South Africa: Minisitiri w’ingabo anenga ko u Rwanda rugeze muri Mozambique mbere ya SADC
Minisitiri w’ingabo w’Afurika y’epfo Nosiviwe Mapisa-Nqakula yavuze ko ingabo z’u Rwanda zitagombaga kugera mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique mbere yuko ingabo z’ibihugu byo mu karere zihagera.
Madamu Nosiviwe yavuze ko uko kuhagera mbere kutemeranyijweho n’abakuru b’ibihugu byo mu muryango w’ubukungu uhuza ibihugu by’amajyepfo y’Afurika (SADC).
Yagize ati: “Birababaje kubona iri yoherezwa riba mbere y’iyoherezwa ry’ingabo za SADC, kuko uko umubano hagati y’u Rwanda na Mozambique waba umeze kose, umuntu yakwiteze ko u Rwanda rujya muri Mozambique hagendewe ku butumwa bwatanzwe n’abakuru b’ibihugu bo mu karere ka SADC”.
Leta y’u Rwanda ivuga ko izo ngabo zagiyeyo hakurikijwe “amasezerano menshi” ibihugu byombi bifitanye yasinywe mu 2018.
Ku mugoroba wo ku wa gatanu ushize, u Rwanda rwatangiye kohereza abasirikare n’abapolisi bagera ku 1,000 mu ntara ya Cabo Delgado.
Iyi ntara imaze igihe izahajwe n’ibikorwa by’iterabwoba n’umutekano mucye bikorwa n’umutwe w’inyeshyamba w’abahezanguni biyitirira idini ya Islam, uzwi muri ako gace nka al-Shabab.
Itangazo rya leta y’u Rwanda ryavuze ko ingabo n’abapolisi boherejeyo bazakorana bya hafi n’ingabo za Mozambique hamwe n’ingabo z’ibihugu byo mu muryango wa SADC.
Minisitiri w’ingabo w’Afurika y’epfo Nosiviwe Mapisa-Nqakula
Avuga ku iyoherezwa muri Mozambique ry’ingabo z’u Rwanda, umukuru w’akanama k’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika Moussa Faki Mahamat, yanditse kuri Twitter arishima.
Yavuze ko ari “igikorwa gikomeye kandi gifatika cy’ubufatanye bw’Afurika mu gufasha ikindi gihugu kinyamuryango kurwanya iterabwoba n’umutekano mucye”.
Byitezwe ko ingabo z’ibihugu by’umuryango wa SADC zigera muri Mozambique ku wa kane w’iki cyumweru.
Uyu muryango ugizwe n’ibihugu 16, ari byo Angola, Botswana, Comoros, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Eswatini, Lesotho, Madagascar, Malawi, Mauritius, Mozambique, Namibia, Seychelles, Afurika y’epfo, Tanzania, Zambia na Zimbabwe.
Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi yemeje ko ingabo z’u Rwanda zahageze ngo zifashe kurwanya ibitero by’iterabwoba, kuva mu kwezi kwa cumi mu 2017 byibasiye uturere tumwe two mu ntara ya Cabo Delgado.