Imyigaragambyo kuri Murandasi Isaba u Rwanda Kurekura Idamange

Bamwe mu Banyarwanda batuye ku migabane itandukanye y’isi baraye bahuriye kuri murandasi bakora imyigaragambyo ibaye bwa mbere muri ubu buryo, yo gusaba leta y’u Rwanda kurekura madame Idamange Iryamugwiza Yvonne. Uyu Munyarwandakazi yatawe muri yombi n’ubugenzacyaha bw’u Rwanda mu zkwezi gushize akurikiranyweho ibyaha birimo gushaka guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Yamenyekanye kubera umuyoboro we wa YouTube yavugiragaho Ibyo yitaga ibibazo byugarije u Rwanda.
Icyo gikorwa cyiswe imyigaragambyo cyakorewe kuri murandasi kigaragara ku rubuga rwa YouTube mu gihe cy’amasaha arenga gato abiri. Bwabaye ubwa mbere Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye: abanyapolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho – abari hanze y’u Rwanda n’abari imbere mu gihugu, abagore n’abagabo, abaharanira uburenganzira bwa muntu, abahirimbanira ubwiyunge bw’abanyarwanda, n’abanyamakuru bahurira mu gikorwa kimwe, bemeza ko bahuje intego.
Buri muntu yari afite umwanya ugenwe wo gufata ijambo, kandi amatsinda y’abari batumiwe yari afite insanganyamatsiko zihariye agomba kuvugaho. Zari zikubiye muri amwe mu magambo Idamange Yvonne yavuze mu kiganiro cye cya mbere: Imyitwarire y’ubutegetsi bw’u Rwanda muri Covid 19, ireme ry’uburezi mu Rwanda, ibyerekeye jenoside n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo. Bunze mu magambo Idamange yavuze, banenga bihanukiriye imikorere y’ubutegetsi buriho mu Rwanda muri iki gihe.
Abanyapolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bitabiriye iki gikorwa cy’imyigaragambyo barimo Ingabire Victoire w’ishaka DALFA Umurinzi na Bernard Ntaganda w’ishyaka PS Imberakuri bari mu Rwanda. Hari kandi Mukankusi Charlotte wo mi ishyaka RNC, Thabitha Gwiza wo mu ishyaka ARC na Gilbert Mwenedata ukuriye ishyaka IPAD Rwanda, yose atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Abantu bagera kuri 25 bafashe ijambo muri iki gikorwa bose basabaga ubutegetsi bw’u Rwanda kurekura Idamange Iryamugwiza Yvonne. Uyu yatawe muri yombi n’inzego zubugenzacyaha taliki ya 15 z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka nyuma yo gusohora uruhererekane rw’ibiganiro 8 ku rubuga rwa YouTube akurikirwaho ku buryo buhoraho n’abantu bakabakaba 18,000. Muri ibyo biganiro byakwirakwijwe no ku miyoboro itandukanye y’imbuga nkoranyambaga yavugiragamo ibyo yitaga ibibazo byugarije u Rwanda. Yanengaga cyane imikorere y’ubutegetsi bw’u Rwanda, akanavuga ko yiteguye icyamubaho icyo ari cyo cyose ariko ko agomba gusohoza icyo yitaga ubutumwa yahawe. Idamange ukurikiranyweho ibyaha birimo gushaka guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda kugeza ubu ntaragezwa imbere y’urukiko.
Skip to toolbar