Imibereho muri Kenya yahindutse amabuye!!

Mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa, William Ruto agiye ku ku butegetsi, imibereho y’ubuzima yikubye inshuro 3,5. Mu gihe abaturage bari bizeye ko nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu ubuzima buzahenduka, ntabwo ari ko byagenze!

Ahubwo abaturage bisanze mu kibazo gikomeye cy’ubuzima, aho ku kwezi umuturage wo hasi yatungwaga n’ibihumbi 5000 by’amashillingi, none ubu asabwa gutungwa n’ibihumbi 7447 ksh.

Bivuzeko, mu minsi 30 William Ruto amaze ku butegetsi uhereye taliki ya 13 September kugeza 13 October 2022, ibicuruzwa byiyongereye ho 30%.

Ikinyamakuru egretnews.com kivugana na batwara abantu n’ibintu bazwi nka bodaboda abashyigiye William Ruto, babwiye egretnews.com ngo”we learned from our mistakes”bisobanuye ngo twigishwa na makosa dukora.

Ubuzima hano iwacu muri Kenya, burakomeye cyane kurusha uko umuntu yabitekereza. Ikibabaje kandi giteye impungege ni uko Leta nta cash ifite.

Amakuru avuga ko William Ruto yabagiye kugurisha KRA, aho aherutse kuvugako izitwa KRS Kenya Revenue Services.

Ibigo byinshi bishamikiye kuri Leta bigiye kugurishwa byari bimwe mu bifasha Leta ifasha abaturage kubona ubuzima bwiza muri rusange.

Intara zigera 23 muri 47 zirashonje, kenya ifite umurengera w’imyenda ugera kuri trillions 12, z’amashillingi

Birashoboka ko, abaturage bashobora kuzahangana na Leta kuko hashize amezi (3) abakozi ba Leta badahembwa cyane cyane abo mu ntara twita serikari za mashinani.

Ku bantu batunzwe nibiraka (jua kali) bafite ikibazo cyo gutunga imiryango yabo, cyangwa nabo ubwabo kugirango ubuzima bukomeze.

Isukari 1kg ni 170 ksh, yaguraga 150,bongeraho 10ksh,hatarashira ibyumweru 2, izamukaho irindi 10.

Biteganijwe ko kuri uyu wa mbere ifu y’ibigori izamuka ikagera ku 150,ivuye ku 133 ksh, umuceri wa rubanda rugufiya wavuye ku 130,uragura 160 ksh.

Ishillingi rya kenya uhereye ku gatanu ushize ryaguye amashillingi 10 kugeza ku cyumweru. Uherereye ku wa mbere kugeza ku Kane, Ishillingi ryali rihagaze 121 ku idollar 1 ry’America. Ejo ku wa gatunu ryali ryageze ku 121.5, ku idollar rimwe 1 America.

Ibirayi buri cyumweru hiyongeraho amashillingi 20,kasuku iragura 400, ibyaguraga 50×2=100. Igiciro cy’ingendo (transport) cyari yongereye.

Ibintu nibikomeza gutya, abaturage bashobora gukuraho ubutegetsi kuko nibo bafite ijambo rya nyuma kumitegekere mibi irangwa no kutabakorera.

Skip to toolbar