Ubutabera bubili mu Rwanda!!?
Mbere yuko isi yibaza ku bibera mu Rwanda, abanyagihugu bo babivugaho iki? Mu gihe umwakagara we ubwe yemeje ko hariho ubutabera bukurikiza amategeko, hakaba ho n’ubundi budakurikiza amategeko.
Ili nijambo umwakagara yavugiye rubavu gicurasi 10. Aha wibaza niba umwakagara ari umunyapolitike, cyangwa se umusirikare, cyangwa se umuturage usanzwe utazi politike, bikaba amayobera.
Abanyarwanda yaba abari mu gihugu cyangwa abari hanze yacyo batekereza iki kuri ili jambo. Ese mwibaza ko hari abanyamahanga bazaza kubakemurira ibibazo?
Reka twemereko umusonga wundi utakuraza ku ijoro. Ariko se umunsi uzakugeramo bizagenda gute, mu gihe wumva ko bitakureba kuko uri mu gatsiko, cyangwa uri America n’Uburayi.
Ubyemera utabyemera, ubirwanya cyangwa se utabirwanya bizagira ingaruka ku banyarwanda bose!
Umwakagara na bo bafatanije kwica urobozo abaturage bashinzwe kuyobora, ese bo bumva, kandi babona bidateye isoni naho igihugu waba warakigaruriye, ni ngombwa ko ubyerekane ku karubanda.
Cyakora abega barasuzugura pe! Buriya babona kabisa byarangiye abanyarwanda Imana yarabakuyeho amaboko ku buryo itabagirira imbabazi ngo ikureho abega ku ngoma!!?
Burya koko Imana igira kwihangana gutangaje cyane. Umusaza muzima ufite abuzukuru ajya ku karubanda akavuga amangambure! N’ubundi se ko byari bizwi ko ufite ubwo butabera 2, wagirango ubishimangire byumvikane neza!?
Nta gahora gahanze n’Umwami Nebuchadinezar yajyanywe mu ishyamba amara imyaka 7, arisha nk’inyamaswa zo mu ishyamba.
Abagabo bazima bagakoma amashyi yuko hariho ubutabera 2, harya ubwo ngo n’ugutinya gupfa!? Nyamara ibyo mutinya nibyo bizabageraho muraruhira ubusa!
Nibyo koko umwakagara arwaye indwara zo mutwe, kwica million 10 ntabwo ar’ibintu bisanzwe! Byanze bikunda bigomba kumugira ho ingaruka. Icyo mpamya ni uko ubwo butabera bwa 2, nawe buzamugeraho bitinde bitebuke buzamugeraho kandi azumva uburyohe bwabwo kuko niwe buzaheruka.