Umwakagara yumvira Imana kurusha abanyamadini bavuga yuko ari abakozi bayo!!!

Aug 26, 2015 Njyanwa mu iyerekwa mbona muri gakondo ya bakiranutsi haza umuyaga uvanzemo n’imvura, urimo n’umuriro waka cyane! Kandi ufite ibirimi by ’umuriro birebire cyane, uwo muyaga, n’uwo muriro niyo imvura byahise bisenya amadini “inyubako z’insenegro” byose bishiraho burundu uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abitegetse.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, Uwiteka amaze kuzinukwa amadini yo muri gakondo ya bakiranutsi, dore agiye kuyasenyesha amazi n’umuriro n’umuyaga kuko bagenje nabi Uwiteka akaba abikomye bikomeye abazabasha gukira ibyo byago bije bigeze mu marembo ya gakondo yabakiranutsi bazaba ari bacye cyane uko niko Uwiteka abivuga.
igice cya (14) cy’Ubuhanuzi
tulimo gutunganya