Ubuhanuzi bwo ku wa (5)
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti Umwami Kigeli Ndoli ucireho iteka abanyamadini kuko bakabije gusuzugura izina ryanjye!
Dore kuva aho icyorezo cya covid19 kibaye nk’igituza kigacisha macyeya “Synagogue leaders” batangiye gutegura za (seminars) z’abafarisayo (Pastor’s) ndetse batangiye no gufungura udushami twa madini yabo, (Churches branches) uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Wongere ubacireho iteka rya burundu abanyamadini bose hamwe n’amadini yabo kugirango bamenye gukiranirwa kwabo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
NB: ubabwire uti Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abateje ibiheri n’imbaragasa (poverty spirits) kugirango aburizemo imigambi yanyu uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Hari conference ya ba Pastor’s muri Amerika aba Pastor’s balimo kwandika abazayijyamo. Imwe mu migambi y’abazajyayo balimo gutegura kutazagaruka ku mugabane w’Africa. Nyamara abazajyayo bose bitwa abakozi b’Imana. Ndetse halimo kuvugwamo ruswa ilimo gutangwa ku bashaka kujya muriyo conference.
Aba Pastor’s bahawe cash zo kwishyurira abazajya muriyo conference. None kubera uburiganya bulimo gukorwa nabo bashumba biyita abakozi b’Imana.
Niyompamvu iyo gahunda yahise icirwaho iteka. Ndetse na bo bashumba bahise bacirwaho iteka.
Niyo nama yaciriweho iteka kuko inyuranije n’ubushake bw’Uhoraho Uwitka Imana Nyiringabo.