Mbere yuko abega bakurwa ku ngoma, bazashwana n’amahanga menshi kugirango hatazaboneka abazabatabara mu marembera y’ingoma!!!

OCT 2, 2015 ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore inkozi zikibi zikomeje gukora ibyangwa n’amaso y’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore izo nkozi zibibi zo mu bwoko bw’Abega zilimo guhiga ubugingo bwawe kugirango ziburembure ukwiye kuba maso cyane no gusenga kugirango Uwiteka Imana yawe abagukize uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore hariho umuntu w’inkozi y’ikibi utuye mu gihugu cya France wahawe misiyo n’ingoma y’abega yo kuza kurimbura ubugingo bwawe agiye ku kwandikira email maze akoherereze intonorano kugirango azagusabe kuza I Paris maze abone uko azaguhitana, ariko ariyimbire kuko alimo gushinga umuhunda ku kirenge uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

OCT 3,2015 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, izo inkozi zikibi zamaze kubona ibyo wahishuriwe nyuma yuko ubyanditse ukabitangaza ku karubanda, none bahisemo kongera kujya kubaza imyuka mibi niba byashoboka yuko bakongera ku kuzingazinga ngo bongere bigarurire umugisha wawe bari baragutwaye kandi n’uwo mulimo ukora bazingazinge udakomeza guhanurira amahanga ahubwo bagusubize aho bari baragushyize uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore muri gakondo ya bakiranutsi hagiye guhunga abanyapolitike (3); nibamara guhunga bizaba ari ikimenyetso kindi gikomeye cyo kuzavaho kw’ingoma y’abega n’Umwakagara Paul Kagame uko niko Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, uzabanza guhunga azeguzwa (resign) mu mwanya yakoragamo, kubera ko azakorerwa igenzurwa hakarebwa umutungo yaba yarasahuye bityo nabona agiye gutabwa muri yombi azahita ahunga igihugu uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore Umwakagara namara kubona iby’Ubuhanuzi bwahanuye bigenda bisohoza umulimo wabyo, azatangira kujya ashushubikanya abaturage abuka umunabi ngo kuko bizeye kandi bakiringira yuko ingoma ya RPF nta kabuza izakurwaho uko niko Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, uku niko Uhoraho Nyiringabo abivuga, abega nibagera mu marembera bazashakisha uzabatabara ngo bagume ku ngoma, ariko nta bwo bazamubona kuzageza bajyanywe mu butayu bugufiya no kuri rya ishuli ry’ubatse kumusozi witiriwe ubwoko bw’Abatutsi aho bazajyanwa kujya kwigishwa uko bubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.

OCT 4,2015 ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, mu gihe gisa nk’iki, umwaka utaha mu minsi makumyabiri (25); Uwiteka Imana Nyiringabo azanyura mu gihugu gushyiraho ikimenyetso ku bwoko bwe uko niko abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, Malaika azazenguruka igihugu cyose asiga amaraso ku nkomanizo z’imiryango yabakiranutsi kugirango inkota igiye kumanuka muri icyo gihugu, itazagera kubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore ugiye guhabwa imvange z’umugisha, kuko intasi zimaze kwiyemeza kongera gufata igisa n’umugisha irindazi (1) hamwe nigice cya kanyama kokeje maze babikoherereze kugirango babone uko baguta muri yombi uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore Uwiteka akoherereje umugisha kugirango urusheho kugira imbaraga zo gukorera Uwiteka kuko yishimira umurimo we umukorera, kuko igihe kigeze ngo agaruze ibyariwe ni nzege byose uko niko Uwiteka abivuga.

Nuko njyanwa mu iyerekwa mbona ubutegetsi bw’umwakagara butangira kumungwa, mbona bamwe mu bayobozi batangira gukuramo akabo karenge bajya mu mahanga. Mbona bafata amamodoka yabo barayatwara bajya kuyahisha mu gikari cy’ubwami bw’umwakagara (gusubiza ubuyobozi) ibyo babikoze vuba cyane maze bamaze guparika ibyo binyabiziga bahita biyambura amasuti (ibikorwa bakoraga) bari bambaye maze bahita bahunga igihugu bambaye imyenda isanzwe kugirango batamenyekana ko bakoranaga n’umwakagara uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

OCT5, 2015 ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, uku niko Uwiteka avuga, dore ngiye gukora ibikomeye mu isi yabazima kugirango bimenyekane yuko nd’Uwiteka Imana yawe, dore nta kabuza sinzabura kwihesha icyubahiro kuko nagambiriye gushyira izina ryanjye hejuru uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, kandi sinzarishyira hejuru ryonyine, ahubwo na bakunze gukiranuka bose abo namenye mu mazina yabo, nzabagirira neza kugirango bamenye yuko nd’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu dore wakoze umurimo mwiza kandi wo gukiranuka kuko wakunze Uwiteka Imana yawe, ukumugira ubuhungiro bwawe, nicyo gituma Uwiteka Imana yawe, na we atazabura ku kugirira imbabazi kugirango amahanga yose azamenye yuko nd’Uwiteka Imana ikiranuka kandi igira neza kuko uwo yakunze imushyira ejuru uko niko Uwiteka abivuga.

egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Skip to toolbar