Mu cyumba cy’urukiko aho byari bibujijwe gufata amafoto, ubushinjacyaha bwahakanye buvuga ko nta mategeko yishwe mu gusaka no guta muri yombi Idamange.
Ifungwa rye ryateye imyigaragambyo yo kubyamagana yakozwe na bamwe mu Banyarwanda baba mu mahanga, yongeye kuba muri ‘weekend’ ishize mu mijyi itandukanye i Burayi na Australia.
Ku wa kabiri, Idamange yaburanye hifashishijwe ikoranabuhanga ari muri gereza ya Mageragere ari kumwe n’abamwunganira, yambaye ikanzu y’iroza kandi yarogoshwe afite micyeya.
Uruhande rwe rwavuze ko icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo cyafashwe n’urukiko rw’ibanze rwirengagije ko “yasatswe, akanafungwa mu gicuku” kandi amategeko atabyemera.
Yavuze kandi ko amashusho yashingiweho afatwa yayashyize kuri YouTube saa munani z’amanywa, abaje kumufata bakahagera saa munani n’igice, hashize imino 30.
Akavuga ko akurikije iyo minota abaje kumufata batari bazi ibyo yavuze muri iyo video kandi ari yo ishingiyeho ibyaha aregwa.
Madamu Idamange yabwiye urukiko ko ashinganisha umutekano we muri gereza kuko atemerewe gushyikirana n’abandi bagororwa, avuga ko n’ugerageje kuvugana nawe ahamagazwa.
Ubushinjacyaha bwaburanaga buri ku rukiko i Rusororo, bwabwiye urukiko ko Idamange yasatswe akanafatwa bitinze mu ijoro kuko ari we ubwe wanze ko bamusaka ku masaha akwiriye.
Naho ku gihe yatangarije ubutumwa bwe n’igihe ubugenzacyaha bwamugereyeho, umushinjacyaha yavuze ko iby’ingenzi bigize ibyaha bari bamaze kubibona mu butumwa bwe – bumara iminota 53 – kandi ko nta wari utegetse ubugenzacyaha kureba video yose.
Ubushinjacyaha bwasabye ko akomeza gufungwa by’agateganyo.
Urukiko rwavuze ko rusazoma umwanzuro ku wa mbere tariki 29 z’uku kwezi kwa gatatu.
Offering to negotiate with Islamic terrorists is a statement of weakness. Jihadists only offer to negotiate out of fear, weakness or to entrap us, and they Read More »
Offering to negotiate with Islamic terrorists is a statement of weakness. Jihadists only offer to negotiate out of fear, weakness or to entrap us, and they Read More »