Iyabananiye gukuramo, muzayica yaravutse!?

Umwakagara yananiwe kunyica nd’umugaragu we, azabishobora nd’Umwami? Umusinga Museveni yananiwe kunyicira muri gereza ya Mbuya – Garson, nd’imbohe, azabishobora nd’imbohore?

Kayumba Nyamwasa, yananiwe kunyicira muri police, azabishobora ndi mu baturage? Umwami Yuhi vi Bushayija Emmanuel, we ntabwo yabyishoborera cyeretse yisunze abega!!!

Ariko buriya ubuhanuzi bugira ayabwo, nigute abashaka kunshyingira nta basabye umugeni? Rubanda rugira ayabo.

Umwakagara arifuza kunshyingira uwo yashyingiye, Kayumba Nyamwasa ubanza atarashyingira ahari, Umwami Yuhi vi Bushayija Emmanuel Ruzindana ubanza nawe atari yashyingira nawe, ariko se, niki kibabwirako abakobwa babo na bemera.

None se, niba banifuza kunshyingira kuki bashaka kuncisha igihanga? None se n’ugushyingira, cyangwa n’ubugambanyi? Niba byashobokaga ko navugana nabo ngo mbabaze!!!

Ibi nugukunda ubutegetsi gusa!? Birarenze! Ko batigeze ba mbaza ngo nemere cyangwa mpakane, inzigo hagati yanjye nabo ituruka hehe?

Ibyari byo byose, ihiga ryabo rifite impamvu, ndibwirako ari ntaho bihuriye nitangaza makuru nubwo nako atari akazi koroshye!!!

Ubundi cyera mu myaka nka (37) ishize, iyo abaturanyi babonaga babyiruye, batangiranga gukundana no kubahaana bateganya yuko bashobora guhana abakwe n’abageni. Ubwo ifuni ibagara ubucuti (akarenge) igatangira umulimo wayo.

Niba warakurikiye ubuhanuzi na makuru kuri egretnews.com, ubasha kumva imvugo yanjye. Nicyo nshaka kuvuga. Ubanza bitazoroha! Simpakanye ko, umubyeyi wese atakwifuriza ibyiza umwana we, ariko niba bidashoboka ko ushyingira muri uwo muryango, igisubizo n’ukurimbura uwo wifuzaga gushyingira kubera ko utamushyingiye umukobwa wawe?

Ubwo se ibyo, s’ugusahurwa kuzanwa n’ubusaza!? Cyangwa n’ubugome bw’indengakamere burenze kwemera!? Ubanza iby’abatutsi ar’imvange zivanze amata n’amaraso!!!

No wonder! Cyera tukiri batoya, wabonaga ingo zimwe na zimwe zibaho nko mu gihe cy’Ubukoloni aho wabonaga umugabo murugo rwe, ameze nk’aho ari Pundamiliya (donkey). Ugasanga akorera urugo rwe, akongera agakorera kwa sebukwe!!?

Izi ngero ubwazo zirakwereka ko, bazi neza uwo ndi we. Mu gihe rimwe na rimwe jye ntibwira ko ari nta cyo ndi cyo. Ariko ngirango ntitwabitindaho cyane n’iminsi ikon’ingwe.

Ikijya kintangaza buri gihe, n’ukuntu abarwanya umwakagara batangira amatwi n’amaso. Umwakagara we birumvikana aba yirwanaho. Ariko se abatavuga rumwe nawe, bazaca akenge ryali?

None ikibabaje cyane usanga biyegereza abanyamadini (Synagogue leaders) aho kubagira inama, ahubwo bakababwira ngo yego mu idishyi!!!

Umunyarwanda nawe ati akagozi gahambiranije inkwi ni nyama bijyana mu nkono. Ahaaa nzaba mbarirwa mbiswa da! N’umwana w’umushambo!!! Muzaba mu mbwira. Wenda nk’abagore bapfumuye amatwi birumvikana ko wenda bashobora kuba batumva neza, ariko abazima bitwa ko bize babona ibicu by’imvura ikubye bakavuga ngo izuba rigiye kuva ari ryinshi.

Skip to toolbar