Ibyo ubona ntaho bihuriye n’ukuli kuzuye, hihishemo amabanga badashobora ku kubwira cyeretse wowe winjiyemo ukirebera, ariko niwinjira ubanza kuzasohokamo bitazakunda!!!

Gukora umurimo w’Imana cyane w’Ubuhanuzi ni manza zitabera nimirimo igoye cyane, ariko bigorana cyane kubizerwa. Ariko abatekamutwe bo birabahira kuko baba baramaze guhitamo kurimbuka kuruta ubugingo. Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo aragoye cyane kandi akorera mu kavuye imikorere ye nta bwo isobanutse usanga nta mucyo ulimo ahubwo harimo umwijima kandi ari we mucyo w’isi.

Ushobora kubona benshi biyita abakozi b’Imana bavuga ko bakorera Imana yo mu ijuru, ariko burya baba bakorera izindi mana nyinshi cyane imana yinda.Bene abo bagira amagambo meza kandi bakubwira ibishimisha umutima wawe bidaturutse k’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

Waba warigeze gutekereza impamvu ushobora kumara imyaka myinshi usaba icyintu runaka ariko ntugihabwe kandi byanditswe ko icyo umuntu azasaba yizeye azagihabwa? Reka dutange urugero rufatika abakobwa benshi basaba abagabo ariko ugasanga basaziye kw’ishyiga kandi bari mu nsengero.

Yewe usanga bakora byose ibyo bategekwa na bashumba (pastors) ariko wapi. Byageraho pastor agahimba amayeri ko yeretswe umusore runaka agashaka uko yamuhuza na wa mukobwa cyane iyo umukobwa yifitiye na kazi biba ari amahire maze bikitirirwa Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

Ikibazo aha ngaha ni uko muri urwo rusengero usanga ari nta Muhanuzi urimo uturutse k’Uwiteka kuko hariho na bandi bihimbira bakigira abahanuzi kandi atari bo ugasanga bayobeje abantu benshi cyane ndetse bamwe bakagwa bakava mu nsengero bakabishingukamo kuko ari nta kintu kizima gifatika babonyemo.

Burya ngo uburiye umubyizi mukwe ntako aba atagize! Ugasanga uko iminsi igenda na ba bandi basetse uwasubiye inyuma ugasanga batangiye kumugarukira banicuza icyatumye bamuseka.

Wenda k’Umuhanuzi siko biri gutyo kuko iyo Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yaguhamagaye akaba ashaka ko umukorera umurimo nk’uyu nkora, abanza ku kubeshyeshya utuntu runaka akakwiyereka cyane iyo abona atarabasha kukwinjiza mu ikarito aguha cash utazi iyo ziturutse aha nshatse kuvuga ko akuzamura kurwego umenyekana abantu baturutse imihanda yose bakakubera umugisha yamara kubona ko umwizeye neza kandi ushikamye mu murimo agatangira ku kwinjiza mu butayu bugufiya aguteza ibibazo buri mwanya kugirango udatekereza bwa buzima bwiza warurimo.

Ubwo ni nako ukorera ku gitutu cyari buri munsi uburinzi buba ari bwose cyane! Aho iyo wamaze kuhagera kugirango uzahave ni ah’umugabo ugasiba undi.Ubwo ni nako akwambura icyintu cyose gishobora kuba cyakugirira umumaro kugirango utazavaho umucika ukisubirira muri za gahunda zawe wahozemo cyera mbere yuko aguhamagara. Akaguteza abantu hirya no hino kugirango ubeho wenyine nk’inkeho ubwo iminsi nayo niko igenda ishira yabona ko wamaze gutahura gahuda ze kandi umaze gushirika ubwoba aba yarakubibyemo, ubwo ahita abona ko iby’umulimo we birangiye kandi azi neza ko yagukozemo (investment) ubwo agatangira gushakisha uko noneho yasohoza amasezerano.

Ariko nyine inkuru mbarirano iratuba urabyumva gutyo ariko umuntu agiye yandika buri stage umuntu aba yaranyuzemo ndakubwiza ukuli nta bwo wazapfa wifuje no kwitwa umukozi w’Imana.

Buriya ababyitwa nta bwo bari bahura n’uwo mugabo utajya asaza ahora ari umusore wibihe byose! Kandi bishobora kuba byagorana kugendana n’Imana nta mahugurwa y’igipolice cyangwa igisirikare cyangwa se ajyanye na security guard waba warakoze byakugora cyane kugendana nawe.

Ni ibintu bigoye cyane kurusha uko abantu babivuga cyangwa uko babitekereza. Ntibibaho ko wa gendana n’Imana yo mu ijuru uba mu gihugu cyawe, ntibibaho ko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yagukoresha ibikomeye uba mu gihugu cyawe, kuko abategetsi bashobora ku kwica cyangwa se abantu bakaguca intege zibyo uba unyuramo.

Ibyo ndabisubiramo Imana nta bwo ishobora kugukoresha uba mu gihugu cyawe cyangwa se ufite cash zawe nta bwo bishoboka habe na rimwe. Ibyo uramutse ubibonye ubwo uzamenye ko akaga gakomeye kagutegereje kuko byanze bikunze igukura mu buzima warulimo ikagusubiza mu buzima bubi utigeze kubamo ndetse utigeze unatekereza.

NB: Igikomeye muri byose ni ukukwicisha inzara ni nyota, kugusuzuguza kandi nyamara umwuka wayo muri wowe wuzuye ukora ibitangaza ni bimenyetso. Ishyari naryo riba ruzengurutse ubugingo bwawe, benshi baba bafuza ko ari bo bagusimbura kuri uwo murimo kandi nyamara nta nicyintu gifatika kiba kirimo mu bijyanye na cash. Impamvu nyamukuru yibi byose n’ugufuha yanga ko abantu baguha icyubahiro mu cyimbo cyo kuyubaha.

egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Skip to toolbar