Ikiganiro cya waruziko Kayumba Nyamwasa yamaze kumvikana n’Umwakagara akaba alimo kwitegura gusubira murwagasabo!!!

Hari haciye igihe kitari gitoya Buhanga na Bwenge tutabaherutse ngo bongere batuganirire,mu myaka yashize bajyaga batugezaho ikiganiro cyanyuraga benshi cyane bakunze kutwandikira batubaza aho Buhanga na Bwenge bazimiriye,tubizeza ko tuzabashaka tukabasaba ko bakongera kutuganirira,ariko hahise haza cya cyago cya covid19 bituma ibintu byinshi na bantu benshi cyane kw’isi basa naho bibagiranye cyane ko bamwe batabuze guhitanwa nicyo cyago cya covid19.

InyangeNews: Reka wenda duhere kuri BUHANGA atubwire uko ibintu bimeze muri politike nyarwanda n’isi yose muri rusange kuko ajya akunda gukurikira ndetse no gusesengura ibya politike ngari mu isi yabazima.

Buhanga: Murakoze kuba arijye muhereyeho,mbaje kubasuhuza mwese wowe na Bwenge,ndibanda ku makuru yo mu rwagasabo cyane ko ariho nkunda gukurikirana kuko numva mba nkeneye kumenya amakuru yahoo.Amakuru numvise ariko ntari na nonosora neza,n’ayuko ngo amashyaka atavuga rumwe na Paul Kagame ngo yaba yasabwe gutaha akajya gukorera mu gihugu imbere.

Bwenge: Ubwo se ibyo uvuga urakomeje Buhanga we!?

Buhanga: Ibyo mvuga ndakomeje ntabwo ari byabindi tujya tuganira dushaka kwiriza umunsi.

Bwenge: Ubwo se amashyaka yataha gute?Ntiwabonye Ingabire Victoire ko yatashye ibyamubayeho ninde utabizi?None ngo amashyaka agiye gukorera politike murwagasabo?!!

Buhanga: Nyamara murabicira inkeri,kandi ar’urukunda!!!

Bwenge: Ngaho bivuge neza!

Buhanga: Amakuru aravuga ko,sinzi niba ari United Nations yabitegetse,cyangwa niba ari America,usibyeko nta America na UN byose birasa ni nk’abana b’impanga bavukana.Numvise ngo kw’ikubitiro,Kayumba Nyamwasa amaze iminsi agirana ibiganiro na Paul Kagame,kandi ngo Kagame niwe washakisheje Kayumba Nyamwasa abifashijwemo na Nyirarume wabo (Kaguta Yoweri Museveni).

InyangeNewss: Ngo Kaguta Yoweri Museveni?!

Buhanga: Ahaa nanjye n’amakuru numvise ntabwo nari mpari,hari ahantu nabisomye kuri za social media,ngo Kayumba Nyamwasa yafashe yashyizeho LT.Aroyse Ruyenzi kuzajya avugana n’inzego z’ubutasi z’Umwakagara hanyuma bamaze kunoza umugambi Kayumba Nyamwasa yemera ko agiye gutahana nishyaka rye rya RNC ndetse ngo ryamaze kwandikwa nk’ishyaka ryemewe mu gihugu.

Bwenge: Hanyuma andi mashyaka yandi y aba Twagiramungu,FDU Inkingi nayandi yo azaba ayande!?

Buhanga: Mwakabyaramwe ibyo rwose simbizi,ndababwira ko arahantu nanjye nabisomye sinzi niba ari ukuri,cyangwa niba ar’ibinyoma.

Bwenge: Bibaye ar’uko bimeze,Ubuhanuzi bwaba busohoye,kuko bwavuze ko,Kayumba Nyamwasa azataha agasubira mu gihugu akajya gukorera politike nyarwanda mu gihugu imbere,ndetse ko bazajya mu matora aho aza abashaka gutsindira inteko nshingamategeko ariko ntazayibona.

InyangeNews:Ubundi ubusanzwe iyo habayeho ubutegetsi bw’igitugu,iyo America ishaka kurangiza ubwo butegetsi bw’igitugu hatabanje kumeneka amaraso,niko bigenda abanyapolitike bahunze bahabwa ingabo na UN bagasubira mu gihugu bakalindwa nizo ngabo,hakabaho amatora y’umukuru w’igihugu utsinze agahabwa ubutegetsi mu nzira nziza ya demokarasi hatamenetse amaraso.

Bwenge: Ibyo muvuga bibaye ar’ukuri,ubwo byaba bisobanuyeko Kagame amahanga yamaze kumukuraho amaboko.

Buhanga: Ntabwo ari amahanga yamukuyeho amaboko,ahubwo nibwirako,ar’Imana yo mu ijuru kuko yamaze kumuciraho iteka,bityo imbaraga ze yakoreshaga z’umwijima zikaba zitagifite (influences) mw’isi yabazima.

Bwenge: Ariko noneho ndumva usa naho wemera Ubuhanuzi?

Buhanga: Mu byukuri ndabwemera kuko nabonye byinshi bwavuze byarasohoye,none se buriya iyo Paul Rusesabagina adacirwaho iteka yarigushimutwa na Kigali? Buriya se iyo adahabwa ubutabera nijuru.Kagame ntaba yaramwivuganye?Kabuga Felician ntiyaciriweho iteka agatabwa muri yombi?Ijuru ryamuhaye ubutabera urubanza ntirwahise rurangira?!Ubuse amatora yo muri Kenya agiye gusubirwamo atari yarabaye Ruto bigatangazwa ko yatsinze amatora ndetse urukiko rw’ikirenga rukabishimangira ko yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu?Ariko kubera yaciriweho iteka,akaba yaranashyigikiwe na USA Biden ntako atagize,ariko birangiye Uwiteka abisutsemo amazi!!!

Bwenge:Dusubire murwagasabo,none se buriya bizagenda gute?Aho Kagame ntiyaba yaramaze gucukura ya myobo (turner) yo mu kuzimu yazabona asumbanyirijwe agahita akora ibyo yise (apocalypse).

Buhanga: Nakubwiyeko,iyo umuntu yamaze gucirwaho iteka,imbaraga ze ziba zarangiye,nta bubasha aba agifite kubuzima bw’abantu.

Bwenge: Ahaaaaaaaa ariko se ndavuga iki,naraye ndose mbona yafashwe yafunzwe ashyirwa muri gereza,burya kuri iyisi nta kidashoboka,niba se Ruto amaze umwaka yicariye intebe none bakaba bamukuye amata kumunwa,yewe ndeka undorere iby’isi nigatebe gatoki.

Buhanga: gusa nanjye nahoze nibaza andi mashyaka yabanyapolitike niba nayo azemererwa gutaha akandikwa nayo akinjira mu matora ya 2024, kuko byanga byaganda andi mashyaka nabona RNC itashye nayo azahita amanuka.

Bwenge: Ntabwo ar’ugupfa gutaha bisaba imyiteguro ihagije,impamba nabarwanashyaka bazajya kwiyamamariza imyanya itandukanye ilimo kuba senate,member of parliament,MCA,niyindi itandukanye.Urumva rero niba RNC aliyo iri ku ibanga gusa ayandi mashyaka atabizi,bishobora kuzabagora nibyabindi umugore abona mugenzi we ashenye urugo rwe,ubwo nawe afatiraho agasenya urwe ngo kuko abonye isha itamba…

Buhanga ibyo uvuga ubanza haburagaho gatoya ngo unyemeze ibijyanye n’imanza zitabera,kuko ntibyumvikana uburyo Kagame n’ubugome bwe,abantu yishe barenga miliyoni (10) z’abanyarwanda nabanyeCongo uburyo ki yakwemera amashyaka menshi,byanze bikunze hari ikibyihishe inyuma kitari cyamenyekana,niba ari nizo manza zitabera zaba ziteye ubwoba ndakurahiye impyinyuza yankamiye…

InyangeNews: Yewe reka tube ducumbikiye aha,kuyabuga siko kuyamara,ariko niba bitabagoye ahari wenda ku wa gatandatu twazasubira mugire ibihe byiza..

 egretnewseditor@gmail.com

Skip to toolbar