Kwivuguruza hagati ya Kayumba Nyamwasa na Serge Ndayizeye!!?

Reka twemeranye na Kayumba Nyamwasa ko Paul Kagame atari mwiza, ikibazo we ko avuga ayabandi, ubwiza bwe n’ubuhe!?

Ikibazo kindi umuntu ya kwibaza, Paul Kagame arabahiga nk’uko bisanzwe, none kuki Kayumba Nyamwasa ahiga abatari muri RNC?

Ese niba EAC badashobora gukorera hamwe ngo ngo bakemure ikibazo gihari, kizakemurwa nande!? Imyaka (12) rnc imaze niki yakoze kigaragara?

Yasobanura ate ukuntu rnc imaze gucikamo gucikamo ibice (3) abantu bagenda bayivamo. Yasobanura ate ishimutwa rya BEN RUTABANA!??

Ubutegetsi Bw’uRwanda buzahindurwa nande mu gihe Kayumba Nyamwasa utumvikana nandi mashyaka atemera ubutegetsi bwa fpr!?

Akarere kabashyigikira gute, mwebwe abarwanya Umwakagara namwe mutumvikana!? Barakuraho Kagame bashyireho nde!?

Kayumba Nyamwasa yatanze urugero kuri Kenya uko abategetsi bavugana na Leta, cyangwa uko oppositions oppositions bakorera hamwe kugirango barwanye Leta.

None yasobanura impamvu opposition nyarwanda idakorera hamwe n’impamvu bishisha RNC?

Agashya mu kiganiro cya Kayumba Nyamwasa, byibuze yanenze nyirarume Kaguta Yoweri Museveni, ariko ibyo kuzavaho nk’uko byagenze muri Kenya biracyari Kure nk’ukwezi.

Serge Ndazeye mu kiganiro yasaga n’uvuga asa nk’aho hari icyo yifuza gusaba Kayumba Nyamwasa. Ihuriro nyarwanda lilimo amashyaka angahe? Ku buryo bumva ko ari ryo rizatabara abanyarwanda?

Kayumba Nyamwasa yabajijwe na Serge 2019 ati rnc nikihe kizere yabwira abanyarwanda ku bijyanye n’impinduka?

Kayumba Nyamwasa yashubijeko rnc idashobora gukora yonyine abanyarwanda batayifashije. None ati ihuriro nyarwanda rizanye impinduka.

Mu gihe 2019 rnc yashimuse Benjamin Rutabana, 2020 umunyamakuru Ntamuhanga Cassie wakwirakwije ibihuha ko Ben Rutabana yaguye muri DRCONGO kandi yabikoze mu nyungu za RNC. Ariko Ntamuhanga Cassie mu bibazo bye RNC nta cyo yamumaliye

Ntekereza ko mbere yo kwinjira mu kiganiro Serge Ndayizeye na Kayumba Nyamwasa bakagombye gusobanurira abanyarwanda ikibazo cya Ben Rutabana uko cyagenze ni uko cyarangiye, ikibazo cy’umunyamakuru Ntamuhanga Cassie uko byagenze kugirango byibuze abagifite akenga bahumulizwe.

Radio itahuka kwivuguruza hagati ya Ndayizeye Serge na Kayumba Nyamwasa. Serge ati abanyarwanda bitandukanye n’ubutegetsi bwa Kagame, Kayumba Nyamwasa ati umuntu w’imbohe yabohora abandi ate atabanje kwibohora!!?

Abanyarwanda barambiwe amagambo bakeneye ibikorwa!!!

Skip to toolbar