Paul Kagame alimo guca amarenga yibigiye kumubaho!!!

Kuvaho hasokeye raporo ya FBI ku bikorwa by’umwega ku butaka bw’America uko yagiye atanga amakuru y’ibihuha n’ibinyoma kandi yitwa umufatanya bikorwa.

Byatumye ahagarika umutima cyane. Ariko icyamuhagaritse umutima bikomeye n’ukumva ngo Leta ya America iziga ku nkunga baha ubutegetsi bwa Kigali ingana na $147 ya buri mwaka ku buryo bashobora kuyihagarika.

Kuba atangiye kongera kwigira mwiza cyangwa igitangaza mu banyarwanda abereka ko ari we wakuye uRwanda murwabayanga bifite ikibyihishe inyuma.

(1) nta kizere afite cya 2024 mu matora y’umukuru w’igihugu niba America ishobora kumukuraho amaboko. (2) arabizi ko nta banyarwanda bamushyigikiye gusa bamutinyira ko ar’umwicanyi. Niyompamvu ejo bundi muri unit club yagerageje kwibutsa abahutu ko ubuzima bafite ari we babukesha

Ko aramutse abishatse bataramuka ya bagira nk’uko yagize abandi uko abyigamba ko ari we wabishe. Ibyo byitwa kuyoboza inkoni yicyuma.

Arateganya ibintu (2) kuba yaratangije intambara muri DRCONGO, alimo gushaka aho azahungira naramuka akuwe ku ngoma. Gutegura ingabo azakoresha kugaruka gufata ubutegetsi.

Gushakisha amashillingi azakoresha mu matora y’umukuru w’igihugu muri 2024 America iramutse imukuyeho amaboko byibuze imisoro ya M23 bazajya bagabanamo kabili.

Alimo gushaka igikundi kizamujya inyuma 2024 yazakoresha cyane ko abibutsa ko abatazamushyigikira ashobora kubahambwira.

Ikindi ni ukwibutsa abahutu ko ibibazo byose igihugu gifite (Kagame) kuko ari we Rwanda kuko igihugu cyamaze kuba umutungo we bwite aribo ba biteye.

Yavanze ubuzima bwe bwite n’ubw’igihugu bihinduka ikintu kimwe. Ubu kumenya umutungo wa Kagame, n’umutungo w’igihugu biragoye.

NB: ari gutekereza abantu bose yishe agasanga igihe cyo kuva ku butegetsi cyegereje agasanga abo yahemukiye bagiye kumuca urwaho

Akagerageza guhindura amateka kugirango abatayazi abarindagize! None ibyo bajyaga babwirwa byose bihinduke ubusa!!!

Usesenguye neza usanga nawe atizeye ejo hazaza, ahanini akabiterwa no kubona ubuhanuzi bugenda bumusohoreraho umunsi ku munsi. Kandi burya abasaza bageze hariya mu myaka nkiriya y’ubuhemu batangira kubona iherezo ryabo mbere y’igihe.Ibyo ntabwo Imana ijya ibibahisha.

Araryama akarota yishwe, ya perereza mu nzego z’ubutasi agasanga ari nta makuru bafite. Akongera akabaririza agaheba. Ibyo byonyine ubwa byo bimuhagarika umutima bikamutesha umutwe noneho bikaba ngombwa ko ajya gushaka aho avuga aca amarenga y’ibizamubaho akabishyira ku bandi ashaka kubumvisha ko ibyo balimo gutekereza byose abizi.

Kandi ko bizabageraho ingaruka nk’uko ba runaka bari bakomeye byabagendekeye. Ariko Imana iba yabimushyizemo we aba azi ibyo avuga abandi bibereye muri nini.

Skip to toolbar