Ijambo ry’Umwami w’uRwanda Kigeli Ndoli yifuriza umwaka mushya wa 2023 ku ba banyarwanda n’Urwanda

Umwami w’uRwanda Kigeli Ndoli uyoboye ubwami bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo mu gikari cy’ubwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro.

Mbanje kubasuhuza, na bifuriza umwaka mwiza mushya muhire w’iterambere, wa mata n’ubuki. Igihugu cyacu kimaze imyaka myinshi cyane irenga (60) mu bibazo bitigeze bibonerwa umuti kuva abazungu bo mu bwoko bw’Ababiligi basenya ubwami bw’uRwanda bugendera ku itegekonshinga.

Uhereye icyo gihe, bashyizeho Republika itemewe n’amategeko. Abanyarwanda barashwiragira n’amagingo aya.

Ibyabaye uherereye mu mwaka w’1959,1968,1973,1994, bigaragaza yuko uRwanda rudateze kubona amahoro igihe cyose (rep) y’ubutegetsi bw’igitugu itemewe n’amategeko izaba iganje igategeka mu izina ry’abakoloni bw’Ababiligi.

Abanyarwanda bakeneye ubwami bw’uRwanda, butari ubwami bw’abega, n’Ababiligi. Kuko ubwami bwabo bwashyizweho n’igisirikare ntabwo bwaturutse mu gushaka kw’abaturage, cyangwa mu gushaka k’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

Turasaba ubutegetsi bwa rpf kwunamura icumu. Bakareka abanyarwanda bakaba kandi bagatura mu gihugu cyabo nta nkomyi.

Kandi, turasaba ko, fpr na Kagame Paul ko barekura imfungwa za politike kugirango na bo bagire uruhare mu kubaka igihugu cyabo.

Kandi, turasaba ubutegetsi bwa rpf na Paul Kagame guhita bahagarika byihuse umuco wa marozi bamaze gukwirakwiza mu banyarwanda.

Ahubwo turabahamagarira kwemera guhangana mu bitekerezo bya politike batifashishije amarozi. Turasaba kandi ko, bakwemera kubaha ikiremwa muntu no kwishyira ukizana kwa muntu.

Turasaba kandi ko, Leta ya Kagame na gatsiko ke, bigaruliye imitungo ya rubanda ku ngufu za gisirikare, bayisubiza ba nyirayo kugirango hashobore kuboneka inzira nziza y’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.

NB: Turasaba amahanga kureka gukomeza gushyigikira ubutegetsi bw’igitugu bwa rpf na Paul Kagame mu guhungabanya umutekano w’ibihugu by’abaturanyi.

Turasaba amahanga kubahiriza umwanzuro w’inama (resolutions) yabereye mu gihugu cy’Ubudage (Germany) mu w’1884 Berlin conference. Yashyizeho imbago z’ibihugu kugirango hirindwe kuvogera ubusugire bw’ikindi gihugu.

Turasaba amahanga kureka gukomeza gukoresha izina ry’igihugu cyacu mu gusahura umutungo kamere wa DRCONGO.

Ahubwo hakarebwe aho imbago za gakondo yacu zageraga tukazisubizwa, kuko igisubizo atari intambara irasenya ntiyubaka.

Turasaba kandi, abaturanyi bacu ba DRCONGO gusubiza ibice byose by’uRwanda by’igihugu cyacu bamaranye imyaka irenze (60) kuko imikilize y’inkiko yemewe n’iyinama yabereye mu gihugu cy’Ubudage.

Ibi byose tubisabye abo bireba mbere yuko hafatwa ibyemezo bikarishye. Twibutseko, yaba amahanga, imiryango yigenga, leta ya Kigali, umuryango wabibumbye UN. Twese dushobora kuzabihomberamo.

Uhoraho Nyiringabo ntabwo azakomeza kurebera gukiranirwa kwanyu, no guhumiliza ijisho rimwe

Skip to toolbar