Ibisobanuro by’indirimbo y’ikinyarwanda kizimije cy’imbitse y’umuhanzi Vincent Niyigaba

Izuba riranze, nka rimwe ry’abashumba… yari yamusezeranije ko ari bujye kumusura ku gicamunsi. Atangira kumubwira ko amasaha yo kwitegurira ijoro kujya gucyura inka, no gukora utulimo two murugo bitari bushoboke ko bari bubonane. Ahubwo ko we niba abishoboye ashobora kuza ukwezi kwacanye neza kugirango baganire iby’umubano wabo bari barasezeranye kuzabana.

Ariko umusore bigaragara ko yakomokaga mu muryango wabakene, naho umukobwa akaba yarakomokaga mu muryango wabakire. Bigaragarako nta wundi muntu wamufashaga imilimo yo murugo. Ukwezi, inyenyeri avuga nibyo bigaragaza ko gahunda yabo bari guhura kumanywa ariko kubera rushorera y’isi umusore asaba ko baza guhura nijoro.

Aho uri hose ujye wibuka untakambire ubishaka, nanjye nige gutamba: Bisobanura ko iwabo n’umukobwa batashakaga uwo musore, bityo byasabaga ko umukobwa akomeza kumvisha iwabo ko umusore ari nta kibazo afite cyatuma batabana hamwe. Ntabwo ari ugutamba nkuko Derrick don Divin abivuga.

Impeta y’umubano nibanga rya gihanga, bivuze ko ari nta muntu ushobora kwitambika hagati ya bagiye kurushinga kuko bamaze gushimana bakundana ku buryo kubatandukanya hari igihe bidashoboka!!!

Ibitotsi nibyinshi, kandi urugendo narwo nirwose, bigaragaza ko bucya kumunsi wakurikiragaho yarafite urugendo. Kandi ko bigaragara ko ijoro ryili ryihise yari yabucyereye ntabwo yari yasinziriye neza! Bitewe wenda n’uko umuryango w’umukobwa wari wakamejeje udashaka ko barushinga.

NB: Ikindi gishoboka ni uko yaba umukobwa cyangwa umusore bose bakomokaga mu miryango yo mu bwoko bw’Abatutsi, kuko iyi mvugo yari iyo mu bwoko bw’Abatutsi bo hambere!

Ibintu bitari byahinduka, imiryango nyarwanda wasangaga bafite imvugo yabo bitewe n’agace umuntu yakomokagamo, ku buryo wageraga ahantu bagahita bamenya aho uturutse bitewe n’imvugo yawe bakamenya uwo uri we.

Ukwezi kuracanye inyenyeri nazo ziraje ikamba ryazo risabye zirasabagira ku ijuru ry’iwanyu, mukirere cy’iwacu niko kabyino. Bivuze ko ijoro ntaho ritageze kuko niwabo bwamaze kwira amwibutsa ko akwiye kwifubika bishoboka ko byari mu gihe cy’imbeho cyangwa ubukonje.

Arangiza amwibutsa ko akwiye kuzamuka umusozi bombi bakaba ariho bahurira, bisobanura gukomeza gutekereza kumubano wabo kugirango bazagere ku gikorwa cyabo nyirizina cy’umubano wabo. Uwo musozi avuga, niwo ugaragaza ko murukundo rwabo harimo ikibazo cy’umuryango utarashakaga ko babana nk’umugore n’umugabo kubera ikibazo cy’amikoro y’umusore utarufite ibyo umuryango w’umukobwa bifuzaga.

egretnewseditor@gmail.com 

Skip to toolbar