorana nawe kandi akaba ari we ubabera umuyobozi.

Bikiraho (warranty of arrest) zo muri SPAIN ziti natwe twaje turi hano turagutegereje: Kayumba Nyamwasa utari witeze iryo shyano ibikoba biramukuka ubwoba buramutaha, imitima imubana myinshi abura aho yerekeza. Mu gihe akibitekerezaho, Umwakagara na we ati dore lisiti y’ibyihebe ngiyi, aaaaa umwana w’u Mushambo amaso amubana umutuku nibwo vuba byihuse nk’umuntu wabaye magigiri w’Umwakagara akaba ambassador yihise amenye icyo iyo signal ivuze nibwo ashakishije ingabo zigera ku 100 amanuka ishyamba yinjira muri DRCongo ariko amakuru avuga ko ubu yibereye mu gihugu cy’Uburundi.

Aha rero wakwibaza uti, Kayumba Nyamwasa wananiranywe na Leta yabo, akongera akananirana nabo mu ishyaka rye rya RNC, Kayumba Nyamwasa azumvikana na FDLR bafitanye inzika hagati yabo? FDLR imaze imyaka (28) ibayeho ntiyigeze ifata na metro imwe ku butaka bw’u Rwanda.

Kayumba Nyamwasa, Paul Kagame, Jack Nziza, Rizinde Theonest, bagize amahirwe yo kurasa indege ya Habyarimana wiyitaga Ikinani cyananiye abagome na bagambanyi kuko byibuze bari barafashe igice cy’ubutaka mu gihugu cy’uRwanda.

Indege z’Umwakagara zifite burette proof nta bwo zitoborwa na Masasu ngo byibuze azagira amahirwe yo kuba yamurasa amumanure mu ndege nkuko yamanuye ikinani Habyarimana Juvenal.

Ikindi cya kabili nta mishyikirano ishobora kubaho kuko ari gice cy’ubutaka agenzura. Ikindi gikomeye cyane kubera ubuswa bwe nta bwo abanyarwanda byibuze kimwe cya kabili bamwibonamo kuko bazi neza yuko ari umuntu wikunda cyane agendera ku cyene wabo nirinda karere abavuye Uganda.

Burya ubutegetsi bwose buba bushingiye ku baturage, na RPF yatsinze kuko yitwaje impunzi zo mu bwoko bw’Abatutsi. Buriya Abahutu iyo baza kugira amaboko nabo baba bafashe ubutegetsi kuko bari bafite impunzi maze Umwakagara abasanga muri DRCongo arabarasa bahitamo gutaha kugirango batazaba impamvu yo gusaba ko basaranganya ubutegetsi.

FDLR na RNC urebye nta baturage bafite bitavuze ko badahari impunzi ziri mu mahanga ni nyinshi cyane, ariko gahunda ya FDLR na RNC usanga atari gahunda ifatika kandi isobanutse kuko bombi bafitemo ironda koko na munyangire, bafite umujinya mwinshi na gahinda kenshi ibyo rero muri politike nta bwo bikora ahubwo bakora balance ushingiye ko uba uvuganira abaturage.

Kuba FDLR imaze imyaka hafi (30) nta cyo irageraho ni kimenyetso kigaragaza ko nta ngufu bafite. Kuba Kayumba Nyamwasa amaze imyaka (16) nta cyo arageraho no kuyobora ishayaka ubwabyo byaramunaniye ni kimenyetso kigaragaza ko ntacyo yamarira abanyarwanda.

Kuba Kayumba Nyamwasa ahora ashaka ko abanyarwanda bamuyoboka kungufu kandi agashaka kubayobora gisirikare ni kimenyetso yuko nta ndanga gaciro afite zo kuba umuyobozi. Ahubwo ashobora kuba yitiranya ibintu, kuyobora igisirikare bitandukanye no kuyobora civilians. Kuko bo barigenga nta bwo bayoborwa butama kuko byose nibo bibereyeho.

Amashyaka yose atavuga rumwe n’ingoma y’abega iyo aza kuba akorera hamwe bakumvikana ku mikorere ni mitegekere ya rubanda yari kuba afite ingufu zikomeye cyane ndetse na mahanga yari kubafasha bagakuraho Umwakagara. Ariko ngo abavuye Uganda buri gihe nibo bagomba kuturangaza imbere haba hari aho byanditse mu itegekoshinga?

Nibemere bakore umwuga wa gisirikare biyemeje kuko udashobora kuvanga igisirikare na politike ngo bikunde cyaretse iyo hari mpamvu nk’izo twabonye ubushize kandi nabwo nta bwo twazemeye ahubwo hari kuvuga ngo reka turebe ko tubanze kubona igihugu ibindi bizaze hanyuma ariyompamvu ubona ibyo tutacyemuye icyo gihe biracyakomeza kudukurikirana na bungingo n’ubu.

egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Skip to toolbar