Uyu muvumo nudakurwaho nta mahoro ateze kuboneka muzajya mwubaka nimurangiza musenye ibyo mwubatse!!!
Ibiro ntaramakuru byo mu ijuru (Heaven News Media Agency) biratangaza amakuru akurikira: Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru byo mu ijuru (Heaven News Media Agency) biratangaza ko muri gakondo ya bakiranutsi hari ubutegetsi bwakoze imihango itari myiza ku bantu bose bazabasimbura ku ngoma. Ntabwo Ubuhanuzi bwavuze nimba ari imihango yakozwe na repubulika cyangwa se nimba ari imihango yakozwe n’ubwami bw’uRwanda bugendera ku itegekoshinga.
Ijuru rikomeza rivuga ko gakondo ya bakiranutsi idateze kuzapfa ibonye amahoro cyeretse iyo mihango ibanje gukurwaho. Kandi Ubuhanuzi bukavuga ko nta mahoro azaboneka igihe cyose gakondo yabakiranutsi izaba iyoborwa na repubulika itemewe namategeko.
Ibiro ntaramakuru byo mu ijuru (Heaven News Media Agency) bivuga ko bishobora kuzagorana cyane kugirango iyo mihango ikurweho Umwami Kigeli Ndoli atabigizemo uruhare kuko bafashe umugore Washatse ntiyabyara kubera imihango bamukoreye yo guterekera bamuhindura umusazi.
Kandi uwo mugore yavukaga mu nzu ya mbere yashinze ubwami ubwami bw’uRwanda maze uwo mugore bamujyana kuba indera mu basazi birashoboka ko yaba yarishwe muri genocide 1994 yitwaga JULIANA apfana agahinda bituma Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo avuma uRwanda kuko bakoze ibyo gukiranirwa biteye ubwoba kandi biteye isoni imbere ya maso ye ibyari imihango yo kubuza amahwemo ubutegetsi bundi buzabasimbura bihindukamo undi muvumo wiyongereye kuri wa mugore bateje ibisazi.
Nta mutegetsi n’umwe wigeze agira amahoro nyuma yuko hakozwe iyo mihango.Kandi nta n’umwe uzigera agira amahoro na nyuma yo gukuraho ingoma y’abega.Ndetse nta nubwo uRwanda ruzigera rugira amahoro na rimwe bazajya babuka igihugu ni barangiza bagizenye ndetse basenye nibyo bubatse batangire bundi bushya kuzageza igihe Umwami Kigeli Ndoli ari we wenyine uzakuraho uwo muvumo kuko niwe wa wuhishuriwe n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.
Uwo muvumo niwo watumye Umwakagara asigaye ameze nk’umusazi, uburyo avuga muri iyi minsi, nta bwo avuga nk’umukuru w’igihugu usheshe akanguhe, kandi azavaho apfuye urupfu rubi cyane.
Ndetse nabazifuza kumusimbura bo nta nubwo bazigera bagera naho yageze, kuko umuvumo uzarushaho kwiyongera cyane kuko wamaze guhurirana ni manza zitabera ku buryo ibigiye kuba muri gakondo ya bakiranutsi bizaba ibara rikomeye cyane kw’isi yabazima. Ubutegetsi bwose buzagerageza gushaka gusimbura Umwakagara yaba abari mu gihugu imbere cyangwa abari inyuma y’igihugu batavuga rumwe n’ingoma y’abega bazajya bapfa mbere yuko bagera ku butegetsi.
Abagize umuryango w’Umwakagara bazifuza gushaka gusimbura Perezida Paul Kagame bazapfa batari bima ingoma. Abantu bazicana kugeza kuri amina.
Nongeye kubisubiramo nta muntu n’umwe wabasha gukuraho uwo muvumo kuko batazi uwawushyizeho ngo babone uko bawukuraho. Usibye Umwami Kigeli Ndoli wenyine niwe ufite ububasha bwo gukuraho uwo muvumo.
NB:Hari amakuru akenewe kumenywa kugirango uwo muvumo ubashe kugukurwaho:
- Inzu ya mbere yashinzwe ubwami bw’uRwanda Niyihe
- Uwo mugore wapfuye yarigizwe umusazi yahumanijwe Niyihe nzu
- Yavukaga mu wuhe muryango
Ibyo bibazo uko ari (3) uzabasha kubimenya ni we uzabasha gukuraho umuvumo wa gakondo yabakiranutsi maze igihugu kikazagira amahoro kikazatemba amata n’ubuki.
Abaharanira ubutegetsi murabe mwumva kuko ibyo mwibwira nta bwo ari ko bimeze kandi siko bizabagendekere ahubwo muzabihomberamo cyane kandi muzicuza icyatumye mujya gushaka ubutegetsi kuko burya si buno!!!
egretnewseditor@gmail.com













