Monthly Archives: February 2025
Igihe cy’amagambo cyararangiye hasigaye kwizera nibikorwa imilimo y’umuntu, niyo izamukora!!!
Njynwa mu iyerekwa igihugu cya Kenya mbona kiri mukaga gakomeye cyane, mbanza gukeka ko, ari uko abadapite batangaje yuko mu isanduka ya Leta nta mashiliingi bafite yashizemo yatabara igihugu kigiye mukaga «reserve treasure money» maze ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu nk’uko wabihanuye ko icyo gihugu kizinjira mukaga gakomeye cyane ku buryo umuturage wicyo gihugu azifuza gufpa aho kubaho uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Urubyiruko nyarwanda banze guhunga inzira zikigendwa zitari zabyara amahali!!!
09 OCT,2015 njyanwa mu iyerekwa muri gakondo yabakiranutsi, mbona ingoma y’abega ifatira ibyemezo bikomeye cyane abaturage, bifuza impinduka mu butegetsi nyuma yuko ingoma y’abega inaniwe gukemura ibibazo by’ibanze by’abaturage, ahubwo bahitamo gukoresha ingufu zikirenga mu baturage kugirango babeho mu bwoba bw’ikirenga maze abega barusheho kwikorera ibyo bifuza byose uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
















