File number ikomeje umulimo wayo mw’isi yabazima
JP TURAYISHIMYE ati uko inkende yurira igiti niko akabuno kayo kajya ahagaragara. Leta ya Kigali ikomeje gufatirwa mucyuho kubera ibinyoma byayo.
Ubuhanuzi hamwe n’imanza zitabera byavuzeko za magigiri za Leta ya Kigali zizageraho amahanga akazirambirwa kubera gutoteza Abatavuga rumwe nayo.
Uko iminsi igenda yicuma, niko isura ya kabuno ka Leta ya Kigali ingoma y’abega igenda ishyirwa ahabona. Abega bakomeje guhagarika umutima bikomeye cyane nyuma yo kubona ko imanza zitabera hamwe n’Ubuhanuzi bibasatira.
Canada bamaze gutahura ikinyoma cyabo. Australia nabo ni uko barabatahuye hasigaye Uburayi usibye ko ntaho bataniye n’Africa.
Basigaye barota bakuwe ku ngoma, bigatuma barushaho kwiheba. Ibinyoma byabo byageze aho birenga umupaka bifata intera mpuzamigabane none isi yose imaze kubatahura. Urabona ko America ibashyize ahagaragara niki kindi babwira amahanga niba babeshya America, bakabeshya interpol, ubwo haba hasigayiki?!!
Reka turangilize ku ishyaka ry’Abademokarate bifuje kweguza Donald Trump bikanga kugeza arangije manda ye ya mbere. Wabona ibyo bifuje kumukorera Joe Biden ari we wegujwe (resignation). Bikarangira abademocrate basebye nk’uko bifuje ko aba republican bakorwa nisoni.