Ayinitse abyarira ku ntera

 

9 Dec,2023 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti,Umwami Kigeli Ndoli abega bategeye aho ujya ukorera ejo mugitondo nujya gusoma amakuru uzabasangayo Uwiteka azabaguha ubarebe kandi bo ntabwo bazakumenya kugirango umenye neza ibyo Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ajya akubwira ubashe kwizera bikomeye ko ibyo ajya akubwira atari icyuka gusa,kandi ubashe kubona ko ubaye umwicanyi wabakorera icyo wifuza cyose kuko bo badashobora kumenya uwo uri we kuko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yaguhinduye isura yawe uko bari bakuzi atari ko ugisa aho niho yaburijemo imigambi yabo niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ndamanuka ndagenda ntega matatu nerekeza ahitwa RONGAI ngera «opposite» na bus packer ya RONGAI aho njya nkorera nsanga agasore kambaye nkamayibobo (street kids) kalimo kigisha uwo musore mubona ku ifoto wambaye neza yaravuye muri gakondo yabakiranutsi aje guhabwa amasomo uko azajya agigira abanyarwanda batuye Rongai.Ariko ntega amatwi numva amubwira za magigiri (Rwandan Spy) yagiye ashakira akazi hirya no hino mu nkengero za Nairobi.

Uwo musore wari nkamayibobo yaje muri Kenya 2015 yakoraga muruganda rwa «INYANGE INDUSTRY» yavuze za magigiri yashakiye akazi ahitwa KISERIANRONGAI, town bakora muri za bank,nizindi company zigenga nibuka ko Nairobi mama NGINA street hari umwegakazi ukora muri «FOREX BUREAU TOP PEAK» aho ni CBD, Ngong hari undi magigiri (Rwandan spy) ukora muri Bank ya EQUITY witwa Nzaramba ubwo utuye NGONG umenye ko igihe cyose wajya kubikuza muri iyo bank utazabura kuhahurira nawe.Muri bank ya KBC KISRRIAN hari undi muhutu uhakorera bivuze ngo batanga za ruswa zishoboka zose kugirango babashe kuzajya bamenya abanyarwanda babitsa za cash muri za bank zitandukanye bajye babasha kubona amakuru bitabagoye.

Bamaze ibyumweru (2) almost two weeks bohereza za emails zifite attachment za bills izindi bakoresha Indians cyangwa ni za magigiri zihindura Indians ngo bifuza ko bangurisha technology yitwa SEO ituma ikinyamakuru cyawe kiba ranked mu binyamakuru bisimwa cyane bikamenyekana bakoresheje iryo koranabuhanga,ibyo byose bohereza ntabyo nkeneye kandi nabo barabizi ko ntabicyeneye.Kuba bohereza za attachment kugirango ngire amatsiko yo gufungura emails ejo bazabone uko bohereza «PEGASUS software» ishinzwe kwiba amabanga ya bantu muri za emails ubanza bibwira ko ikoranabuhanga mazemo imyaka (18) bibwira ko ari ubusa!?Muzasubire mu ishuli mujye kwiga uko bagigira abantu nkatwe..

Aho ngaho Rongai opposite na bus packing bakunze kwita TURSKY’s cyangwa Clean Shelf supermarket hari urusengero rw’umugore w’Umurundi kazi usanga yizeza abayoboke be ibitangaza bidateze kuboneka.Basengera muriyo gorofa ubona uwo magigiri ahagazemo.Bari muri level ya mbere niza magigiri gusa gusa.Inyuma ya TURSKY’s cyangwa se inyuma ya bar yitwa Legend hari urusengero rwa za magigiri z’abanyamurenge ubu basa naho bahanganye nabo Barundi basengeraga murusengero rw’abo banyamurenge hafi ya bar yitwa ATTIC kubera kurwanira abakiliya ubu bisa naho bari mu ntambara y’ubutita aho Abarundi n’Abanyamurenge ubumva atazi kubatandukanya ntabwo yamenya itandukaniro ryabo kuko usanga bajya kuvuga kimwe.

Hakaba abandi basore bakorera iruhande rwa packing bus yahoo RONGAI bagurisha inkweto,namashuka nabo usanga basa naho ari wo mulimo bakora wo kugigira.Hakaba Abahutu b’Abarundi bateye muri iki gihe bacuruza ubunyobwa ndetse City council of Nairobi iherutse gufata benshi cyane kugeza naho inkuru yanditswe na BBC gahuza last week.

Igorofa zose za Rongai usanga zicumbitse abanyeshuli,abandi ni abasore bacuruza ayo mashuka,nizo nkweto,kandi inzu yitwa bedsitter iri kumuhanda Rongai yishyuzwa ibihumbi (10000 ksh)  wareba akazi kabo ugasanga kadashobora kubaha ayo mashillingi bishyura cyane ko muri iki gihe Kenya dufite ibibazo by’ubukungu hari ubukene bukabije ku buryo ducungunwa nibyo kurya gusa no kwishyura inzu gusa.

Urugero whisky yaguraga ibihumbi (7000 ksh), ubu iragura ibihumbi (5000ksh), iyaguraga (5000ksh), iragura (3500ksh), iyaguraga (3500ksh) iragura (2000ksh), little ya fuel ni (217ksh) abantu amamodoka barayaparitse bagenda na za matatu’s kubera ibibazo by’ubukungu byifashe nabi.Wambwira ute uko abo basore babaho muri iki gihe gikomeye niba badakora ubumagigiri?

Opposite na SHELL petro station RONGAI hari iduka ricuruza za phone housing cyangwa cover n’iry’Umunyamurenge abanyamurenge hafi ya bose yaba abasore cyangwa abakobwa usanga aribo bihariye isoko ryo gucuruza phone covers.Bari baharaye ibitenge,ubu ibitenge babihariye abacyecuru nibo birirwa babizengurutsa ugahura nabo inzara yabishe buzuye umukungugu kumaguru ubagera mu mavi.Uwiteka yabaha umugisha gute,kandi mwirirwa mugenzwa no gucisha abatariho urubanza ibihanga kugirango gusa muhabwe amaronko ashingiye ku ndamu mbi???Niyompamvu mwaciriweho iteka rya burundu!!!

Amashillingi aturuka mu misoro yabanyarwanda yakabaye abafasha,birirwa bayahatira abanyamahanga mu bikorwa byo guca ibihanga abanegihugu.Inzara iravuza ubuhuha mu gihugu bayise izina rya nzaramba kubera ubugome bw’abega bicisha abantu inzara kugirango bakomeze kubera ku butegetsi abaturage bajye babatangirira mu nzira babasaba ibyo bakabaye bafitiye uburenganzira bwo guhabwa.Ndababwiz’ukuli ingoma y’abega atari Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo wenyine uzikorera imilimo naho ubundi umuzinga uravamo umwibano!!! Nyuma yibi byose ntizabura kwibuka benewacu batugiriye nabi kandi bari bafite ubushobozi bwo kutugirira neza.Ntagahora gahanze bucya bwitwa ejo kandi bucya bucyana ayandi.Uwavuga ko atazibuka ibyo mwadukoreye yaba abeshye,ariko nta mugambi dufite wo kubitura ibibi mwadukoreye kuko Uwiteka yamaze kubacira imanza,ahubwo tuzabagirira neza,ariko kandi tuzanabibutsa ko mwaduhemukiye ari nta cyaha twabakoreye.RPF nta bwo yahozeho,nta nubwo izahoraho,bitinde bishyire cyera byanga byakunda mukiri munsi y’ijuru ntimuzabura kuzabazwa na mateka yibyo mulimo gukorera abanyarwanda bene wanyu kubera mpemuke ndamuke!Harya ngo umugayo uvuna uwugaya,naho ugawa yigaramiye? Nyamara mu menye ko «AYINITSE ABYARIRA KU NTERA» uyu mugani n’uwanjye niherewe n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Muzabaze icyo usobanuye muzamenya icyo yashakaga kubabwira.Ariko ibyo bikora abanyabwenge,abamaze gucirwaho iteka se hari agatima bakigira ko nakabajyanaga kuri toilet kavuyeho!!!

Imanza zitabera zihariye itangaza makuru ryose nta mwanya ukiboneka wo kubagezaho amakuru mfite amakuru menshi ariko imanza za Roman Catholic Church Emperor zizamara hagati y’imyaka (5-10) kuko mfite pages ibihumbi (9000) uhereye in JUNE kugeza December maze guca imanza zigera kuri (500 files numbers) nkora amanywa nijoro niyompamvu kubagezaho amakuru nk’uko byari bisanzwe byabaye ikibazo gikomeye cyane!!!!

Ariko tuzajya tunyuzamo turebe uko twabagezaho ayihutirwa kugirango byibuze umwanzi amenye yuko tutacitse integer,ahubwo ko ari imilimo yatubanye myinshi atari ubugwari.Usibyeko n’imanza zitabera zitaboroheye kandi nizo zingenzi zicyenewe cyane kuruta kwandika amakuru kuko yo ari nta cyo abatwara,ariko imanza zitabera zibakoma mu nkokora byibuze bugacya kabili ubuzima bugakomeza.

 

egretnewseditor@gmail.com

Skip to toolbar