Nike yatangaje ko abanyabugeni bakoze “Inkweto za Satani” bivugwa ko zirimo igitonyanga cy’amaraso y’umuntu bemeye gusaba abaziguze kuzigarura bakabasubiza ayabo.
Izi nkweto za siporo zavuzweho cyane, zaguzwe umuguru umwe ku $1,018 (agera kuri miliyoni y’u Rwanda) ni izo mu bwoko bwa Nike Air Max 97s zavuguruwe. Imiguru 666 niyo yakozwe iragurishwa uretse umwe gusa.
Izi nkweto zari zakozwe na ririya tsinda ry’abanyabugeni ry’i Brooklyn muri New York rifatanyije n’umuhanzi wa rap Lil Nas X, ari nawe wasigaranye umuguru wa nyuma w’izi nkweto ngo azawuhe uwo ashaka.
MSCHF ariko ivuga ko izagumana umuguru umwe wari usigaye.
Nta yandi makuru arambuye yatanzwe ku bwumvikane bwabayeho, burimo n’inkweto ziswe “Jesus Shoes” zakozwe na MSCHF mu 2019 nabwo bahereye kuri Air Max 97.
Mu itangazo ryasohowe na Nike igira iti: “MSCHF yahinduye izi nkweto itabyemerewe na Nike. Nike nta sano ifitanye n’Inkweto za Shitani cyangwa Inkweto za Yezu,”
Mu cyumweru gishize, Nike yareze MSCHF ivuga ko “Inkweto za Shitani zizateza urujijo ku isoko bigatuma habaho kwibeshya mu guhuza” MSCHF na Nike. Ariko MSCHF ivuga ko izo nkweto ari “ibikorwa bicyeya by’ubugeni” kandi bidateje urujijo.
Inkweto za Shitani za Lil Nas X na MSCHF zaguzwe mu gihe kitarenze umunota umwe kuwa mbere ushize
David Bernstein, wari uhagarariye MSCHF mu rubanza yavuze ko ubutumwa bw’ubugeni bwatangwaga kuri izi nkweto “bwakabirijwe” mu kirego cya Nike.
Mu itangazo yasohoye yavuze ko “MSCHF yishimiye ko habaye ubwumvikane kuri iki kirego”.
Abo banyabugeni bavuga ko izi nkweto mu cyumweru gishize zaguzwe mu gihe kitarenze umunota umwe.
Izi nkweto z’umukara n’umutuku zagaragaye bwa mbere ku wa mbere ushize mu ndirimbo nshya ya Lil Nas X yitwa Montero (Call Me By Your Name), yari yabanje gutangazwa mbere yaho.
Mu mashusho y’iyo ndirimbo, uyu muhanzi aboneka yinyereza ku cyuma babyiniraho (stripper pole) kiva mu ijuru kijya mu kuzimu, yambaye izi nkweto.
Umurongo wa Bibiliya uri kuri izi nkweto Luka 10:18 ugira uti: – “Arababwira ati, ‘Nabonye Satani avuye mu ijuru, agwa asa n’umurabyo.'”
We can now expect the Iranian regime to arrest or abduct more Americans anywhere it can. Collecting hostages is now big business. Pictured: Three of the Read More »
Last week, realizing that Belgium was once again being laughed at by its NATO partners, Belgian federal government ministers David Clarinval and Hadja Lahbib put the idea Read More »
China is almost certainly detonating nuclear devices and definitely fast building its nuclear arsenal. War, likely to be fought with nuclear weapons, looks increasingly likely. To Read More »