Umujinya w’ Uhoraho ku banyamadini urabamanukiye bazawukizwa n’iyahe!

Ubuhanuzi bwavuzeko hagiye gutera umujinya w’Uwiteka Imana Nyiringabo ku banyamadini (Synagogue Leaders) bavugako bakorera Imana yo mu ijuru.

Ubwo n’Ubuhanuzi bw’uyumunsi. Igitangaje bwahuriranye n’Ubuhanuzi bw’igice cy’i (173) cy’ubuhanuzi twatangiye uyumunsi taliki ya 21 November, 2022.

Mu bantu bari bakwiye gushyigikira ubutabera bw’Uhoraho Uwitka Imana Nyiringabo, n’abanyamadini.

Ariko baziko bwa bambuye icyubahiro bunavuguruza ibinyoma byabo bajyaga babeshya abatagira ibwami none basanze nta kindi bakora biyambaza umwana w’Umusinga ngo akore ibishoboka byose bahitane Umwami Kigeli Ndoli.

Ubuhanuzi bukomeza buvugako abanyamadini batinya cyane imanza zitabera kuko ari nta “negotiations” zishobora kubaho hagati y’ubutabera bw’Uhoraho Uwitka Imana Nyiringabo.

Iyo ikaba impamvu nyamukuru ikomeye cyane yatumye bashaka gukoresha za Leta bagaragiye kugirango zikoreshe uburyo bwose bw’uburiganya bwo guhitana umucamanza w’isi (chief justice of the world) Umwami Kigeli Ndoli.

Kubera iyo mpamvu Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo agiye kongera guteza akaga ni byago mw’isi kugirango igihugu cyose cyagerageje kubangamira ubutabera bw’Uhoraho Uwitka Imana Nyiringabo no gushaka guhitana Umwami Kigeli Ndoli bazabiryozwe!!!

Skip to toolbar