Igisubizo ku ntambara iri kubera DRCONGO

Umuti w’intambara ya DRCONGO urahari ni uko abantu bisa naho bireba ba byirengagiza bakigira ba ntibindeba.

Inama yabereye muri Germany (Berlin conference muri 1884) igaragaza aho imbago z’uRwanda zageraga. Mu ntambara ya ll y’isi yose niho Ababiligi bagabanije inkiko z’uRwanda bafata ibice bimwe ba byomeka kuri DRCONGO.

Ibindi ba byomeka kuri Uganda na Tanzania. Bivuze ngo Ababiligi n’Abongereza ba bishyizemo ubushake bashobora gufasha kurangiza ikibazo cy’intambara mu burasirazuba bwa Congo. (Other wise) ntabwo abantu bazakomeza kwicira isazi mu jisho kandi igihugu cyari cyagutse!

Icyo ngaya umwakagara ni uko agenda agasahura akigarukira. Ikindi iyi ntambara ntabwo yarakwiye kuyirwana wenyine. Yarakwiye guha uburenganzira abanyarwanda bakagira uruhare mu miyoborere y’igihugu cyabo aho gukoresha abana babo ubucakara yigwizaho umutungo rusange akawuhindura ko ari uwumuryango we aho niho ruzingiye.

Niba Tshikedi atageze ikirenge mu cya Joseph Kabila ngo ibintu bisubirwemo nta bwo rizarema!!!

Skip to toolbar