AQ Khan: Niwe mugabo wari uteye ubwoba kurusha abandi ku isi?
Tariki 11/12/2003 itsinda ry’abakozi ba CIA na MI6 bari hafi gufata indege idafite izina igiye muri Libya ubwo bahabwaga amabahasha arenga atanu y’ikigina.
Iri tsinda ryari ku musozo w’ubutumwa bw’ibanga burimo ibiganiro bikaze n’abategetsi ba Libya. Ubwo bafunguraga izo ‘envelopes’ bari mu ndege, basanze ari ibimenyetso bya nyuma bari bakeneye; imbere harimo imbata (design) y’igisasu kirimbuzi.
Izo mbata – hamwe n’umugambi wose w’ingufu kirimbuzi – byari byatanzwe na Abdul Qadeer Khan, wapfuye mu cyumweru gishize ku myaka 85.
AQ Khan yari umwe mu bantu bakomeye bazwi mu by’umutekano ku isi mu myaka 50 ishize, inkuru ye ishingiye ku ntambara y’ikoranabuhanga riteye ubwoba cyane ku isi, irwanwa n’abafite iryo koranabuhanga n’abarishaka.
Uwahoze ari umukuru wa CIA George Tenet yavugaga ko Khan ari umuntu “uteye ubwoba kimwe na Osama bin Laden”, amugereranya n’igihe bin Laden yari inyuma y’ibitero by’iterabwoba ku nyubako zikomeye muri Amerika.
Kuba AQ Khan yarafatwaga n’intasi z’ibihugu by’Iburengerazuba nk’umuntu uteye ubwoba kurusha abandi ariko kandi akaratwa nk’intwari mu gihugu cye, bisobanura uburyo ubwe yari umuntu udasanzwe, n’uburyo isi itabona kimwe iby’intwaro kirimbuzi.
-
Amasanamu y’umunsi intambara ya kabiri y’isi yose irangira, haciye imyaka 75
-
Uruganda rwa Iran rw’ingufu kirimbuzi rwatewe
-
Irani igiye kwongereza urugero rwa Uranium gushika kuri 20%, bivugwa na ONU
AQ Khan ntabwo yaje Iburayi nk’intasi mu by’ingufu kirimbuzi, ariko yaje kuba yo.
Mu myaka ya 1970 yakoreraga mu Buholandi ubwo igihugu cye cyari gitangije gahunda yo gukora bombe kirimbuzi nyuma y’uko cyari kimaze gutsindwa intambara mu 1971, gifite ubwoba ko Ubuhinde buri kwihuta mu kugira intwaro nk’iyo.
Yakoraga muri kompanyi iri mu bikorwa byo kubaka ‘centrifuges’ zitunganya uranium. Iyo itunganyijwe, uranium ishobora gukorwamo intwaro kirimbuzi, cyangwa yaba yatunganyijwe birenzeho igakorwamo bombe.
Khan yabashije kwiga no gufata imbata y’uburyo ibi bikorwa aho yakoraga, maze asubira iwabo. Yaragiye yubaka ‘network’ y’imikoranire mu ibanga, ahanini n’abashoramari b’Iburayi, boherezaga ibikoresho nkenerwa by’ibanze.
Kenshi yitwa “se” wa bombe kirimbuzi za Pakistan, ariko mu by’ukuri yari umwe mu bantu bacye b’ingenzi cyane. Gusa buhoro buhoro yubatse izina nk’intwari ikomeye, byemerwa muri Pakistan ko ari we wayirinze ubukana kirimbuzi bw’Ubuhinde.
Icyatumye AQ Khan amenywa cyane ni ikindi kintu yakoze. Yahagaritse ya ‘network’ yakoranaga nayo mu kwinjiza no kohereza, ahinduka umuntu uzwi ku isi mu gukorana n’ibihugu bimwe, birimo ibyo mu burengerazuba bitaga “ibyigomeke”.
Centrifuge ya Natanz muri Iran, inkomoko y’ibiganiro bimaze imyaka ya vuba bikomeye muri dipolomasi y’isi, yubatswe hisunzwe imbata yatanzwe bwa mbere na Khan. Mu nama imwe, abamuhagarariye bahaye Iran urutonde rw’ibyo bazayiha n’ibiciro byabo.
Khan kandi yakoze ingendo zirenga 12 muri Korea ya Ruguru aho bikekwa ko yaguranye tekinoloji y’ingufu kirimbuzi agahabwa ubumenyi kuri tekinoloji ya za missile.
Muri izi ‘deals’ zikomeye, icyakomeje kuba iyobera ni uburyo Khan yasaga nukora byose wenyine cyangwa nkaho akora ku mabwiriza ya leta. Cyane cyane ‘deal’ ya Korea ya Ruguru aho ibimenyetso byose byerekana ko leta yabicungiraga hafi.
Kenshi byavugwaga ko Khan ari umuntu wishakira ifaranga. Ariko si ibintu byoroshye gutyo. Afatanyije n’igihugu cye, Khan yashakaga gukuraho ukwiharira intwaro kirimbuzi kw’ibihugu by’iburengerazuba.
Kuki ibihugu bimwe byakwemererwa izo ntwaro ku bw’umutekano wabyo ibindi ntibibyemererwe? niko yabazaga anenga ibyo yabonaga nk’uburyarya bw’ibihugu by’Iburengerazuba.
Rimwe yagize ati: “Ntabwo ndi umusazi. Baranyanga kandi banshinja ibinyoma byose bishoboka kuko nahungabanyije imigambi yabo y’ibanze.”