Ishyali rizabata ku gasi!

Bakundwa, mwahanganye n’ubuzima ko nabwo butaboroheye, naho jyewe mukandeka. Sinjya mbabazwa ni uko mu mvuga, ahubwo mbabazwa ni uko mbaciraho iteka cyane ku bantu tuziranye bya hafi.

Mu by’ukuli gahunda yo kuba cyangwa kuzaba Umwami ndarengana sijye wayizanye, kuko nanjye ubwanjye meze nkawe mu by’ubwenge bw’abantu kwibaza uko bizakorwa ni uko bizagenda.

Ariko niba mubura ibitotsi ngo Uwiteka Imana Nyiringabo yimitse Umwami we, ni uko muzi neza yuko atajya abeshya. Kandi ibyo yavuze abisohoza mu gihe gikwiye.

Jyewe nahindutse ingaruzwa muheto y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo. Nta cyo nabikoraho ngo mbashimishe! Ariko niba kuba Umwami bishimisha Uhoraho Uwiteka Imana yanjye bitwayiki? Ubwo se nahitamo gushimisha abantu mu cyimbo cy’Imana? Ntibikabeho.

Ahubwo se, haba hari uwarufite iryo sezerano nkaba nararimwambuye?

Wenda biturutse mu bahindiro na byumva. Ariko niba utari we, niki gituma uhorana umutima mubi ukihoza ku nkeke nk’aho hari itungo ryawe natwaye? Ubwo koko uko s’ugukiranirwa kurenze kwizera kwawe?

Imilimo nkora siyo ukora, nta hantu na hamwe nkubangamiye, ese iyo utibabariye, ntubabarira urubyaro rwawe.

Wagabanije gukiranirwa kwawe, uko gukomeza kwiciraho iteka uzagukizwa niki? Hari igihe mbagirira impuhe, ariko databuja akanyemeza kubaciraho iteka.

Ariko niba unzi neza nk’uko ubyibwira, nyamara Ushobora gusanga utanzi, ahubwo wibeshya. Icyo nicyo kibazo abayahudi bagize aho bibwiraga ko Kristo ari umuhungu wa JOSEPH w’umubaji.

Nyamara yari Umwami wavukiye kw’isi aturutse mu ijuru. Ibanga ryali hagati ya Maria na Joseph nibo bari bazi neza umwana wabo inkomoko ye.

Kwibwira ko unzi, aho niho wibeshya cyane. Buri muntu afite inkomoko ye, simvuze ko nkomoka mu ijuru cyangwa mw’isi, ahubwo Uwiteka Imana Nyiringabo ni we unzi neza kurusha bose bibwira ko hari icyo bazi kandi mu by’ukuli ari nta cyo bazi.

“If you think that you knows, nothing you know ought you suppose to know”.

Iyo wibwira ko hari icyo uzi, uba ari nta cyo urakamenya ugereranije nibyo warukwiye kumenya. Mu by’ukuli nanjye byarantunguye cyane, ndetse natinze kubyizera ngeraho ndanabyibagirwa ko nzaba Umwami wa gakondo ya bakiranutsi. Rero niba bikubangamiye, nanjye byarambangamiye cyane ariko ngeraho ndabyizera kuko iyabivuze niyo kwizerwa no gukiranuka.

Reka ndangize ngusaba kurekeraho kwigirira nabi kuko uri umwe mu baturage banjye nzayobora. Ariko niba ubona ko kuzakubera Umwami bizakubangamira cyane, ubwo wafata icyemezo cyiza kandi cya kigabo wishyire mukagozi maze witandukanye n’uwo muruho w’umutwaro ukugoye.

Ariko se niba uhagarara aho wita kiruhimbi rw’Uwiteka, kandi ukaba uguye ivutu ry’urwango, ubwo koko nturuhira ubusa!?

Ariko se mw’isi yose mwasanze arijye ukora itangaza makuru gusa? Cyangwa ni uko nanze gukorana namwe!? Ese kuki umuntu abahunga mugakomeza kumukurikirana!?

Nuko rero niba mwibwirako mufite imbaraga n’ubushobozi, mukwiye kumenya yuko uwahanze iyisi afite ubushobozi buruta ubwo mufite. Kandi ko, ibibi mwibwira kungirira ahora abinkiza.

Nyamara mwebwe ntimushobora kwikiza ibyago yabateza. Mushatse mwatuza kuko imbeho itanyoroheye namwe ubwanyu. Ariko ibyo kunca igihanga byo mu bihanagure mu mitwe yanyu kuko nagizwe umucamanza w’isi kugirango mbacire imanza zijyanye no gukiranirwa kwanyu.

Skip to toolbar