Umwakagara yagiye gutanga ikirego mu Bwongereza UK

 

Amakuru aturuka mu biro ntaramakuru byo mu ijuru «Heaven Media News Agency» ko Umwakagara Paul Kagame kuri iki cyumweru yatanze ikirego mu gihugu cy’Ubwongereza UK government yuko ngo hariho umuntu ushinzwe gutera ubwoba abatuye isi akoresheje inyandiko.

Yabasabye ko bakwiye gushinja Umwami Kigeli Ndoli ibyaha by’iterabwoba hakoreshejwe inyandiko. Ibi bije nyuma yo kubona ikimenyetso cyo kuvaho kwe ku ingoma cya H.E Raila Odinga yaralimo ategura urugendo rwo kujya guhura n’Umwakagara Paul Kagame kumusaba ko mu nama itaha bazakora batora umukuru wa African Union ko yazatora Raila Odinga. Mu buryo butunguranye komisiyo ya AU ihoraho yahise itegura itegeko risaba ko ryakwemezwa ko uRwanda na Kenya byari bifite imyanya y’icyegera cy’umukuru wa AU batahabwa amahirwe yo kwiyamamariza uwo mwanya w’umukuru wa AU.

Biravugwa ko mu gutegura iryo hategeko haba halimo akaboko ka Kagame Umwakagara Paul, akaba yarakoresheje ubwo buryo nko kurwanya ikimenyetso ngo kidasohoza umulimo wacyo. Ariko iryo tegeko rishobora kutemerwa kuko ritateguwe mbere y’igihe kuko kuyobora AU ubu byari bigeze mu gihe cya EAST African Community EAC. Byagaragara yuko ari ukurwanya Kenya kugirango uwahoze ari perezida Murisho KIKWETE atware uwo mwanya bityo Raila Odinga aburizemwo gutyo!

NB: ibimenyetso byose byarangiranye mukwezi gushize, bisohoza umulimo wabyo cyangwa bitawusohoza, ntagaciro bigifite. So kuvaho uravaho kuko ntabwo ari umulima wa so yaguze ngo uzawuragwe ubuziraherezo.

Skip to toolbar