Ingoma yubuzira herezo!

 

June 22,2015 Njyanwa mu iyerekwa mbona Umwami w’uRwanda ataha mu gihe umwakagara akiri ku ngoma, ariko ntabwo yashyikiye muri gakondo ya bakiranutsi, ahubwo yakiriwe mu butayu aho akwiye gutegerereza agahe gato cyane ngo umwakagara akurwe ku ngoma kugirango ahite yima ingoma batamutanga intebe yabukunzi.

Nuko amakuru akwiragira hirya no hino ko Umwami Nyir’uRwanda atakiri ikantarange ahubwo ngo yaba yasatiriye gakondo y’abakiranutsi kugirango yegere intebe yabukunzi atayitangwa n’umwana w’imbwa n’igisambo.

Nuko umwakagara amenya ibibaye arushaho guhagarika umutima cyane. Nuko mbona atumye za magigiri kuneka bakamenya aho nyir’uRwanda aherereye, kugirango amakuru abe impamo yuko ibyahanuwe byaba bigiye gusohora, aya makuru yateye urujijo cyane maze abakagara baravuga ngo, ese koko buriya nibyo la! koko murabona azongera kuba Umwami? Abakagara basubiza umwakagara bati, nibyo azongera kuba Umwami kuko yahoze ar’Umwami, ibyo rero sigitangaza ko yakongera kuba Umwami wa gakondo yabakiranutsi, ariko mbona umudayimoni watumye Umwami w’uRwanda akurwa ku ngoma, ari we wongeye kuyimukuraho acibwa umutwe maze mbona habaye imihango ikomeye cyane kugirango nyir’uRwanda yongere yime ingoma mu buryo bwa burundu.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Umwakagara akubitwa ikibatsi, ibyari ibirori bihinduka ibiraro maze inyambo zibura aho zahungira, imfizi zirivuga, inyamibwa ziravumera, uruhongore ntirwongera kwigunga maze ibyansi byari byarumiranye byongera kubuganizwa uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Skip to toolbar