Iby’Imana biribwa nibihara magara

Kugendana n’Imana ntabwo byoroha, bisaba guhara amagara yawe provided uba uzi neza ko muri kumwe nayo.

Naho ibya Satani biribwa na biyahuzi. Satani agusaba ibitambo umutambira, Imana yo igusaba kwizera kwawe no gukaza umutsi ugashinyiriza aho bikomeye!

Byose niyo ibikora, umugani wa magigiri Ndahimana Albert ati Imana niyo idushyiramo umwuka wo ku kurwanya kugirango ikwigaragarize.

Natangajwe no kwa Rwigara uburyo banze gupfukamira Satani byarangiye Uwiteka Imana Nyiringabo yihesheje icyubahiro.

Satani (Umwakagara) yarazi ko bazamupfukamira hejuru yo kwica Assinapol Rwigara. Nabo bamweretse ko bamukunda kurusha uko bakunda ubutunzi yabasigiye. Kangondo yarabagondoje ngo arebe ko bamupfukamira baranga bamushingana ijosi birangira abasenyeye.

Satani yabwiye umwami wo gukiranuka ati numfukamira ndaguha biriya byose ureba biri mu bwami bwanjye. Asubiza Satani ati, ntukagerageze Uwiteka Imana yawe.

Nyuma yuko tugeragejwe tugacishwa mu muriro aho tuvuyemo twarahindutse nk’izahabu itunganijwe (gold refined) tugiye guhabwa ingororano idasanzwe kugirango abatunnyegaga bamenye ko mw’isi hariho ubwoko bw’abakiranutsi.

Gen. Jackson Nkurunziza (Jack Nziza) ati, hanagura inyandiko zose zivuga nabi last lady Jezebel Nyiramongi tuguhe inzu Nairobi Lavington mugace kabaherwe.

Ndamuhakanira nti ibyo simbikozwa! Kampala Umwakagara yohereje abantu bansanga muri prison bati tuguhe akazi keza ugaruke iwacu I Rwanda. Nti reka da!

Bati rero ubwo wanze impano zose tuguhaye, tuzakwica. Nti ibyo ndabyemera nta kibazo. Na magingo aya baracyumva ko bishoboka kunyica. Ariko basa n’abashinga umuhunda ku kirenge.

Mukomere cyane, turi kurugamba kandi tuzarutsinda Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo azatugororera. Nta mpamvu yo guhemukira Uwiteka Imana Nyiringabo tutisize

Skip to toolbar