Igiti cyatemwe gicibwamo ibice 3
Ibiro ntara makuru byo mu ijuru “Heaven News Media Agency” biratangaza amakuru akurikira.
Njyanwa mu iyerekwa mbona igiti cyakuze kigera kw’ijuru, nti cyaba kigikomeje, ahubwo kirigonda.
Mbona haje umugabo ufite urwego rw’icyuma arushinga kuri cya giti, aracyurira akigera ku ijosi aragikerera agica umutwe gutandukana igihimba.
Arongera asa naho amanutse gatoya arongera atamika urukero rwe hagati yigituza n’inda aragikerera agicamo indi ngiga haza akamodoka igatwara ingiga zamaze gutemwa (logs) ka kazijyana kuzigunya mu butayu hirya gatoya aho icyo giti giteye!!!
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti umwami kigeli Ndoli umwana w’umwega arapfuye vuba cyane byihuse. Utangarize rubanda rw’Uwiteka Imana Nyiringabo rwitegurire amaraso agiye kumeneka muri gakondo yabakiranutsi.
Nta gisibya, nta gishobora guhindura iyo gahunda y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo. Guhindura itegeko shinga ntabwo bishobora guhindura gahunda y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.
Abafite uko bigenza, bahunge inzira zikigendwa uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
0