Imyigaragambyo nyuma y’ibizamini bya Leta!

Imyigaragambyo yari iteganijwe taliki 7 next Wednesday yashyizwe nyuma y’ibizamini bya Leta (KCPE and KCSE).

Nyuma yuko committe y’inteko shingamategeko ihagarikiye ba komiseri (4) ba IEBC bahakanye intsinzi ya William Ruto ko inyuranye n’itegeko shinga.

Hatezwe ko igihugu cyose kijya mu myigaragambyo ikomeye cyane ishobora kuzasiga ubukungu bwa Kenya bwari bwarahuhutse bwongera guhubuka burundu.

Abanyagihugu benshi bashyigikiye iyo myigaragambyo. Kuba Ruto’s administration yarakuyeho ikigega cya Leta cyitwa subside cyarengeraga abaturage ku bijyanye nibiciro ku isoko ngo bitazamuka.

Ruto araregwa kuba yarahawe (fertilizer) ifumbire mva ruganda n’igihugu cya Russia, ayiherewe ubuntu yarangiza akagurisha abaturage.

Araregwa guha abaturage iminsi (3) (maltimatum) kuba barangije kugurisha ibigori byabo nk’aho atari abenegihugu. Ibyo Ruto yabikoze kugirango abananize!

Ruto araregwa gukuraho subside ku mavuta ya fuel byatumye ibiciro igiciro cy’amavuta kizamukaho amashillingi 20,byatumye ibintu bigenda kw’isoko.

Araregwa kandi kuba yarashyizeho ikigega cya HUSTLE FUND mu izina rye aho kugishyira mu izina rya Leta ya kenya.

Arashinjwa gushyiraho amananiza ya bashaka guhabwa izo nguzanyo bisa no kubikiza.

Arashinjwa kuzamura imisoro y’ubwiteganyirize mu buvuzi ya NHIF. Kuba yarazamuye imisoro ku batwara abagenzi bazwi nka bodaboda aho motorists buri umwe yishyura ksh 250 buri kwezi.

Yashenye ibi banda by’abacuruzi bakoreraga hanze y’amasoko mu gihugu hose.

Ruto’s administration taliki ya 13 uku kwezi niho azaba yujuje amezi 3 ari ku butegetsi iminsi (90).

Aba police bishe abaturage mu ntambara y’amatora y’umukuru w’igihugu 2007 aho nyakwigendera Mwai Kibaki yarahanganye na Raila Odinga, ubu bagejejwe murukiko aho balimo ku burana ibyaha by’ubwicanyi.

William Ruto wari kuruhande rwa Raila Odinga, naho Uhuru Kenyatta wari kuruhande rwa Mwai Kibaki.

Iyo ntambara yahitanye abanyaKenya 1063,byashoboka ko amateka yaba agiye kwisubiramo aho Ruto yaje kwifatanya na Uhuru Kenyatta 2913-2917

2018 Uhuru Kenyatta atandukana na William Ruto yifatanya na Raila Odinga kugeza 2022. Nubu niwe barikumwe mu mpuzamashyaka ya Azimio La Umoja.

Mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mukwezi kwa 8,Ruto yashakaga guteza intambara kugirango Uhuru Kenyatta asubizwe ICC, baramukwepa bamurega imishibuka y’amategeko none agiye kuyigwamo.

Mu myigaragambyo ilimo gutegurwa, ni hagira abantu bazayigwamo nk’uko byagenze 2007, ari nayo dossier William Ruto alimo ku burana ndetse ni bimenyetso byose bikaba biri kumeza ya bacamanza ba ICC, ruzaba urundi rubanza ruzajyanwa ICC.

Mu gihe aba police balimo ku burana imanza za 2007 n’imanza za 2017, zijyanye n’amatora y’umukuru w’igihugu. Birumvikana ko nta wundi mu police uzemera kwijandika mu bwicanyi adafitemo inyungu. Ubundi hari hategerejwe imyigaragambyo mu murwa mukuru wa Nairobi gusa.

Ariko imitegekere mibi ya William Ruto yatumye abantu benshi bifuza ko habaho imyigaragambyo bagakuraho ubutegetsi bwe.

Skip to toolbar