Tariki 11/12/2003 itsinda ry’abakozi ba CIA na MI6 bari hafi gufata indege idafite izina igiye muri Libya ubwo bahabwaga amabahasha arenga atanu y’ikigina.
Iri tsinda ryari ku musozo w’ubutumwa bw’ibanga burimo ibiganiro bikaze n’abategetsi ba Libya. Ubwo bafunguraga izo ‘envelopes’ bari mu ndege, basanze ari ibimenyetso bya nyuma bari bakeneye; imbere harimo imbata (design) y’igisasu kirimbuzi.
Izo mbata – hamwe n’umugambi wose w’ingufu kirimbuzi – byari byatanzwe na Abdul Qadeer Khan, wapfuye mu cyumweru gishize ku myaka 85.
AQ Khan yari umwe mu bantu bakomeye bazwi mu by’umutekano ku isi mu myaka 50 ishize, inkuru ye ishingiye ku ntambara y’ikoranabuhanga riteye ubwoba cyane ku isi, irwanwa n’abafite iryo koranabuhanga n’abarishaka.
Uwahoze ari umukuru wa CIA George Tenet yavugaga ko Khan ari umuntu “uteye ubwoba kimwe na Osama bin Laden”, amugereranya n’igihe bin Laden yari inyuma y’ibitero by’iterabwoba ku nyubako zikomeye muri Amerika.
Kuba AQ Khan yarafatwaga n’intasi z’ibihugu by’Iburengerazuba nk’umuntu uteye ubwoba kurusha abandi ariko kandi akaratwa nk’intwari mu gihugu cye, bisobanura uburyo ubwe yari umuntu udasanzwe, n’uburyo isi itabona kimwe iby’intwaro kirimbuzi.
AQ Khan ntabwo yaje Iburayi nk’intasi mu by’ingufu kirimbuzi, ariko yaje kuba yo.
Mu myaka ya 1970 yakoreraga mu Buholandi ubwo igihugu cye cyari gitangije gahunda yo gukora bombe kirimbuzi nyuma y’uko cyari kimaze gutsindwa intambara mu 1971, gifite ubwoba ko Ubuhinde buri kwihuta mu kugira intwaro nk’iyo.
Khan yabashije kwiga no gufata imbata y’uburyo ibi bikorwa aho yakoraga, maze asubira iwabo. Yaragiye yubaka ‘network’ y’imikoranire mu ibanga, ahanini n’abashoramari b’Iburayi, boherezaga ibikoresho nkenerwa by’ibanze.
Kenshi yitwa “se” wa bombe kirimbuzi za Pakistan, ariko mu by’ukuri yari umwe mu bantu bacye b’ingenzi cyane. Gusa buhoro buhoro yubatse izina nk’intwari ikomeye, byemerwa muri Pakistan ko ari we wayirinze ubukana kirimbuzi bw’Ubuhinde.
Icyatumye AQ Khan amenywa cyane ni ikindi kintu yakoze. Yahagaritse ya ‘network’ yakoranaga nayo mu kwinjiza no kohereza, ahinduka umuntu uzwi ku isi mu gukorana n’ibihugu bimwe, birimo ibyo mu burengerazuba bitaga “ibyigomeke”.
Centrifuge ya Natanz muri Iran, inkomoko y’ibiganiro bimaze imyaka ya vuba bikomeye muri dipolomasi y’isi, yubatswe hisunzwe imbata yatanzwe bwa mbere na Khan. Mu nama imwe, abamuhagarariye bahaye Iran urutonde rw’ibyo bazayiha n’ibiciro byabo.
Khan kandi yakoze ingendo zirenga 12 muri Korea ya Ruguru aho bikekwa ko yaguranye tekinoloji y’ingufu kirimbuzi agahabwa ubumenyi kuri tekinoloji ya za missile.
Muri izi ‘deals’ zikomeye, icyakomeje kuba iyobera ni uburyo Khan yasaga nukora byose wenyine cyangwa nkaho akora ku mabwiriza ya leta. Cyane cyane ‘deal’ ya Korea ya Ruguru aho ibimenyetso byose byerekana ko leta yabicungiraga hafi.
Kenshi byavugwaga ko Khan ari umuntu wishakira ifaranga. Ariko si ibintu byoroshye gutyo. Afatanyije n’igihugu cye, Khan yashakaga gukuraho ukwiharira intwaro kirimbuzi kw’ibihugu by’iburengerazuba.
Kuki ibihugu bimwe byakwemererwa izo ntwaro ku bw’umutekano wabyo ibindi ntibibyemererwe? niko yabazaga anenga ibyo yabonaga nk’uburyarya bw’ibihugu by’Iburengerazuba.
Abasirikare bateruye isanduku y’umurambo wa Khan iriho ibendera ry’igihugu mu muhango wo kumushyingura
Abandi bakoranye na we, bamwe muri bo twahuye ubwo nandikaga igitabo kuri Khan, bari babirimo cyane kubwa cash. ‘Deal’ yo muri Libya yakoze mu myaka ya 1990, yamuhaye inyungu ariko yihutisha gusenyuka kwabo.
MI6 y’Abongereza na CIA y’Abanyamerika zahise zitangira gukurikirana Khan.
Barebye ingendo ze, bumviriza telephone ye binjira muri ‘network’ ye, baha amafaranga menshi (nibura miliyoni y’amadorari kuri bamwe) bamwe mu bakoranaga na we kugira ngo bajye baha CIA na MI6 amabanga ye.
Umwe mu bakozi ba CIA ati: “Twari mu nzu ye, mu biro bye, no mu byumba bye.”
Nyuma y’ibitero bya 11/09/2001 kuri Amerika, ubwoba ko abakora iterabwoba bagera ku ntwaro kirimbuzi bwariyongereye, bityo no gukorana na Pakistan bayisaba ko ireka gukorana na Khan biriyongera.
Mu kwa gatatu 2003, mu gihe Ubwongereza na Amerika byari byateye Iraq biyishinja intwaro kirimbuzi – byarangiye nta zibayo, Col Muammar Gaddafi wa Libya yahise atangaza ko umugambi we nk’uwo awuhagaritse. Ibyo byatumye rya tsinda rya MI6 na CIA rijyayo, hahita hatangazwa ko hari ubwumvikane bagezeho. Byahaye Washington intege zo guhatira Pakistan gufatira ingamba Khan.
Khan yafungiwe iwe mu rugo ndetse ahatirwa kwemera ibyaha kuri televiziyo.
Imyaka isigaye yayibayeho adafunzwe ariko atanidegembya, agifatwa nk’intwari na rubanda rwa Pakistan kuko yahaye igihugu bombe kirimbuzi, ariko abujijwe kuva mu gihugu cyangwa kuvugana n’isi yo hanze. Bityo inkuru yose y’ibyo yakoze – n’impamvu – ishobora kutazigera imenyekana.
N’uko abigishwa bongera kuza aho ari baramubaza bati, mwigisha ko wavugiye mu migani biriya wavugaga byasobanuraga iki? Na we arababaza ati ibiki navugaga? Baramusubiza bati, hari Read More »
Ko naherutse uri magigiri mwiza byagenze gute ngo za magigiri zigukorera zihinduke stupid? Ni gute bakoresha inyandiko imwe mu gihe cyingana ni myaka (8) aho bakoresha Read More »
“What is the mandate of security forces inside of Gaza? And we hope that it is peacekeeping, because if it’s peace enforcing, nobody will want to Read More »
Perhaps not since President Franklin D. Roosevelt established the Advisory Committee on Uranium in October 1939, whose mission would eventually lead to the creation of the Read More »
The legislation, which intends to strengthen the US’ long-term economic and technological competitiveness, has a dual track approach to deal with workforce shortages — drawing more Read More »
N’uko abigishwa bongera kuza aho ari baramubaza bati, mwigisha ko wavugiye mu migani biriya wavugaga byasobanuraga iki? Na we arababaza ati ibiki navugaga? Baramusubiza bati, hari Read More »
Ko naherutse uri magigiri mwiza byagenze gute ngo za magigiri zigukorera zihinduke stupid? Ni gute bakoresha inyandiko imwe mu gihe cyingana ni myaka (8) aho bakoresha Read More »
“What is the mandate of security forces inside of Gaza? And we hope that it is peacekeeping, because if it’s peace enforcing, nobody will want to Read More »
Perhaps not since President Franklin D. Roosevelt established the Advisory Committee on Uranium in October 1939, whose mission would eventually lead to the creation of the Read More »
The legislation, which intends to strengthen the US’ long-term economic and technological competitiveness, has a dual track approach to deal with workforce shortages — drawing more Read More »
Egret TV
L
o
a
d
i
n
g
Rwandan Genocide - The slaughter of 800,000 people