Kumunsi wo kwibuka genocide yakorewe abatutsi ku nshuro ya 27,Umwakagara yagaragaje ubwoba n’integenke
Kwibuka27: Paul Kagame atangazwa n’uko impaka ku nyito ya jenoside zikiriho nyuma y’imyaka 27
Perezida Paul Kagame yavuze ko bitangaje kuba nyuma y’imyaka 27 hakiri impaka ku nyito ya jenoside kandi Umuryango w’Abibumbye waremeje ko habayeho jenoside yakorewe Abatutsi, avuga kandi ko ubwe atazahindurwa n’ibimuvugwaho.
Mu ijambo rye ry’uyu munsi utangirira ibikorwa byo kwibuka mu Rwanda, yibanze ku kunenga ibihugu bikomeye atavuze mu mazina, uko byitwaye ku nyito ya jenoside, ku bucamanza bw’abaregwa kuyigiramo uruhare n’uko avuga ko bifata abarwanya ubutegetsi akuriye.
Ku busabe bw’u Rwanda, mu 2018 inteko rusange ya UN yemeje ku bwiganze ko mu 1994 habaye ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’, ariko bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi hamwe n’ibihugu nka USA n’Ubwongereza, bavuga ko iyo nyito ishyira ku ruhande ubundi bwicanyi bwabaye icyo gihe.
Paul Kagame yavuze ko ikibazo cy’inyito ya jenoside gihera ubwo yariho ikorwa kuko muri ONU batahise bemera ko ibiri kuba ari jenoside, avuga ko Nigeria, New Zealand na Czech Republic aribo “bahagurutse bakavuga ukuri” ku biri kuba.
Ati: “Biratangaza kuba impaka nk’izo zikiriho nyuma y’imyaka 27, ni ibintu bitangaje cyane.”
Yongeraho ati: “Umuntu akavuga ngo ntabwo dushaka kwemera ko ari jenoside yakorewe Abatutsi kuko hari n’abandi bantu bapfuye, hari Abahutu bapfuye, hari abanyamahanga bapfuye…
“Nubwo wavuga ko ariko byagenze koko…ntabwo nshidikanya ko abo bantu bafite ubushobozi bwo kumva ibintu.”
Kagame avuga ko bamwe mu batemera inyito ya jenoside ya ONU bari mu bahishira cyangwa ntibacire imanza abaregwa kuyigiramo uruhare.
Atavuze amazina y’ibihugu cyangwa abantu, yavuze ko abashyigikira abakora ibitero byo guhungabanya u Rwanda, bo babita “abaharanira impinduka na demokarasi”.
Ibivugwa ‘ntacyo bizampinduraho’
Mu rubanza rwa Paul Rusesabagina n’abandi bareganwa nawe ibyaha by’iterabwoba, kimwe mu biruvugwamo ni uburyo yagejejwe mu Rwanda butavugwaho rumwe.
Atavuze Rusesabagina mu izina, Paul Kagame yavuze ko u Rwanda “rufite uburenganzira bwo gukoresha uburyo bwose bwemewe mu guhangana n’ibitero ku gihugu”.
Yanenze abantu cyangwa ibihugu bacumbikiye abaregwa ibyaha mu Rwanda, ati: “Iyo ubirebye uko izo manza zicibwa usanga bo badatinda ku cyatumye bajyanwa mu nkiko, ahubwo batinda ngo ese bageze hano gute?”
“Niba baranageze hano mu buryo budasanzwe ibyo si ikibazo, ibyo twabivugaho rwose tukumva uko bageze hano, ariko se ntidukwiye kureba cyane cyane igifite agaciro kurusha ibindi, aricyo kumenya impamvu bagejejwe imbere y’ubutabera?”
Paul Kagame ubwe, ishyaka riri ku butegetsi n’ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi, bagarukwaho mu nyandiko nshya n’iza cyera bashinjwa uruhare mu byabaye mu Rwanda. Uyu munsi yavuze ko ibyo ntacyo bizahindura.