Ubuhanuzi bw’ uyumunsi

Ibiro ntara makuru byo mu ijuru “Heaven News Media Agency” biratangaza amakuru akurikira.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ibintu bidasanzwe ndetse bigoye kwemera doreko kwizera byo bisanganywe na bakeya.

Nerekwa ibirori bikomeye cyane bidasanzwe hagati y’ubwami bw’abega, n’ubwami bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

Maze kubibona numva binteye amatsiko yo gushaka kumenya impamvu z’ibyo biroli. Ndagenda nigira hafi cyane nditegereza neza cyane.

Mbona nzika ya nzigo ni we ulimo kwakira abatumirwa!!? Mbonamo umugabo utagira ubwenge watumiwe muri ibyo biroli. Yari anezerewe cyane bidasubirwaho.

Ndakomeza negera ahalimo kubera ibiroli, kuko ibyo biroli byaberaga icyarimwe, mu mwanya umwe, muri gakondo zombi, no mu bwami bwombi.

Mu bwami bw’abega buri muri gakondo y’abakiranutsi, no mu bwami bw’Umwami Kigeli Ndoli muri gakondo y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

Ariko abari bishimye cyane, n’abo mu ngoma ya Satani mu bwami bw’abega buyobowe n’umwana w’umwega umwakagara.

Nkomeza kwitegereza cyane uwo mugabo utagira ubwenge yafashe ubutunzi bwose yarafite abumarira mu bikari by’abagore aho yiberaga muri hotel ubuzima bwe bwose.

Arangije umunani we, ajya kureba nzika ya nzigo amusaba ko yamuhuza n’umucamanza uca imanza zitabera mw’isi yabazima.

Ibyo nzika ya nzigo yabikoze yihuta cyane ngo arebe ko atakomeza gucirwaho iteka n’ubutabera bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo. Mu gihe bari bicaye uwo musore wikundira iraha cyane yalimo kubwira Umwami Kigeli Ndoli ibyamubayeho agisha inama asaba n’ubufasha.

Mbona umwana w’Umusinga Kaguta Yoweri Museveni akwirakwije ingabo ku nkiko za gakondo yabakiranutsi.

Imbarutso yabyo ngo n’ubwumvikane bwabaye hagati y’ubwami bwombi atashakaga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti umwami Kigeli Ndoli Museveni ntiyifuza ko habaho kumvikana muri gakondo yabakiranutsi.

Ahora yifuza ibyago na makuba kugirango abihindure impamvu ya politike. Yari yizeye neza yuko abega bazakurwa ku ngoma bagashwiragira kuko batategetse uko yabitegetse cyangwa uko yabyifuzaga uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Skip to toolbar