Umugabane w’Africa muri G20, ese birashoboka!?

Leta ya Kaguta Yoweri Museveni yongeye gusubira ku isoko mpuza mugabane aho alimo gusaba inyunguzanyo ingana na million zirenga $900 angana na triyali 3 z’amashillingi ya Uganda.

Kaguta Yoweri Museveni avugako ashaka kuzamura imishahara ya gisirikare no mu zindi nzego z’ubutegetsi. Leta ya Museveni niyo Leta ihemba abasirikare intica ntikize.

Umusirikare wa Uganda ntaho atandukaniye n’umuzamu. Ntibagira amazu yo kubamo bibera mu nzu zubakishijwe amadebe.

Amahanga muri politike yo mukarere barasanga Museveni alimo gushaka uko yikundisha ku basirikare yari yaribagiwe kugirango abakoreshe mu gushyigikira umuhungu we Keinerugaba Muhoozi kuzamusimbura ku butegetsi.

Kugeza magingo aya ntabwo Uganda ifite ingabo z’igihugu, ahubwo ifite za Museveni zitirirwa I z’igihugu zahinduriwe izina gusa.

Leta ya Museveni ikomeje gushyira abanyaUganda mu butindi n’ubukene kugirango abone uko abayobora. Kuko kuyobora umukene biroroha kuruta kuyobora abantu bahaze.

Covid19 yabaye urwitwazo rwo gusaba inguzanyo. Aha wibaza ko niba ibihugu by’Africa birangwamo ubukene bwinshi icyo bizamara muri G20.

Niba ibihugu bikize ari byo bishyigikira abanyagitugu nka Museveni na Kagame, bikaba biteza intambara zimaze imyaka irenze 20 muri Drcongo.

Amahoro yabaye insigamigani, ibintu by’ibanze nk’amazi, amasharazi, itumanaho, ubuvuzi, ubuhunzi, ubuhinzi, ubworozi ni kibazo gikomeye inkunga zose bahabwa zisubira aho zaturutse uko zakabaye n’inyungu za zo rugeretse!?

Africa yabaye umugabane w’ibisambo by’Abazungu bashyigikira ubusahuzi n’intambara zitari ngombwa.

Aho ubukene bwinshi usanga bukomoka kuri ruswa zitangwa mu bazungu bigira abere bagashyigikira abategetsi badakwiye gutegeka kubera inyungu zabo.

Igihe Africa izagira demokarasi ibihugu bikize bizakene! Kuko umutungo bifite biwukesha Africa.

Skip to toolbar