Gupfa sicyo kibazo!

Burya umuntu nta kibazo afite cyo gupfa! Ikibazo agira n’ugupfa atunguwe, cyangwa akicwa n’umwanzi we, no gusuzugurirwa mu banzi bawe!!? This is my opinion.

Niyompamvu abo Imana ikunda ijya ibahungisha gusuzugurirwa imbere y’abanzi babo. Ikabajyana aho batazwi aho naho ijya ibasha kuhabarindira.

Uzarebe umuntu wese uvuye mu gihugu cye akajya guhaha iyo bigwa iyo abaye maso ntiyijandike mu byondo aratunganirwa. Kuberiki? Kuko nta rwangendanyi yagendanye nayo.

Uzarebe abantu bashaka kujya hanze (abroad) barabihisha kugera ku munota wa nyuma. Bamara kubona byose bimaze gutungana umuntu ukumva agusezeraho cyangwa akazaguhamagara yaramaze kugerayo.

Icyo nshaka kuvuga hano, ndashima Imana ko ntaguye imbere y’abanzi banjye! Cyane cyane imbere ya Mukandirima Murekatete Odette, no kuba ntarishwe n’abega.

Ikibazo cyanjye ntabwo natinyaga urupfu, ahubwo nararwifuzaga cyane! Aho kugirango haze urupfu rudafitanye isano n’abega, cyangwa Odette, ahubwo hakaza urw’abega!!!

Abo Imana ikunda ijya ibarinda ben’izo pfu! Mu by’ukuli nifuje gupfa inshuro nyinshi cyane ndabibura. Ahubwo aho gupfa nkongererwa kubaho!!!

Ndibuka Imana imaze kumpishurira yuko ntazapfa ahubwo nzageza imyaka (70) nkiri umusore ibyo Imana yise (compansetion of youth).

Gusubizwa ibyo wimwe, cyangwa wagomwe, cyangwa wigomye, mu gihe cy’ubusore bwawe kubera kwitangira umulimo w’Imana no kudakora ibyo abantu bakwifuzaho, ahubwo ugakora ubushake b’Imana.

Maze gutahura yuko M. M. Odette ari magigiri yahawe mission na za magigiri za Uganda nizo murwagasabo, navuye Uganda mfite ibiro 86kgs, turi muri bus tujya Nairobi nderekwa mbona inyuma ya bus rpf idukurikiye mu ishusho y’intare.

Sinatahuye ko ari Odette turi kumwe. Tugera Nairobi abonye ko cash tuziriye zishize agahita anshyira ku nkeke kuko musaza we Saturday wakoraga muri HQ ya EAC yari Nairobi.

Bari baramuhaye phone number ze ko naramuka agize ikibazo azahita amuhamagara. Imana imaze kunyereka gahunda zose nawe abona ko namubonye kuko yabonaga nta cyo mvugana nawe kuko namubwiraga ibyo Imana imbwiye agahita yihengeka ngo agiye kurusengero ubwo akabona uko ahamagara za magigiri akazibwira gahunda uko zikomeze.

Nazinduka ngiye kureba dossier zanjye ngasanga bashyizemo amazi.

Ku munota wa nyuma yankoreye ibintu bitabaho. Twaratonganye aho twari muri guest house, arihanukira ati “KANYAZE NYOKO” aho niho nabonye ko bikomeye nahise ncisha macye menya ko, alimo gushaka ko mukubita kugirango ahamagare police ize kumfata maze n’abega babonereho.

Mu gitondo yagombaga kujya Kenyatta hospital, nanjye ngomba kujya muri office y’abashinzwe uburenganzira bwa kiremwa muntu. Nahise nceceka ndaruca ndarumira. Nibuka Maj. Agaba Aruth wo muri Uganda wamfunze abonye mfunguwe yambwiye amagambo (2)

Agira ati, our network is working all the time, wherever you are, we will know what you do. (2) Omkazi wawe utakamuhemukaho.

Bwarakeye ajya Kenyatta hospital, nanjye mubwira ko nza kumuhamagara na mubwira aho turi buhurire tukamenya icyo gukora.

Twamaze gutandukana phone ndayizimya njya town ndicara ntekereza urugendo mfite niba nzarusohoza ndi kumwe na magigiri witwa madam.

Aha rero niho nifuje gupfa ndi jyenyine. Bigeze saa tatu zijoro njya mu gihuru ndaryama mvuga nti igihe cyo gupfa kirageze nta muntu numwe uzamenya ibyanjye usibye Imana yo nyine.

Ugiye kuri inyangeNews TV iyo clip wayibona yitwa wild.Nairobi1, cyangwa se kuri inyangeNews YouTube wayisangaho kuri Channel ya inyangeNews.

Kwizera Imana kugeza no murupfu!!!

Nategereje urupfu ndaheba Imana nibwo yambwiye neza mission M. M. Odette yahawe ubwo naje kubona akazi ariko tukavugana kuri phone, aza kujya muri gakondo iwabo nibwo sasa yagiye kureba Gen. Jack Nziza barapanga imagine yagarutse n’indege ariko nubwo byari uko narahembwe mwoherereza amadollar $34.

Abonye ko mwoherereje $34,ubanza yaribwiye ati wa muntu bwari ubukene ntabwo yantahuye! Ubuhanuzi nabwo icyo gihe bwari bumeze nabi. Ako yakoraga kose narakabonaga!!!

Uwiteka ajya agira neza

 

Nibwo Imana itangiye kumbwira uko ngiye gukora umulimo wayo, uburyo izangirira neza, ngirango urebye iyi foto urabona ko itandukanye niyo yo mu butayu yo hejuru.Aha niho Imana yambwiye iti uyumunsi urahura  n’umwanzi wawe.Njya Nairobi nkubitana nawe kuri bank ya KCB,aranyitegereza yari yarasize iminwa imeze nkishitana aravuga ngo kaangalie kalisha nenepa!

Agarutse Nairobi, namubwiye ko ibyanjye nawe byarangiye. Kuba nd’imbwa, kunyaza mama ibyo ubwabyo birampagije imbwa ibana n’imbwa ngenzi zayo. Wowe ur’umuntu genda ujye gushaka umugabo utar’imbwa kandi udashobora kunyaza nyina.Abe ari we muzabana. Nawe unyumvire Pastor muzima werekwa akavuga mu ndimi. Hhhhhhh biteye ubwoba!!!!

Umugore uzakwihanganira mu bukene, umunsi mwabuvuyemo ntazamuhemukire. Umugore utazagutuka ntuzabure kumukunda

Ni wumva urugo rwawe rwitirirwa umugore wawe, uzatangire witegure kurusohokamo. Byashoboka gute ko uca mu irembo kwa sobukwe, no kwa muramu wawe, hanyuma Baricana Eugene yaza iwanjye n’umuryango we wose ukagura amafi, inkoko ngo SG aragusura akaza nurutwe rusa!!!

Nta na fanta byibuze ikaziye imwe. Ibyo umunsi wabibonye bikubayeho nk’uko byambayeho, uzamenya ko nta rugo ufite. Ese gushyingirwa n’abishoboye n’uguhinduka umugaragu? Nyamara madame senater Léon Mugesera mama Mugabe hasigaye iminsi (3) yahamagaye Odette aramuhana aramubwira ati umugabo mugiye kubana nabonye ar’umuTutsi uramenye ntuzabe umwasama!?

Niba ur’umuTutsi ugashyingirwa n’abaTutsi uzakore imihango yose ya giTutsi, ntuzabasigaremo ideni cyane cyane ikibazo cy’inkwano.

Ubundi ubarebeshe amaso, uzabubahe ubakunde, ariko uramenye ntuzavugire abazimu mu ndaro. Cyane cyane uzite kuri sobukwe na nyokobukwe ubafate uko ufata ababyeyi bawe bakubyaye. Ubundi wicecekere uhangane n’ubuzima. “Uramenye ntuzate ibaba mu nkike.”

Iri nishimwe ryanjye muri uyu mwaka. Ndayishimiye ibyo yankoreye uburyo yandinze gukorwa nisoni imbere y’abanzi banjye. Ibi byose iyo mbyibutse ubutayu buhinduka ubusa!!!

Niyompamvu nkora umulimo wayo ntishama. Kandi inzira zose Uwiteka yancishijemo sinigeze nyitotombera.

Iyo nibutse ineza Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yangiriye, ukuntu yankijije M. M. Odette, ndagenda nkagura rusake nziza na ka wine kitwa CELLARKAS nkajya nsomaho bucye bucye numva ka music kitwa hills songs.

AbaTutsi baragwira!!! Ubu Tutsi s’amazuru, si n’uburebure ahubwo n’umuco, gukunda, kubaha, kwitaho, no gushyira mu gaciro. Inda nini nimutayima amayira, izababyarira amahari.

Uwiteka wankijije Odette, aragahora ku ngoma iteka n’iteka ryose amen.

Skip to toolbar