Umuvumo wavumwe abashinzwe guhiga Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha

24 Sept,2015 ijambo ry’Uwiteka Uhoraho Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore abantu bose bagambanira umulimo wanjye ndabavumye ndetse si wowe ubavumye kuko uri Umuhanuzi, ahubwo ni jyewe ubavumye ubwanjye kubera ubugizi bwabo bwa nabi, inda zabo ntizizigere zirumbuka, kandi abana babo ntibazigera baragarika kuko bagenje umugaragu wanjye nabi ndetse bakagerageza bagambiriye gusenya umurimo wanjye uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Bazajya basohoka bajyane n’umuvumo, ni binjira binjirane umuvumo, bazajya baryamane umuvumo, babyukane umuvumo aho bazajya hose bazajya bawugendana kuko bananiwe kwiringira ijambo ryanjye. Ahubwo ibirenge byabo bagambiriye kumena amaraso y’umukiranutsi utariho urubanza niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu andika ayo magambo kugirango uzayasoma aza yamenye kandi asobanukirwe yuko abansuzuguye nanjye nzabasuzugura uko bagenje nanjye niko nza bagenza uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, Umwami Yesu Kristo yazanywe ni bintu (3); (1) yazanywe no kuruhura abarushye ngo baruhuke ibibaremereye (2) yazanywe no kubohora ababoshye kugirango babohorwe bahinduke imbohore bidegembya (3) Yazanywe no gutanga ubugingo buhoraho kugirango abazamwemera bose bazabone ubugingo uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, bwira abizerwa bose yuko abiringira Uwiteka Imana Nyiringabo atazigera akorwa nisoni, bahagarare kuri iryo jambo, nyamara abatamwiringira ntibazabura guhatwa inkoni mu bitugu uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
25 Sept,2015 ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore umwanzi ari ku kurunguruka mu kadirishya gatoya, none haguruka ugenda ugafunge, ni uko nitegereje mbona amashanyarazi araka cyane, nyamara nta bwo nari nakinze urugi «protection» none menya uko uri bubigenze kuko Uwiteka ari we ulinda ubugingo bwawe uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
26 Sept,2015 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, igihugu cya Kenya cyashyize ahagaragara inama cya huriyemo ni bihugu bihuriye mu muryango w’Africa y’uburasira zuba the East African Community EAC, ari byo Uganda, Rwanda na Kenya.
Iki gihugu cyavuze ko ibi bihugu byombi abaturage babo baza bagakora ibyaha muri icyo gihugu aho bakora iterabwoba ryo gushimuta abantu Leta iba ihigisha uruhindu aho kugirango banyure mu nzira nziza zimewe n’amategeko ahubwo bahitamo kwica amategeko aho bakoresha amazina atariyo maze bagakora ibyaha bitwaje ko amazina yabo adashobora kumenyekana kubera bagendera ku ibyangombwa by’ibihimbano uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, Leta ya Kenya iyobowe na Uhuru Kenyatta Muigai yasabye ibyo bihugu tuvuze haruguru yuko, uRwanda na Uganda bakwiye guha igihugu cya Kenya urutonde rwa mazina yabaturage babo batunze za telephone kugirango babe babafite muri SERVER yabo bityo ni hagira ukora amakosa azabashe gufatwa bitagoranye uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore itangazo watanze kumunsi wejo, habonetsemo ibice (2); igice cya (1); kigizwe na za magigiri z’Umwakagara za babajwe cyane ni uko zitazongera kumenya telephone zawe, kuko ugiye kujya usengera abantu ari uko ubahamagaye bitandukanye n’uko bajyaga ba guhamagara uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore bagiye gukora ibishoboka byose ngo ba gusebye hirya no hino kw’isi bibwira yuko hari icyo bitanga, kuko ari wo mwuga wabo. Ikindi gice cya (2); na bakiranutsi bizeye ijambo ry’Ubuhanuzi wahanuye ukoresheje n’umwuka w’Imana data wa twese wo mu ijuru, dore ugiye kwakira inyandiko nyinshi zisaba ko wa basengera uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, umva uko Uwiteka avuga, hanura uvuge uti, umwuka w’ubusambanyi kubakiranutsi ubavuyeho, kuri abo bose bari bazingiwe ku mwuka w’ubusambanyi dore Uwiteka arabizi neza yuko ari imyuka mwatererejwe, none Uwiteka arababohoye ntimukongere gukora icyaha ukundi uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abitegetse.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore Uwiteka ashenye imbaraga z’inkozi z’ikibi bo mu bwoko bw’abarozi, bajyaga birirwa baroga abakiranutsi, bwira abakiranutsi basenge kandi bashime Uwiteka Imana kuko imbaraga zari zarabagize kuba imbata y’ibyaha Uwiteka abikuyeho uko niko Uwiteka abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi mbona urukiko rw’ikirenga rwo mu Rwanda bananirwa guca urubanza ngo bavuge yuko umwakagara atsinze urubanza, mbona habayeho ikibazo gikomeye aho Umwakagara Paul Kagame na we yari yiteze kumva ko bari butangaze ko yatsinzwe maze agahita atuma abasirikare bagahita batangira kurasa amasasu yiterabwoba ngo kugirango urukiko rwemere yuko agomba guhabwa manda ya (3); uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona urukiko rwifuza gutangaza yuko umwakagara atemerewe kuba ya kongera kwiyamamaza, ariko mbona yuko bagize ubwoba yuko bashobora kwicwa kuko badakoze ibyo atifuza uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore za magigiri z’Umwakagara Paul Kagame yazihaye icyumweru (1); gusa zikaba zamaze ku kubona, ariko ubanza zilimo gushinga umuhunda ku kirenge, kuko bidashoboka ibyo bifuza, ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu ntaho uzongera guhurira na za magigiri z’Umwakagara uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Sept 27, 2015 njyanwa mu iyerekwa mu gikombe cyo kwerekerwamo, mbona uburyo ba pastors, ba Bishop, ba Reverend, ko bagiye guhura ni kibazo cyo kubura abakiristu kuko abayoboke benshi bagiye gusohoka mu madini bamaze kumenya ko abanyamadini ari abafarisayo na batekamutwe uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Maze ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore mu minsi izaza nzaremera imitima mishya ubwoko bwanjye kugirango buzazinukwe ikinyoma cy’abashumba ba bayobora, kandi muri bose nta nama bazajya nundi, bazajya bigumira mu mago yabo uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ni bamara kubona ko abakirisitu bamaze gutahura ikinyoma cyabo, buri mu pastori azajya yiruka inyuma y’abakirisitu be, atabitewe n’urukundo akunda intama z’Uwiteka cyangwa umukumbi we, ahubwo baza biterwa n’ubwoba bwo gukena kuko bamenyereye gushyira mu bifu byabo, ni babona amaturo agenda agabanuka bazarushaho kugira impungege cyane bitume ba bahagurukira nyamara ubwoko bwanjye nzabunangira imutima kugirango batazasubira mu madini yabo uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu kibaya cy’ubutayu bugufiya mbona hakurya y’ubwo butayu hari imisozi (2); hagati harimo ubwo butayu, maze mbona inka (demons) bamanuka binjizwa muri ubwo butayu bugufiya, bamaze kubugeramo mbona bazamutse wa musozi wa kabiri ndabakurikira ngo ndebe amaherezo yabo. Tugeze haruguru mu nzira nyabagendwa mbona abandi badayimoni bashorewe nundi muntu nta bonaga neza, maze mbona ba badayimoni bivanga bose bahinduka bamwe ndetse batangira gukorera hamwe uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Nuko ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore ugiye gukora umurimo wanjye neza kuko abadayimoni bakurwanyaga namaze kubaciraho iteka, none bazamuwe kumusozi bose bahuriyeyo bahisemo kwishyira hamwe kuko bakora umulimo umwe wo kurwanya ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.
28 Sept,2015 Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore Uwiteka agukuyeho umwuka w’ubukene burundu wari warakubayeho karande, dore ahari igisuzuguriro Uwiteka yahashyize icyubahiro kugirango bimenyekane yuko wiringiye Uwiteka Imana y’inyemberaga uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, hari abagabo bindarikwa batoranijwe kugambanira ubugingo bwawe, dore ubwo uri bujye gukorera uruzabibu ry’Uwiteka Imana Nyiringabo urahura nabo umenye uko ubagenza uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
nccleon@gmail.com