Uwiteka Imana Nyiringabo aburizamo umugambi w’abadayimoni

OCT 6, 2015 ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore ngiye ku koherereza umugisha kugirango ujye kwiga ikinyabiziga kugirango ube ufite uruhushya rukwemera gutwara ikinyabiziga kuko uri umuyobozi, kandi ikinyabiziga kikaba kigereranywa n’ubuyobozi bityo uzarushaho kumva neza ubusobanuro bw’Ubuhanuzi icyo bivuze uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’inzika y’inzigo wongera guhaguruka hagti ya RPF n’Umwakagara Paul Kagame n’ubutabera bw’abacamanza kubera urubanza rw’abacitse ku icumu rugiye guhera mu gihirahiro aho urukiko ruzaca urubanza rugatangaza umwanzuro w’urubanza utazashimisha impande zombi, nyamara abacamanza nibareba nabi nzika ya nzigo azabimariraho umujinya wose afiranye na bacika cumu uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’inzika y’inzigo uhura n’Umuhanuzi mukuru maze arawucyaha, ugira ubwoba kuko washakaga kwambura abanyagakondorero ubutunzi bwabo, ariko umaze kubona yuko Umuhanuzi mukuru yahageze uwo mwuka ucika intege winjira mu bubiko bwawo ntiwongera kwigaragaza uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona imandwa z’abega zateranye, maze ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore abadayimoni bo muri gakondo yabakiranutsi bamaze kubyibuha bamerewe neza cyane, kuko Umwakagara Paul Kagame yabahaye ibitambo bihagije, kandi igihe cyabo cyo kwirukanwa ku ntebe ya bukunzi nacyo kirageze ngo Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo asohoze ibyo yasezeranije ubwoko bwe uko niko abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, bwira abakiranutsi bose bakurikirana ijambo ryanjye ry’Ubuhanuzi batangire bahereye ku ntangiriro basome igice cya (1); cy’Ubuhanuzi kugeza ku cya (17); kugirango babashe kumva no kumenya iby’Uwiteka Imana Nyiringabo yavuze, ndetse na babikurikiranye bose ubabwire ko Uwiteka ategetse ko basubiramo gusoma kugirango hatazagira uvuga yuko atumvise cyangwa atasobanukiwe neza kugirango ibyo ngiye gukora ntihazagire ubona urwitwazo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’inzika y’inzigo winjira mu bigo by’abikorera ku giti cyabo, maze ujya kwihorera ngo kubera yuko bawugambaniye, numva ijwi ry’Uwiteka rivuga ngo, mwana w’umuntu, umwakagara Paul Kagame agiye kwihorera kubo yita abanzi be, ariko ariyimbire cyane kuko nta mahirwe abifitemo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umwakagara Paul Kagame na bambari be, bakora ibishoboka byose ngo batsirike cyangwa baburizemo uwo mwuka w’inzika ya maraso yamenye, ariko mbona ko binaniranye guterekera kwabo mbona guhindutse imfabusa, maze ijmabo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore umwakagara na bambari be, babuze amahwemo kubera ingaruka za maraso ndetse na bakonikoni bose bavuze yuko gutsirika iyi nzika bidashoboka.

Nuko mbona baramanjiriwe babuze icyo bareka nicyo bakora babona yuko ingoma yabo irangiye kandi izarangira nabi uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, uko nagukuye Uganda, niko nzagukura IBABYLON kuburyo butangaje, dore umwakagara yamaze kugutangatanga yibwara yuko Imana Uwiteka ukorera ayirusha imbaraga, ariko dore abakiranutsi bagiye gutangara uburyo nzagukiza amaboko y’umwanzi wabakiranutsi, ku buryo bose bazizera Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dabizi neza yuko mutinya umwakagara Paul Kagame, ariko nzigaragaza cyane, yuko nd’Uwiteka Imana yabakiranutsi kuko abantu bazagira ukwizera nyuma yo kugukorera ibitangaza ngakuraho Umwakagara ku ngoma uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

OCT 7, 2015 ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore inkozi zikibi zongeye gukora ibyangwa na maso y’Uwiteka Imana, ariko noneho ngiye kuzikoza isoni kugirango bimenyekane yuko Uwiteka ari we Imana ica imanza zitabera uko niko abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu. dore nta kabuza nzabashyira ahagaragara nerekane gukiranirwa kwabo kugirango isi yose imenye yuko nd’Uwiteka uca imanza zitabera uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore ngiye kohereza abantu banjye kugushaka ngo ubakorere kugirango bamenye yuko Uwiteka Imana Nyiringabo ari we muremyi w’isi nijuru akiza akanatanga umugisha, abo ni bamara ku kugeraho, uzabasengere mbaheshe umugisha, kandi na kubwiyeko uzaguhesha umugisha nanjye nzamuhesha umugisha uko niko Uwiteka abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore hari umugabo ugiye guhura na kaga gakomeye cyane, yatanzeho igitambo umugore we uba mu gihugu cy’UBUHOLLAND, cyangwa se (Netherlands), nyamara uwo mugore namaze kumugirira neza, iyo myuka yose yohereye kuri uwo mugore tegeka isubureyo itamugiraho ingaruka uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

OCT 8, 2015 ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore umulinzi mukuru w’ibyasezeranijwe araje mugiye guhura ntabwo bizagorana yuko mu bonana kuko inkozi zikibi zamaze gukora ibyangwa namaso y’Uwiteka Imana, ariko dore mbaciriye inzira kugirango nsohoze ibyasezeranijwe uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu dore inzira wanyuragamo, yajemo kidobya, nugera mu murwa w’ISHUSHAN, ntunyure aho wajyaga unyura, kuko umwanzi yamaze kuhagutegera ni uko ugenze nk’umunyabwenge uce inzira ya majyepfo kugirango ukomeze imirimo yawe uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona amafi menshi yo mu Nyanja yamaze gufatirwa murucundura, nuko ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore umurimo uragutse kandi ngiye kuwagura cyane maze na we nkwagure kuko wakunze gukiranuka ukanga ubugome niyompamvu ngiye ku kwigaragariza uko niko Uwiteka abivuga.

egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Skip to toolbar