Byabaye amayobera hagati y’inteko shingamategeko ya US na Leta ya Kigali
Bisanzwe bizwi yuko USA iyo ibyo ikwifuzaho ibigusaba ibinyujije mu nteko shingamategeko (parliament) byubahilizwa. Iyo igihugu kitubahilije ibyo cyasabwe, bifatwa nko gusuzugura America.
Inteko shingamategeko ya America iherutse gutegura umwanzuro w’itegeko yuko umwakagara ahita afungura Paul Rusesabagina washimuswe agafungwa mu buryo butanyuze mu mategeko.
Uwo mwanzuro (resolution) utegeka ko, ako kanya ukimara gutangazwa wubahilizwa. Umwakagara yavuniye ibiti mu matwi maze abereka ko adakangwa na America.
Aho kujya gukubita ibipfukamiro, ahubwo nibo bohereje foreign affairs Cabinet Secretary Blinken Antony. Yavuye I Kigali wumva yacitse intege. Yakurikiwe na delegates bagize parliament y’America.
Ntibatangaje niba umwanzuro (resolution) bwashyize ahagaragara utazubahilizwa. Birakekwa ko, umwakagara yaba yaragaragaje imikoranire hagati ye na Rusesabagina mbere yuko ashimutwa.
Bibaye ataribyo, umwakagara yatanze intonorano ariko ntibizabuza impala gucuranga!? Cyeretse niba uwo mwanzuro warahise ubulizwamo nabo ba (delegates) intumwa zamutumweho.
Bibaye ari uko bimeze, byaba ar’ikibazo kuri Paul Rusesabagina. Ariko kandi byaba ari nigisebo kuri America kuba inteko shingamategeko yivuguruza mu gufata ibyemezo itizeho neza.
Ikibazo kindi umuntu wese wakurikiranye ibya Paul Rusesabagina ya kwibaza, ko yarafite uburenganzira bwo gutura muri Amerika, niki cyatumye ahitamo ubwenegihugu bw’Ububiligi? Wenda umuryango we yari kuwurekera mu Burayi we akajya gukorera America dore ko ari naho yakoreye film ya hotel Rwanda
Uwabigenzura neza yasanga halimo tena!!? Ntibyumvikana na gatoya kuba Umwakagara yasuzugura America. Kuko inteko shingamategeko yahita imufatira ibihano (sanctions) mu by’ubukungu ariko umugani w’umunyarwanda nta uvuma iritararenga reka dutegereze gusa ubuhanuzi bwavuzeko, azamufungura ku mbabazi z’umwakagara buriya mu mpera zuyu mwaka cyangwa mu ntangiriro z’utaha tuzumva amurekuye.