Iminsi y’igisambo ni (40) kigatabwa muri yombi

Taliki 5 sept, 2022 Chief Justice Martha Koome aratangaza imyanzuro y’urubanza rw’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye 9th Aug 2022.

Taliki 15 aug, 2022 umukuru wa kama gashinzwe amatora muri kenya IEBC, kayobowe na Wafula Chibukati yatangaje ko Samuei William Ruto ari we watsinze amatora y’umukuru w’igihugu mu buryo butemewe n’amategeko kuko atarafite ba komiseri 3,nawe wa 4 (majority) ahubwo yarafite 2 nawe wa 3,binyuranye nitegeko shinga.

Raila Odinga yateye utwatsi iryo tangazo, avugako, ari we wayatsinze ko, Chibukati yibye amajwi akayaha mukeba we bari bahanganye William Ruto.

Yahise atangaza ko, azajya murukiko guhakana intsinzi ya Ruto (nullified and void) aho yatanze ikirego murukiko kugirango hamenyekane uwatsinze amatora y’umukuru w’igihugu.

Mbere yuko agana Urukiko, Ruto yamusabye ko bumvikana kugirango atajya gutanga ikirego murukiko. Ariko amakuru egretnews.com ifitiye gihamya, ni ayuko Ruto abonye ko Raila amananiye yatumye ba Bishops balimo uwa RCC kiliziya gatolika nuwa Anglican ngo bajye gusaba Raila yemere ahabwe cash maze yemere intsinzi ya Ruto batiriwe bagana Urukiko.

Ibyo biri mu nkuru twabagejeho muri video dukesha citizen tv y’imbwirwa ruhame (speech) ya Raila twatangaje ku inyangenewss.com

Bimwe mu bimenyetso byagaragajwe n’abunganira umutwe wa politike wa Azimio La Umoja balimo Lawyer Julie Soweto aho yagaragaje ko, first petitioner yunganira amajwi ye yibwe agahabwa William Ruto ayandi akagabanywa agashyirwa muri stock.

Aho murukiko senior counselor prof. Githu Muigai wunganira first respondent William Ruto yemeye yuko every human beings has an error ko nta matora ajya aburamo udukosa.

Ikibazo kilimo kwibazwa niba Supreme Court yaba ifite ububasha bwo gutangaza cyangwa kwemeza uwatsinze amatora y’umukuru w’igihugu.

Cyangwa se niba bafite ububasha bwo guhakana ibyavuye mu matora, ku buryo babasubiza kongera kwitoza mu baturage.

Byagaragaye ko, company ya smartmatics yo muri Venezuela ariyo yahawe isoko ryo gucapisha urupapuro rw’itora, no guhagararira amatora kurwego rw’ikoranabuhanga. Mu gihe iyo company yamaze kubonekwaho kuba ihengamiye kuri William Ruto ntabwo izaba icyemerewe kongera guhabwa iyo milimo.

Chibukati uhagarariye akanama gashinzwe amatora ntabwo acyemerewe kuba yahagararira amatora y’umukuru w’igihugu.

President Uhuru Kenyatta ntabwo yemerewe kurenza igihe cyategannijwe n’itegeko shinga. Mu gihe Urukiko rutatangaza ko Ruto ari we watsinze amatora y’umukuru w’igihugu, ntibatangaze ko Raila yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu bizagenda gute?

Kubasubiza kwitoza bishoboka mu gihe umukuru wa Kanama gashinzwe amatora y’umukuru w’igihugu aba atagaragaweho n’umugayo(integrity)mu gihe yigamiye iruhande rumwe itegeko rivugako atemewe kongera guhagararira amatora.

Gushakisha imbaraga company yindi ngo ize ihagararire amatora y’umukuru w’igihugu byafata umwanya udateganijwe mu itegekonshinga. Kandi Uhuru Kenyatta yemerewe kurenza igihe cyategetswe nitegeko shinga.

Bivuzeko, niba bidashoboka gusubiramo amatora y’umukuru w’igihugu mu gihe giteganywa nitegeko, ubwo bisobanuye ko, Chief Justice Martha Koome ariwe uzaba asimbuye Uhuru Kenyatta ku mwanya w’umukuru w’igihugu agategura amatora y’umukuru w’igihugu.

Mu gihe Urukiko rukuru rw’ubujurire rwakwemeza ko, Raila Odinga ari we watsinze amatora y’umukuru w’igihugu, biteganijwe ko azarahizwa 13th Sept, 2022.

Skip to toolbar