Karasira Ahanganye na Leta y’u Rwanda ku Byaha bya Jenoside

Ubushinjacyaha bwa Leta y’u Rwanda burasabira bwana Aimable Karasira Uzaramba gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi mbere y’uko urubanza rutangira kuburanishwa mu mizi. Abamwunganira bo baramusabira gufungurwa by’agateganyo akavuzwa uburwayi bwo mu mutwe.
      e9c7b84d-6fdb-4076-ac20-6246c5e116a0_48k-1
Uyu mugabo araregwa ibyaha bya jenoside no kudasobanura inkomoko y’umutungo. Ibyaha avuga ko bishingiye ku mpamvu za politiki kuko yakunze kumvikana anenga imikorere y’ubutegetsi. Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eric Bagiruwubusa yakurikiranye iyi nkuru.
Uru ni urubanza rwabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga rya skype mu mugambi wo kwirinda icyorezo COVID-19. Rwatangiranye impaka ndende zasabaga ko rwasubikwa bishingiye kuri raporo ya muganga igaragaza uko ubuzima bwa Aimable Karasira Uzaramba buhagaze. Byarangiye umucamanza ategetse ko inzitizi zose nta shingiro zifite, ategeka ko urubanza ruburanishwa.
Nyuma yo kumumenyesha ibyaha bine akurikiranyweho n’ubushinjacyaha Karasira yabwiye umucamanza ko atabyemera. Ubushinjacyaha bumurega ko mu bihe bitandukanye yagiye agaragara ku miyoboro ya YouTube yumvikanisha ko jenoside itateguwe, ko umuherwe Felicien Kabuga atateye inkunga ibikorwa bya jenoside ahubwo ko azira kudatanga amafaranga yo gufasha Inkotanyi nk’abandi bacuruzi.
Leta y’u Rwanda iramurega ko yavuze ko ihanurwa ry’indege yarimo Perezida Juvenal Habyarimana na mugenzi we w’Uburundi Cyprien Ntaryamira ari yo yabaye imbarutso ya Jenoside kandi ko leta ya Habyarimana yakoze Jenoside yirwanaho.
Ubushinjacyaha buvuga ko yabivugaga yirengagiza ukuri kw’ibyabaye. Buramurega kandi kudasobanura inkomoko y’akayabo k’amafaranga yasanzwe ahantu hatandukanye harimo 10000 by’amadolari yafatiwe iwe. Ubushinjacyaha bukamusabira gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi. Buravuga ko bugikora iperereza ryimbitse. Bwabwiye urukiko ko kumufunga by’agateganyo ari bwo buryo bwo guhagarika icyaha kuko ngo Karasira yari yarabigize akamenyero. Bukavuga ko bumukurikiranyeho icyaha gihanishwa imyaka iri hejuru y’ibiri y’igifungo.
Ibyaha byo guha ishingiro jenoside, kuyihakana no gukurura amacakubiri Karasira yasabye urukiko kumwemerera ntabyisobanureho. Yavuze mu gihe yavugaga amagambo aregwa atabaga ayoboye ibitekerezo bye neza kuko yari amaze iminsi adafata imiti imufasha mu burwayi bw’agahinda gakabije. Kuri we mu magambo ye kubimubazaho ni nko kubona umuntu wasindutse ukamubaza ku bintu yavuze yasinze.
Ku nkomoko y’amafaranga Leta imurega, avuga ko yayahabwaga n’inshuti zimukurikira ku mbuga nkoranyambaga. Asobanura ko n’ibikorwa by’ubuhanzi byakunze kumwinjiriza amafaranga atari make n’ibindi biganiro byo ku muyoboro wa YouTube. Yavuze ko ayo yahabwaga yanayafashagamo abakene n’abari mu bindi bibazo.
Urukiko rwamusabye kugira icyo avuga ku buremere bw’amagambo aregwa mu gihe ari gufata imiti uko bikwiye na cyane ko abamwunganira bavuga ko atangiye kugarura ubuyanja. Uregwa yasubije ko n’ubwo aho afungiye nta makuru afite ahagije, nta ngaruka z’amacakubiri ibiganiro bye byateje ku babyumvaga . Avuga ko iyo atameze neza ibyo atekereje byose ashobora kubivuga gusa akongeraho ko ashobora kuba yaravuze ukuri kudakenewe.
Abanyamategeko bamwunganira Gatera Gashabana na mugenzi we Evode Kayitana barasanga nta mpamvu zikomeye zatuma aba afunzwe by’agateganyo. Basobanura ko akimara gufatwa yagaragaje ko arwaye kandi ko na raporo ya muganga yabigaragaje. Muganga ngo yagaragaje ko kuba Karasira yararokotse jenoside ari nyakamwe, akaza kwirukanwa ku kazi ko kwigisha muri kaminuza byarushijeho kumugiraho ingaruka. Uyu kenshi ngo iyo agahinda kamweguye ashobora gukora ibyo atatekerejeho. Muganga ngo avuga ko kumwitaho bizafata igihe kitari gito. Bakamusabira gukurikiranwa ari hanze akitabwaho n’abaganga.
Basaba ko igihe urukiko rwamurekura by’agateganyo rwamutegeka ibyo agomba kubahiriza kandi ko atatoroka ubutabera kuko adafite n’impapuro z’inzira. Baravuga ko amafaranga yose bamusanganye afite inkomoko yayo. Bati “ Ntabujijwe guhabwa impano. Ni ugushakisha impamvu zo kuyafata, wenda bayafate mu gihe runaka bazayamusubize”. Bibutsa urukiko ko itegeko nshinga rya repubulika ryemerera buri wese ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo kandi bukarindwa na leta kandi ko ibyo yavuze bitagize icyaha.
Karasira yavuze ko mu byo aregwa ubushinjacyaha bwamuregesheje ibice by’amavidewo aho kwita ku biganiro byose uko byakabaye. Ati “Ikijyanye na jenoside cyo rwose ndi umucikacumu, mu muryango wanjye hasigaye ngerere nisanze nta bwoko mbarizwamo baba abahutu yewe n’abatutsi , njyewe niyita umushingwacumu.”
Yifashishije indirimo “Hataka nyir’ubukozwemo ya “Nyakwigendera Kizito Mihigo, Karasira yabwiye urukiko ko iyo bigeze ku mateka ya jenoside hari ababyitwaza ariko abanyuze mu bikomeye mu buryo bwa nyabwo bagahitamo kwicecekera. Ati “ukuri kose si ngombwa kukuvuga ahari kera igihe kizagera bazemera ko ibintu byanjye ari ukuri , amateka nyayo yandikwa n’abari ku butegetsi(…)”
Uregwa Karasira yongera kugaruka ku nkomoko y’amafaranga ye Karasira yavuze ko hari n’abantu bamubwiraga ko bakorera ubutasi bwa gisirikare DMI bakunze guhura na we bamusaba gukora ibiganiro byibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakabimuhembera. Avuga ko mu bo bamusabaga kwibasira harimo Bwana Paul Rusesabagina , abibumbiye muri Jambo ASBL n’abandi . Karasira avuga ko umutimanama we utamwemereye kubikomeza.
Yavuze ko nta muntu n’umwe wo hanze wigeze amukoresha mu biganiro bitavuga neza ubutegetsi ko ahubwo ari we washakaga kumenya amakuru yabo. Ati “Ku mutima wanjye nafungwa ntafungwa , sisitemu iyobora ntabwo nyemera numva ari abanzi banjye.” Ni amagambo yakuruye amarangamutima ku bumvaga urubanza.
Ubushinjacyaha bwo bukomeza gushimangira ko amagambo Karasira aregwa yayavugaga afite ubushobozi n’ubusesenguzi bw’umubiri azi n’impamvu ayavuga. Agira icyo avuga ku busabe bw’ubushinjacyaha ku kuba afunzwe by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi mbere y’urubanza mu mizi, Uregwa ati “ Ino hakunze gukora amabwiriza kuruta amategeko mubishatse n’ejo nafungurwa cyangwa nkamaramo nk’iyo Mandela yamazemo. Mwakora icyo mushaka urubanza rwanjye ndabizi ko ari urubanza rwa Politiki ntacyo nabihinduraho.”
Karasira yatawe muri yombi kuva mu mpera z’ukwezi kwa Gatanu uyu mwaka. Aregwa ibyaha bine. Byose akomeza kubihakana akavuga ko afunzwe ku mpamvu za politiki.
Skip to toolbar