Rutembeza yagambaniwe na Jean Paul Turayishimye

Ikinyamakuru egretnews.com kimaze igihe kitari gito, gitohoza inkuru y’ishimutwa rya Rutembeza wari yarahungiye mu gihugu cya Kenya Nairobi

Rutembeza azwi cyane ku mbuga nkoranya mbaga no kuri YouTube mu ndirimbo za karanyuze.

Amakuru aturuka ahantu hizewe mu biro by’ubutasi bwa Leta y’Urwanda avuga ko, Jean Paul Turayishimye wa radio iteme, yatangiye amusaba contact ze, amwizeza ko, bazamukenera gukorana nawe muri RAC urunana.

Amakuru akomeza avugako, nyuma yo kumuha telephone number yakoreshaga, Jean Paul Turayishimye yahise azitanga muri Ambassade y’Urwanda muri Kenya.

Ambassade yakoranye na DCI ya Kenya urwego rwa police rushinzwe guhiga abagizi ba nabi. Bahise ba trakinga phone ye, maze babasha kubona abantu bajya bavugana nawe bakoresha umwe mu nshuti ze twirinze gushyira amazina ye ahagaragara kumpamvu z’umutekano w’uwaduhaye amakuru.

Bakiramara kumushimuta, Jean Paul Turayishimye yashimiwe na DMI kumulimo mwiza akomeje gukora we na Benoit Umuhoza bicishije cpl. Emille Gafirita.

Jean Paul Turayishimye akimara gushimirwa na DMI nibwo yahise atangaza amakuru yibura rya Rutembeza.

Twibutseko, Jean Paul Turayishimye amaze igihe akora Ubugambanyi yitwaje ko yari umunyamuryango wa rnc. Twibutseko yari kivera wa Kayumba Nyamwasa yarashinzwe kumutekera.

RNC imaze kumutahura ko, ari magigiri akorera Leta ya Kigali, babuze uko bamuhitana kuko atuye muri Amerika, nawe yahise abimenya ko bamutahuye kuko batangiye kumwishisha ntibamutumire mu nama zabo.

Nibwo yaciye umuvuno atangira kwigira inshuti ya Ben Rutabana kugirango ajya abasha gukomeza kubona amakuru yo mu mbere kandi atageze mu nama zabo.

Nibwo Jean Paul Turayishimye, yahaye igitekerezo Ben Rutabana, cy’uko bashinga irindi shyaka bakava muri rnc. Nk’umuntu warufite copy ya status y’ishyaka rya rnc, yahise atangira imbanziriza mushinga (project proposal).

Ubwo yarasimbutse ahura n’umwe mu bahutu bakomeye muri rnc, wigerera kwa Kayumba Nyamwasa. Aba amugejejeho inkuru y’ukuntu abashingwacumu bayobowe na Ben Rutabana muri rnc bagiye kuyisenya. Ikindi ko ngo abashingwacumu banga abahutu ngo kuko Kayumba Nyamwasa abashyira imbere kandi byagera gutanga umusanzu bakazana urusenda.

Ndetse atanga amakuru yuko Ben Rutabana agifite igitekerezo cy’ubwami bugendera ku itegekonshinga. Ngo akaba ariyo mpamvu yazanye Chancellor Benzinge Boniface kuvugira kuri radio itahuka kugirango ubwo bazava muri rnc bizaborohere gutwara abanyamuryango ba rnc Kayumba Nyamwasa asigare amara masa.

Hagati aho halimo nikibazo cy’umutungo wa rnc wakoreshwaga nabi na Kayumba Nyamwasa. Ikindi ni amakuru y’inama zose bakoraga zasohokaga muri rushyarushya.Net hifashishijwe ikoranabuhanga (software ya Pegasus) y’ikigo cya NSO cyo muri Israel.

Nyamwasa akimara guhabwa amakuru atagenzuye neza, kubera kwizera abahutu kurusha abashingwacumu, yahise ahamagara Gen. Kandiho wo muri Uganda wari ahagarariye urwego rw’ubutasi rwa CMI, amugisha inama uko yabyifashemo. Undi amubwira ko yatumira Ben Rutabana akamubwira ko, hari inama ya ba senior cadles bo ku rwego rwo hejuru bo muri rnc bazahurira muri Uganda Kampala.

Jean Paul Turayishimye wari wamaze gukongeza umuriro yasigaye ategereje ikigiye kuba kuri Ben Rutabana kuko yatangaga 60% y’idollari ya buri kwezi muri rnc havagamo ibitunga general n’umuryango we.

Italiki 5/9/2019 Ben Rutabana yaramaze kugera muri Kampala amaze kuvugana numufasha we, ingegera zimujyana mu gihome zitangira kwandika ku mbuga nkoranyambaga ko, Ben Rutabana yahitanywe n’igisirikare cya Kagame muri DRC.

Kuko bari basabye Ben Rutabana kudahira hira abwira umufasha we cyangwa undi muntu wese aho agiye ngo kuko bagiye guhura n’abaterankunga bakomeye kugirango bakomeze intambara batangiye muri DRCONGO bakomeze bajya gufata igihugu.

Bagira ibyago Ben Rutabana asiga abwiye abiwe uko gahunda ziteye abona kwerekeza Kampala Uganda. Bongera kugira ibyago kuko ikinyoma kitarara bushyitsi, Gervais Condo ati kuwa gatanu Ben Rutabana hari abamubonye muri Kampala.

Charlotte we, yibwiriye mushiki wa Ben Rutabana mama Diane ati Ben Rutabana arahari nubishaka tuzamuguha muvugane. Muri icyo cyumweru cyo muri uko kwezi Leta ya Uganda yahise yambura Charlotte passport yari yarahawe na Leta ya Uganda. Uko niko abashambo n’abasinga bakora.

Skip to toolbar