Uko Umwami YUHI VI yagiye yiyoberanya mu guha amakuru Ikinyamakuru inyangeNews.com!!!

Nyuma yuko ubuhanuzi bushyiriye ahabona inama yabaye mu ibanga yo gushaka uko habaho ihererekanya bubasha ry’Ubwami bw’uRwanda hagati y’Umwami Yuhi vi Bushayija Emmanuel n’Umwami Kigeli Ndoli Majeshi Leon Ainesha.

Amakuru aturuka ahantu hizewe mu biro ntara makuru byo mu ijuru heaven media news agency, avugako, inkuru y’inama yabereye ibwami kwa YUHI VI, yatangajwe nikinyamakuru egretnews.com ivugako ibwami bacitsemo ibice 2, yababaje Abahindiro aho bavugako, muribo harimo abakorana n’Umwami Kigeli Ndoli (insider’s) bamugezaho ibyavugiwe mu nama bakabyita ubuhanuzi.

Gusa icyo bakwiye kuba bibaza cyangwa batekereza, ibice (171) bigizwe namakuru aturuka ibwami?

Ubuhanuzi bwose buvuga ku makuru y’ibwami n’amakuru yaturutse ibwami? Murapfa ubusa nimureke umwiryane Umwami Yuhi vi Bushayija Emmanuel nagire amahoro yo mu mutima, kuko nijye wabwiye Chancellor Benzinge Boniface kumwimika kuko ubundi uwitwa Biregeya niwe wagombaga kw’ima ingoma niba atari umwuzukuru we.

Ariko muri 2015 Uwiteka Imana Nyiringabo yavuze ko azaba Umwami mubi azamera n’Umwakagara. Imana icyo gihe yavuze ko umugabo uba mu gihugu cy’Ubwongereza ari we uzasimbura Umwami Kigeli V Ndahindurwa.

Uko niko nabibwiye Nyakubahwa Boniface Benzinge kandi ndamushimira cyane yuko yabyubahirije. Umwami Yuhi vi bamaze kumwimika ako kanya yahise anyandikira email ko Umwami yimye ingoma.

Yarasanzwe anyandikira yiyita izina nabonye yakoresheje asaba imbabazi Umwami Kigeli V Ndahindurwa, ko yiyise igikoma ngoma kandi atabyemerewe n’umucyo nyarwanda.

Iyo nyandiko yatangajwe nikinyamakuru cya “the Rwandan.com 2017 mukwezi kwa mbere (January) iryo zina niryo yakoreshaga iyo yashakaga kumpa amakuru ariko akiyoberanya kugirango nta menya uwo ari we.

Inyandiko yo gusaba imbabazi yandikiye Umwami Kigeli V Ndahindurwa mbere y’itanga rye, niyo yatumye tumenya uwari we.

None uyumunsi arashinja abandi bakorana nawe ko batanga amakuru ku kinyamakuru egretnews.com, usibye ko nta nabo nyuma yo kwimika Umwami Yuhi vi Bushayija Emmanuel, nta yandi makuru twongeye kwakira usibye amakuru y’ubuhanuzi.

Emmanuel Bushayija yasabye imbabazi Kigeli V Ndahindurwa

January 14, 2017

    

Emmanuel Bushayija Ruzindana wimitswe nka Yuhi VI

Inyandiko The Rwandan na Kanyarwanda.net dufitiye kopi yo mu 2011 irerekana neza uburyo uwimitswe nka Yuhi VI ari we Emmanuel Bushayija unakoresha izina rya Ruzindana yasabye imbabazi umwami Kigeli V Ndahindurwa mu mwaka wa 2011 nyuma yo gukoresha izina ry’ubwami bw’u Rwanda atabiherewe uruhushya.

aragira ati:

“Kuri nyiricyubahiro King Kigeli V, Umwami w’uRwanda.

Nkurikije inama nagiriwe n’umuryango wanjye ndetse n’umutima nama wanjye, byatumye nfata urugendo
tariki ya 01 Ukwakira mu 2011, nzakubareba kugirango mbasabe imbabazi z’ibyo nakoze kandi ntabifitiye uburenganzira cyangwa  uruhushya rwanyu.

Ndasaba imbabazi kandi umuryango wanjye kubera ibyo nakoze niyita igikomangoma ntabyemerewe n’umuco Nyarwanda n’amategeko agenga ubwami bw’uRwanda.

Ibyo bigaragara muli site http://www.royal-court.org/ nihaye gushyiraho kandi niyemeje guhita nyikuraho nkimara gusinya iyi baruwa. Ndangije nsezeranya Umwami w’uRwanda n’Abanyarwanda ko ntazongera kujya mu bikorwa bigayitse nkibi.

Bikorewe i Washington, tariki ya 2 z’ukwacumi 2011.

Emmanuel Ruzindana.”

October 11, 2022

Skip to toolbar