Icyorezo cya covid19 curves cyabaye intwaro yo guhitana abo Umwakagara adashaka!

Rwanda: Gen Fred Ibingira na Lt Gen (Rtd) Charles Muhire Barafunze
Abasirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda Gen Fred Ibingira na Lt Gen Charles Muhire wasezerewe mu ngabo bafunzwe bakurikiranyweho ibibazo byo kutubahiriza amategeko yo kwirinda Covid-19.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Lt Col Ronald Rwivanga yatangarije Ijwi ry’Amerika ko General Fred Ibingira usanzwe ari umugaba mukuru w’inkeragutabara yafashwe tariki 7/04/2021 nyuma yuko hari hamenyekanye amakuru ko mu ntangiriro z’uku kwezi, yitabiriye imihango yo gusaba no gukwa mu kagari ka Butare umurenge wa Ngoma mu karere ka Huye mu ntara y’amajyepfo.
Umuvugizi w’Ingabo asobanura kandi ko igisirikare cy’u Rwanda cyafunze Lt General Muhire wasezerewe mu ngabo z’u Rwanda we akaba yarafashwe 24/4 afatirwa muri Hotel iri ku i Rebero mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali ari kumwe n’abandi bantu basaga 30.
Ubundi abantu basanzwe bafatirwa mu bikorwa byo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, bimenyerewe ko barazwa muri Stade bakavamo batanze amande, ariko kuri aba basirikare habayeho umwihariko.
LT Colonel Rwivanga yabwiye Ijwi ry’Amerika ko kuba ari abasirikare bakuru bagombye kuba intangarugero ku bandi ariyo mpamvu bagomba guhanwa by’intangarugero.
Hari n’abandi bapolisi babiri bafunze barimo Chief superintendent of Police Francis Muheto uyobora Polise mu ntara y’amajyepfo na Gaton Karagire uyobora Polise mu karere ka Huye nabo bafunzwe bakurikiranweho ko bamenye ko hari amabwiriza yishwe yo kwirinda Covid-19 ariko ntibagire icyo batangaza.
Umuvugizi wa Polise y’u Rwanda Jean Bosco kabera, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko aba bapolisi nabo bafite amategeko agenga umwuga wabo bakwiye gukurikirza.
Ni kenshi abaturage ndetse n’imiryango mpuzamahanga yakunze kwerekana ko mu bikorwa byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda hazamo kurengera ku bihano hakabaho guhana abantu bihanukiriye.
Gusa umuvugizi wa Polise y’u Rwanda Jean Bosco kabera, we yemeza ko Covid-19 ikomeye kurusha ibihano bitangwa.
Nubwo aba basirikare bakuru bivugwa ko bafunze, umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda asobanura ko uburyo abasirikare bakurikiranweho kurenga ku mabwiriza abagenga bakurikiranwamo, bigenwa n’ubuyobozi bwabo.
Skip to toolbar