Kayumba Nyamwasa ashobora gutabwa muri yombi umwanya uwari wo wose

Amakuru agera kuri egretnews.com aravuga ko ngo haba hari umugambi wo guta muri yombi Kayumba Nyamwasa Faustin uba muri South Africa nk’impunzi. Isooko yamakuru yacu yatubwiye yuko gahunda yo kumuta muri yombi yaba igeze kure yaba isigaje gushyirwa mu bikorwa.

Kumunsi wejo bari bagiye kumuta muri yombi hazamo kirogoya kandi byasaga naho byari Byarangiye, ariko kumunota wanyuma haburaho isaha imwe nigice ngo atabwe muri yombi, umugambi urahinduka.

Amakuru twakiriye aturutse ahantu hibanga, aremeza ko Nyamwasa Kayumba umwanya n’umwanya ashobora gutabwa muri yombi akajyanwa mu Rwanda kubera ibyaha akurikiranyweho. Yakwanga kujyanwa mu Rwanda akaba yashakirwa igihugu yajyanwamo gufungirwayo.

Amakuru akomeza avuga ko hariho abashakaga ko yicwa, ariko abandi barabyanga kuko ngo hariho amakuru bamushakaho nyuma yo kuzatabwa  muri yombi.

Akabazo ko guhanura indege ubanza katari karangira, ndetse hashobora kuba hivangamo na akabazo ka jenoside yakorewe abatutsi, ariko nta bwo byari byamenyekana neza kuko birinze gutanga amakuru arambuye gusa bavuga yuko gufatwa byo ni ngombwa agomba gufatwa agashyikirizwa ubutabera.

 egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Skip to toolbar