Umugambi wo kumarira abashingwa cumu muri gereza urarimbanije!!!

Rwanda: Idamange Yvonne Yakatiwe Imyaka 15 y’Igifungo
Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru mu Rwanda ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’iby’iterabwoba rwahanishije madamu Yvonne Idamange Iryamugwiza gufungwa imyaka 15 n’ihazabu ingana na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni nyuma yo kumuhamya ibyaha bitandatu birimo ibyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Ibyaha bikomoka ku magambo yatangarije ku muyoboro wa YouTube.
Byafashe igihe kiri munsi y’isaha inteko y’abacamanza batatu bakuranwa mu gusoma icyemezo cy’urubanza ruregwamo Madamu Yvonne Idamange Iryamugwiza ibyaha bitandatu byo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.
Mu cyumba cy’ urukiko rufite icyicaro i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda, yaba Idamange, abamwunganira ndetse n’ubushinjacyaha nta ruhande rwari ruhagarariwe. Hagaragaraga abiganjemo inzego z’umutekano n’itangazamakuru.
Nta cyaha na kimwe mu byaha bitandatu Idamange yabayeho umwere ari na ho urukiko rwashingiye rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga.
Byinshi mu byaha ubushinjacyaha bumurega bishingiye ku biganiro yacishaga ku muyoboro we wa YouTube yise “Idamange” mu izina rye. Mu mabazwa yakoreshejwe mu nzego z’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha, Idamange yemeye ko ibiganiro mu majwi n’amashusho aregeshwa ari ibye.
Ubushinjacyaha buvuga ko Idamange nk’umuntu ukuze kandi wize, azi ubwenge yavuze amagambo abizi ko bitari ukuri. Idamange mu myiregurire ye mbere y’uko urubanza ruburanishwa mu mizi yagiye abwira urukiko ko ibyo yavuze biri mu burenganzira yemererwa n’amategeko mu gutanga ibitekerezo.
Mu isesengura ry’urukiko ruvuga ko amagambo yavuze arengera ihame ryo gutanga ibitekerezo. Ruvuga ko amagambo yavuze yateza intugunda muri rubanda kandi ko yari agamije guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.
Urukiko rwavuze ko hari n’amagambo Idamange yavugaga kuri YouTube adafitiwe isoko izwi, yatera ubwoba, imvururu n’ihohotera muri rubanda.
Ku kuba mu byo aregwa avuga ko adashobora gupfobya jenoside ari umututsikazi wayirokotse, urukiko rwasesenguye imvugo ze ruvuga ko zigabanya uburemere n’ingaruka bya jenoside nyamara jenoside ari umutwaro ku gihugu. Rwavuze ko kuba Idamange yararokotse jenoside cyangwa abe barayizize bitamubera impamvu yo kuyipfobya.
Umucamanza avuga ko Idamange yabikoze yirengagije ko bamwibwiye anabona bamwe muri bo bambaye impuzankano z’akazi. Rwavuze ko yakoze icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi. Rwamuhamije kandi icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye. Ruvuga ko iki cyaha kiri mu byaha bidasaza kuko yagikoze mu mwaka wa 2018 imyaka itatu itaganywa n’amategeko ku busaze bw’icyaha itararangira.
Nyuma yo kumuhamya ibyaha byose uko ari bitandatu rushingiye ku ngingo z’amategeko urukiko rwavuze ko Idamange yabikoze mu buryo bw’impurirane mbonezabyaha n’impurirane mbonezamugambi. Rwamuhanishije igifungo cy’imyaka 15 muri gereza n’ihazabu y’amafaranga angana na miliyoni ebyiri. Icyakora rwamusoneye igarama ry’urubanza kuko aburana afunzwe.
Ni mu gihe ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 30 n’ihazabu ya miliyoni esheshatu z’amafaranga.
Uru ni urubanza rwaburanishirijwe mu muhezo yaba Idamange ndetse n’abamwunganira badahari. Idamange yikuye mu rubanza ashinja inteko imuburanisha kubogama. Idamange yifuzaga ko urubanza rwe rwabera mu ruhame rubanda rukamenya ibyo aregwa kuko yemeza ko na we ibyaha aregwa yabikoreye ku karubanda.
Mu kiganiro na Me Felicien Gashema, umwe mu bamwunganira yabwiye Radiyo Ijwi ry’Amerika ko batarabona kopi ikubiyeho icyemezo cy’urukiko ngo babashe kumenya niba bazajuririra ibihano byahawe uwo bunganira. Avuga ko nibamara kubona kopi y’incarubanza bazayishyira Idamange akazaba ari we wo kwanzura niba habaho ubujurire cyangwa butabaho.
Madamu Yvonne Idamange Iryamugwiza w’imyaka 42 y’amavuko yamenyekanye cyane kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka avuga amagambo akomeye ku muyoboro wa youtube anenga imigenzereze y’ubutegetsi buriho. Avuga ko azira akarengane ko kuvugira rubanda rutagira kivurira. Ari mu murongo umwe n’uwa Bwana Aimable Karasira Uzaramba na we uregwa ibyaha byo guha ishingiro jenoside no kuyihakana. Ibyaha bikomoka ku magambo yacishaga ku muyoboro wa YouTube.
Skip to toolbar