Umugani:Umugabo utagira ubwenge!

Cyera cyane hariho igihugu cyari kumugabane wa Asia cyera mbere y’umwaduko w’abazungu. Haje kubaho amapfa inzara iratera ibintu byose bishiraho.

Inyamaswa zirapfa, ibiti biruma, ibyatsi bishiraho burundu. Mu Nyamwasa hasigaye Intare imwe y’ingabo (lion) no lioness.

Hasigara umugore umwe (1) utarufite umugabo. Ariko akaba yarakize cyane. Nubwo amapfa, ntabwo yahungabanye cyane kuko haruguru ye gatoya, hari umugezi wa mazi (river) wamufashije kwuhira amatungo ye yaratunze.

Ikindi inzira ya bajyaga kureba Imana yo mu ijuru yarituye haruguru cyane kumusozi, yanyuraga kw’irembo rye.

Wa mugabo afata urugendo aturuka kumuhana wiwabo ajya kureba Imana ngo ayibaze iherezo cyangwa igisubizo cyayo mapfa!

Aragenda ageze mu nzira asanga Intare isutamye itegereje umuuhigo. Ibaza wa mugabo iti wa mugabo we, uravahe ukajya he!?

Umugabo ati ngiye kuri uliya musozi kujya kubaza Imana yaturemye iherezo ry’ibi bibyago.

Intare iti, nari ku kurya, ariko kuko ugiye gushaka igisubizo kirambye ntabwo ndibukurye kuko n’ubundi nakurya hanyuma nanjye nkicwa n’inzara. Nanjye umbalize iyo Mana uti amaherezo y’intare ni ayahe?

Umugabo arakomeza ageze imbere asanga urugo rulimo umugore aragenda aramusuhuza umugore arishima amuha ikaze aramufungurira baganira kumapfa umugore ati dore nta bandi basigaye nijye nawe, reka twibanire tubyare abandi bantu kuko mfite byose ntabwo tuzabura ikibatunga.

Umugabo ati nibyo ariko reka mbanze njye kureba Imana nyibaze impamvu yibi bintu. Umugabo aragenda ageze imbere asanga igiti cyari giteye mu mugezi wamazi kubera amazi cyaraguye!

Igiti kiramubwira kiti mu muntu we ko amazi yasagariye wamufashije ukankura muri uyu mugezi wamazi ukantera kuruhande nkabona imizi (roots) ishorera mu butaka ko nzakugorera umwaka utaha nk’iki gihe.

Umugabo ati ngiye kureba Imana ndagufasha ngarutse. Munsi yicyo giti halimo zahabu (gold) nyinshi cyane zatumaga imizi ya cya giti idafata ubutaka.

Umugabo arakomeza agera kuri wa musozi w’Imana ituyeho. Abwira Imana ikimugenza Imana iramubwira ibyo wifuza byose urabihawe ariko ugire ubwenge.

Umugabo amanutse umusozi araza igiti kiramubaza kiti niki Imana yamvuzeho!? Umugabo ati urebye nta cyo gusa yambwiye ngo ngire ubwenge. Ntiyafasha cya giti arikomereza.

Agera kwa wa mugore, umugore aramubaza ati, Imana yatuvuzeho iki? Ati urebye wowe nta cyo yakuvuzeho gusa yambwiye ngo byose arabimpaye ariko ngire ubwenge. Umugore amwegurira ibye byose ariko umugabo yanga kubana nawe yikomereza urugendo.

Aragenda agera kuri ntare imubonye irishima yibwirako azanye igisubizo nyacyo. Intare iti mbwira icyo Imana yamvuzeho, umugabo ati urebye nta cyo ahubwo atari yarangiza kuvuga iba yamufashe amaguru iramurya inkuru iranguriraho. Intare iti aho gupfa uyumunsi, nzapfa ejo.

Skip to toolbar