White House ivuga ko Biden ameze neza nyuma yo kugwa ahavugirwa ijambo

Perezida w’Amerika Joe Biden ameze “neza” nyuma yo gutsitara akagwa mu muhango wabereye muri leta ya Colorado, nkuko bivugwa n’abategetsi bo mu biro bye bya White House.

Yatsitaye ku mufuka urimo umucanga ubwo yatangaga impamyabumenyi muri uwo muhango wo kuzitanga wo ku ishuri ry’igisirikare kirwanira mu kirere.

Biden, ku myaka 80 ni we Perezida ushaje cyane uri mu mirimo ye mu mateka y’iki gihugu, yafashijwe guhaguruka ndetse yagaragaye ko nta cyo yabaye nyuma y’uko kugwa kwo ku wa kane.

Amwenyura, Perezida Biden yateye urwenya n’abanyamakuru ubwo yari ageze kuri White House kuri uwo mugoroba, ati: “Natezwe n’umufuka w’umucanga”.

Biden yagaragaye ahagaze mu gihe kigera hafi ku isaha imwe n’iminota 30 ahana ikiganza na buri musirikare w’umu ‘cadet’ urangije amasomo muri 921 bayarangije.

Amashusho y’ibyabaye yerekana Biden agaragara atunga urutoki kuri umwe mu mifuka y’umucanga yakoreshejwe mu gusigasira icyuma cy’ikoranabuhanga asomeraho ijambo, kizwi nka ‘teleprompter’ (téléprompteur), ubwo yari afashijwe guhaguruka n’umutegetsi wo mu gisirikare kirwanira mu kirere n’abandi babiri bo mu itsinda rimucungira umutekano.

Yabonywe agenda n’amaguru asubira ku ntebe ye nta wumufashije, ndetse na nyuma aboneka yiruka gahoro gahoro yerekeza ku modoka ye ubwo umuhango wari urangiye.

Ben LaBolt, umuyobozi ukuriye gutangaza amakuru mu biro bya White House, yanditse kuri Twitter ati:

“Hari hari umufuka urimo umucanga [umusenyi] ubwo yari ari ahavugirwa ijambo arimo guhana ikiganza [n’abarangije amasomo]”.

“Ameze neza”.

Karine Jean-Pierre ushinzwe gutangaza amakuru muri White House, yavuze ko Biden yuriye mu ndege “amwenyura cyane”, nubwo hari umunyamakuru wavuze ko atakiriye ibibazo mbere yo kujya mu ndege.

Abanenga Biden bavuze ko ashaje cyane kuburyo adakwiye kwiyamamariza manda ya kabiri nka Perezida.

Reba: Biden agwa mu muhango wo gutanga impamyabumenyi

Amakusanyabitekerezo yo mu bihe bya vuba aha bishize yumvikanisha ko benshi mu batora bo muri Amerika bahangayikishijwe n’imyaka ye myinshi. Aramutse atsinze amatora, yaba afite imyaka 82 ubwo yaba atangiye manda ye ya kabiri.

Uku kugwa kwe, kwiyongera ku guhubuka ku igare rye gutandukanye no ku kugwa azamuka amadarage yo ku ndege ye ya Air Force One, gushobora kwiyongera kuri uko guhangayika.

Donald Trump wahoze ari Perezida w’Amerika, uri imbere mu bashobora kuzaba bahatanye bikomeye ku ruhande rw’ishyaka ry’abarepubulikani na Biden mu matora ya perezida yo mu 2024, yavuze ku byabaye kuri Biden.

Trump, wari uri mu gikorwa cyo kwiyamamaza muri leta ya Iowa, yavuze ko “ibi bintu byose ni ubusazi”.

Trump, w’imyaka 76, akenshi wagiye atebya (atera urwenya) ku myaka ya Biden, yagize ati: “Nizere ko nta cyo yabaye”.

Ati: “Biriya ntibitanga icyizere”.

Trump, asa nk’ukomoza ku kwigengesera kwe atambuka ava ahavugirwa ijambo kwagarutsweho cyane mu makuru mu 2020, yongeyeho ati:

“Ugomba kwigengesera kuri biriya kuko ntuba ushaka – ntuba ushaka biriya. N’iyo byaba ngombwa ko ugenda gahoro cyane”.

Icyo gihe ubwo yagendaga gahoro cyane ahavugirwa ijambo ku ishuri rya gisirikare ryo muri Amerika ry’i West Point muri leta ya New York, yavuze ko hanyereraga, ndetse ahinyura ibibazo byakurikiyeho by’abanyamakuru bijyanye n’ubuzima bwe, avuga ko ibyo ari amakuru y’ibinyoma.

Guverineri wa leta ya Florida Ron DeSantis, na we uhatanira guhagararira ishyaka ry’abarepubulikani mu matora ya perezida yo mu 2024, na we yavuze ku kugwa kwa Biden.

Ubwo DeSantis yari arimo kwiyamamaza muri leta ya New Hampshire, yagize ati: “Twizeye kandi twifurije Joe Biden gukira vuba ibikomere ibyo ari byo byose ashobora kuba yagize.

“Ariko turanifuriza Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gukira vuba ibikomere zagize kubera Joe Biden na gahunda [politiki] ze”.

Isuzumwa na muganga Biden aheruka gukorerwa ryabaye mu kwezi kwa Gashyantare (2) uyu mwaka.

Icyo gihe, Dr Kevin O’Connor, muganga bwite wa Biden, yanditse ati: “Perezida aracyameze neza bimwemerera gukora akazi, kandi akora byuzuye inshingano ze nta cyo asonewe na kimwe cyangwa [ngo acyenere] inyunganizi”.

Dr O’Connor yongeyeho ko Biden “agenda yashyizemo umugaga”, ahanini kubera kwangirika kw’urutirigongo rwe no kwangirika kw’imitsi ye yo mu birenge, ariko ko uko ameze kutahindutse ugereranyije n’isuzumwa rya mbere yaho yakorewe mu kwezi kw’Ugushyingo (11) mu 2021.

Biden si we Perezida wa mbere w’Amerika utsitaye ari imbere ya za ‘camera’ z’abanyamakuru.

Mu muhango wo mu 2012, Perezida Barack Obama yaratsitaye ubwo yari arimo azamuka amadarage, mu gihe mu mwaka wa 1975 Perezida Gerald Ford yaguye ku madarage y’indege ye ya Air Force One.

Skip to toolbar